Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 51 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 51

[4] “Bwoko bwanjye nimunyumve, shyanga ryanjye muntegere amatwi kuko ari jye itegeko rizaturukaho, kandi nzashyiraho amategeko yanjye abe umucyo uvira amahanga.

[6] Nimwubure amaso yanyu murebe ijuru, murebe no ku isi hasi. Ijuru rizatamuruka nk’umwotsi n’isi izasaza nk’umwambaro, n’abayibamo bazapfa nk’isazi, ariko agakiza kanjye kazagumaho iteka ryose kandi gukiranuka kwanjye ntikuzakuka.
[11] Nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezero uhoraho uzaba ku mitwe yabo, bazagira umunezero n’ibyishimo, umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga umuhashya.
[12] “Jye ubwanjye ni jye ubahumuriza. Uri muntu ki, yewe utinya umuntu kandi azapfa, ugatinya n’umwana w’umuntu uzahindurwa nk’ubwatsi,

[22] umva ibyo Uwiteka Umwami wawe kandi Imana yawe iburana urubanza rw’abantu bayo iti”Dore nkwatse igikombe cy’ibidandabiranya, ari cyo gikombe cy’umujinya wanjye wari ufite mu ntoki, ntuzongera kukinywaho ukundi.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero; muri uyu munsi Uwiteka yejeje agaha umugisha twongeye kugezwaho amagambo y’ihumure. Amwe muriyo ni aya: “Ntuzongera kwitwa Intabwa, n’igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare; ahubwo uzitwa Inkundwakazi n’igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe.” “Kandi nk’uko umukwe anezererwa umugeni, ni ko Uwiteka Imana yawe izakunezererwa. ” 364 II 313.2

1️⃣ INTAMBARA YO KURWANYA AMATEGEKO Y’IMANA

?Bitewe n’ibishuko bya Satani, abantu bose bahindutse abica amategeko y’Imana, ariko kubw’igitambo cy’Umwana wayo, inzira irakinguwe aho babasha kunyura bakagaruka ku Mana. Ku bw’ubuntu bwa Kristo bashobora guhabwa ubushobozi bwo kumvira amategeko ya Data. Mu bihe byose, mu buhakanyi no kwigomeka, Imana iteranyiriza hamwe abantu b’indahemuka kuri yo – “ishyanga rifite amategeko y’Imana mu mitima yabo” Yesaya 51:7. AA 225.2
➡️Kuva mu itangiriro ry’intambara ikomeye, wari umugambi wa Satani ko agaragaza imico y’Imana uko itari kandi atere abantu kwigomeka ku mategeko yayo, ndetse uyu murimo usa n’aho wageze ku nsinzi. Imbaga y’abantu benshi batega amatwi ibinyoma bya Satani maze bakarwanya Imana. Ariko muri uko gukora kw’ikibi, imigambi y’Imana ijya mbere ishikamye igana ku gusohora kwayo. Igaragariza ibyaremwe bifite ubwenge byose ubutabera n’ubuntu bwayo.
⁉️WOWE se uri ku ruhe ruhande muri izo ebryiri rukumbi? Icyemezo ugifata none kuko utazi iby’ejo, yewe n’ibiri mu masaha ari imbere bizimana.

2️⃣KUBABAZWA NO GUTABARWA (Yesaya 9-23)

?Ijisho ry’Imana rihora rireba ibihe byose akaga abantu bayo bagiye guhura na ko ubwo ububasha bwo ku isi buzaba bubahagurukiye. Nk’abari mu buhungiro, bazaba bafite ubwoba bwo kwicwa n’inzara cyangwa kwicwa urubozo. Nyamara Nyirubutungane waciye inzira mu nyanja itukura mu maso y’Abisirayeli, azagaragaza imbaraga ze zikomeye abakure mu bubata….Gutabarwa kw’abazaba barategereje bihanganye kugaruka kw’Umukiza, kandi amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo bizaba ari agahozo. II 612.2
➡️Ibihe biri imbere bizaba bikomeye ariko ikizatera ubwoba intore z’Imana si abica umubiri ahubwo ni ukumenya niba barababariwe ibyaha byose, amazina yabo akaba yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.
??Muvandimwe rero witerwa ubwoba n’umubabaro wa Yakobo uri imbere aha, ahubwo hangayikishwa no kubana n’Imana mu buryo budasanzwe, no kumurikirwa n’ijambo ryayo. Ibisigaye byose yasezeranye ko izaba iri maso kugeza ku gutabarwa guheruka. Tumwitegure, tumwitegure…?

? MANA IDUKUNDA KANDI ITWITAHO TUBASHISHE GUKOMEZA KUKWIRINGIRA KUGEZA IGIHE TUZATSINDA URUGAMBA BY’ITEKA RYOSE?

Wicogora Mugenzi

One thought on “YESAYA 51: UKO UBWOKO BW’IMANA BUZAKIZWA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *