Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 58 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.
? YESAYA 58
[5]Ugira ngo kwiyiriza ubuza nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk’umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n’umunsi Uwiteka yishimira?
[6]“Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose.
[7]Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bāmeneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.
[13]“Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe,
[14]nuko uzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z’igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo.” Akanwa k’Uwiteka ni ko kabivuze.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’Umunezero. Yesaya 58 ujye uyisoma uyisubiremo ijyanye cyane n’ibihe tugezemo ndetse n’ibiri imbere niba wemera ko uri umwisirayeri mu bya Mwuka, umuragwa wa Kanani izahoraho.
1️⃣IDINI Y’UKURI ISHIMWA N’IMANA
?Nongeye kubakangurira kwita kuri Yesaya 58, itwinjiza byagutse kandi byimbitse mu ruzabibu rwo gukoreramo ku mirongo Uwiteka yerekanye. Ibi nibikorwa hazabaho kwiyongera kw’amasōko y’iby’umwuka kandi itorero ntirizongera kwenda kumera nk’iridatera imbere. – 4BC 1148.7
?Ineza, imbabazi n’urukundo ntibyashyirwaga mu bikorwa. Mu kwigaragaza nk’abababajwe n’ibyaha byabo, bakundaga cyane kugira ubwibone n’ubugugu. Igihe cyose babaga
bagaragaza uku guca bugufi kw’inyuma, ariko bavunisha mu mirimo igoranye abo bayobora cg bakoresha. 4BC 1149.8
➡️Kugera ku murongo wa 10 hatwibutsa Yakobo 1:27. Abantu biyiriza ubusa, abagaragaraza kwicisha bugufi, abagaragaza gukiranuka…ariko ijisho ry’Uwiteka ribona imitima ntiribashime kubera babikorera kwiyerekana.
⏯️Imana ishaka ko tuyikunda kandi tugakundana, abashonje bakabimenya, imfubyi, abapfakazi, abo dushinzwe n’abakozi dukoresha… bose bakabimenya, Imana igabwa icyubahiro kuko imirasire y’urukundo rwayo yaturasiye natwe tukamurika. Idushoboze.
2️⃣VUGA UKURI
?Ubwo urusengero rw’Imana rwakingurirwaga abantu bayo, umucyo w’amategeko y’Imana, yari mu isanduku y’isezerano, yarushijeho kurabagirana. Abakiriye umucyo, bahita bagaragara bamamaza ubutumwa bwa marayika wa gatatu. 4BC 1152.4
Aba bazandikwa mu bitabo byo mu ijuru nk’abaziba icyuho, nk’ abasibura inzira zo kugumamo. Tugomba gusigasira ukuri kuko ari ukuri, imbere y’abarwanya uko kuri kurusha abandi. – 4BC 1152.7
?Ibyahishuwe 11:19 “Urusengero rw’Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y’isezerano ryayo, habaho imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, n’igishyitsi n’urubura rwinshi.”
➡️Ubutumwa ba Marayika wa gatatu butubuza kuramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo n’udahamanya nabwo kandi ngo ubwamamaze uzaba uciye iruhande rw’ukuri, unaniwe inshingano wahawe.
?Niba ubwawe wisomeye ko itegeko rya kane (Kuva 20:8-11) ryateshejwe agaciro, icyo Imana yahanze kigasimbuzwa igihimbano cy’abantu, kubihakana, kubigoreka cg kubyirengagiza nyamara ugakomeza ibindi waba uta igihe; kereka ahari utarabimenye Imana ireba imitima ntiyabikubaza. Dukizwa n’ubuntu ku bwo kwizera, kandi tukibera amashami y’umuzabibu w’ukuri yera imbuto nyinshi (Yohana 15:5). Uyu munsi ukubere uw’umunezero.
?MANA, UMVISHA IMITIMA YACU YESAYA 58. FATA MPIRI INTEKEREZO ZACU UZINJIZEMO UKURI KWAWE, NAKO KUTUBATURE.?
Wicogora Mugenzi
Amen 🙏