Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 61 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

? YESAYA 61
[1] Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.
[2] Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.
[3] Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.
[8] “Kuko jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa, kandi nzabitura ibikwiriye iby’ukuri, nzasezerana na bo isezerano rihoraho.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Yesaya 61 iduhamiriza ahazaza h’abubaha Uwiteka.

1️⃣ INTUMWA Y’IBYIZA
? Iyi ntumwa yatumwe kuvura abafite imvune mu mutima, kumenyesha imbohe ko zibohowe, kubohora imbohe, kumenyesha umwaka w’imbabazi, kumenyesha umunsi Imana izahoreramo inzigo, guhoza abarira, n’ibindi n’ibindi. Iyo ntumwa nta yindi, ni Yesu.

➡️ Mu bayuda harimo abantu bashikamye, bakomokaga muri rwa rubyaro rwera rwari rukirangwamo kumenya Imana. Aba nabo bari bategereje isezerano ryasezeraniwe ba sekuruza. Bakomezaga kwizera kwabo bishingikirije ku byavuzwe na Mose, agira ati “Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose.” Ibyakozwe n’intumwa 3:22. Kandi, bari barasomye uko Imana izamusukaho amavuta “ngo abwirize abagwaneza ubutumwa bwiza,” “kuvura abafite imvune mu mitima, no kumenyesha imbohe ko zibohowe,” no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi.” Yesaya 61:1, 2. Bari baranasomye uko “azasohoreza gukiranuka mu isi,” uko n’ibirwa “bizategereza amategeko ye”, uko Abanyamahanga bazasanga umucyo We, n’abami bazamusanga abyukanye kurabagirana. Yesaya 42:4; 60:3. (UIB 19.5)

➡️ Njye nawe, twitegure kwakira Yesu ngo atubohore ingoyi z’ibiduhugije n’ibibase imitima yacu, maze twakire imbabazi z’Uwiteka.

2️⃣ UWITEKA AKUNDA IMANZA ZITABERA
?Uwiteka akunda ukuri muri byose ndetse agakunda n’abanyakuri. (Zaburi 9:9) – Azacira abari mu isi imanza zitabera, azaha amahanga imanza z’ukuri. Ubwami bw’Imana bwubakiye ku mbabazi, ubutabera, no gukiranuka, kandi ibyo bizana gahunda n’umutekano ku isi yaremwe (Zaburi ya 98:3, Zaburi ya 99:4). (Ibyigisho bya SS. 15/01/2024.

➡️ Ab’isi bakunda kugoreka imanza. Ntuzabe muri abo, ahubwo emera impanuro y’umunyamigani ukubwira ngo : Gura ukuri ntuguranure, gura ubwenge no kwigishwa n’ubuhanga.(Imigani 23:23). Nibwo uzagira amahoro y’umutima, kandi ukanezeza Umuremyi wawe.

? MWAMI WACU DUHE GUTEGURA AHAZAZA HACU, DUSHOBOJWE NA MWUKA WERA.?

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 61: UMWAKA UWITEKA AZAGIRAMO IMBABAZI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *