Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 50 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 50
[1] Uwiteka arambaza ati”Urwandiko rwo gusenda nyoko namusendesheje ruri he? Cyangwa se mu bo mbereyemo umwenda uwo nabahaye ho ubwishyu ni nde? Dore mwaguzwe muzize ibyaha byanyu, kandi ibicumuro byanyu ni byo byasendesheje nyoko.
[2] “Ubwo nazaga ni iki cyatumye ntagira uwo mpasanga, nahamagara hakubura uwitaba? Mbese ukuboko kwanjye kuraheze byatuma kutabasha gucungura? Cyangwa se nta mbaraga mfite zakiza? Dore ncyashye inyanja ndayikamya, aho imigezi yari iri mpagira ubutayu, amafi yari arimo aranuka agwa umwuma kuko nta mazi ahari.

[5] Umwami Imana inzibuye ugutwi, sinaba ikigande ngo mpindukire nsubire inyuma.
[6] Abakubita nabategeye umugongo n’imisaya nyitegera abampfura uruziga, kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n’isoni no gucirwa amacandwe.
[7] Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni.
[10] Ni nde wo muri mwe wubaha Uwiteka akumvira umugaragu we? Ugenda mu mwijima adafite umucyo niyiringire izina ry’Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye.

[11] Yemwe abacana mwese, nimukikize imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w’umuriro wanyu no mu w’imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi: muzaryamana umubabaro.

Ukundwa n’Imana, Amahoro yayo abe muri wowe. Kristo ntiyikundaga, ahubwo mu mibereho ye yose ku isi yazirikanaga abandi akanabasabira. Buri gitondo yagiraga igihe cyo gushyikirana n’Imana kugira ngo abashe gukwiza umucyo wo mu ijuru mu bantu. Umutima we n’iminwa ye byasesekaragamo ubuntu n’imigisha ku bavuganaga na we. IyK 61.1

1️⃣ IMIBABARO Y’UMUGARAGU W’UWITEKA

? Mbega uburyo ubuhanuzi bwa Yesaya bwavugaga ku mibabaro n’urupfu rwa Kristo bwari mu kuri! Umuhanuzi Yesaya yarabajije ati, ” Ni nde wizeye ibyo twumvise? Kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde? Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye; ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga, ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.

⏯️ Yarasuzugurwaga, akangwa n’abantu; yari umunyamibabaro wamenyereye intimba; yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso, natwe ntitumwubahe. INI 141.3

⏯️ Akoresheje amagambo afite imbaraga, Pawulo yahereye ku Byanditswe mu Isezerano rya Kera abemeza ko, ” Kristo yagombaga kubabazwa no kuzuka mu bapfuye.” Mbese Mika ntiyari yarahanuye ko, “Bazakubitisha umucamanza w’Isirayeli inkoni ku itama?” Mbese Yesaya ntiyari yarahanuye iby’Uwasezeranywe, ati, “Abakubita nabategeye umugongo, n’imisaya nyitegera abampfura uruziga; kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n’isoni no gucirwa amacandwe.” Yesaya 50:6. Binyuze mu mwanditsi wa Zaburi, Kristo yari yarahanuye uko abantu bazamugenza ati, “… Ndi ruvumwa mu bantu, nsuzugurwa na bose. Abandeba bose baranseka, bakanshinyagurira; barampema, bakanzunguriza imitwe, bati: ‘Bishyire ku Uwiteka amukize, Abimukuremo, kuko amwishimira.” “Mbasha kubara amagufwa yanjye yose; bandeba bankanuriye amaso. Bagabana imyenda yanjye, bafindira umwambaro wanjye.” “Mpindutse umushyitsi kuri bene Data, n’umunyamahanga kuri bene mama. Kuko ishyaka ry’inzu yawe rindya; ibitutsi by’abagutuka byaguye kuri jye. Ibitutsi byamenaguye umutima, ndarwaye cyane: nashatse uwangirira imbabazi, ariko ntihaboneka n’umwe; nashatse abo kumara umubabaro, ndababura.” Zaburi 22:6-8, 17,18; 69:8, 9, 20. INI 141.2
➡️Uyu Mwami yihanganiye ibi byose kugira ngo ucungurwe, ncugurwe.

2️⃣ BAZARYAMANA UMUBABARO
? Nyuma y’umucyo mwinshi abantu b’Imana bahawe, nibaramuka bakomeje kugundira ingeso mbi, bakanga kureka inarijye ngo bemere kwakira ivugurura, bazahura n’ingaruka z’uko kwigomeka. Nibaramuka biyemeje gukomeza kugundira irari ribi, ntabwo Imana izabakiza ingaruka zo kwinangira kwabo. “Bazaryamana umubabaro” [Yesaya 50:11. IMN 22.1]

♦️ Abihandagaza bakavuga bati “Imana yarankijije, sinkeneye kwitwararika mu mirire yanjye, nshobora kurya no kunywa nk’uko mbishaka,” bazabona ko mu mibiri yabo no mu bugingo bwabo bakeneye cyane imbaraga y’Imana ivugurura imibereho yabo. Bitewe n’uko Imana yabakijije kubw’ubuntu bwayo, ntimugomba gukomeza kwifatanya n’imigenzereze y’iyi si. Mujye mugenza nk’uko Kristo yabategetse nyuma yo kubakiza akababwira ati, “genda, ntukongere gukora icyaha.” Yohana 8:11…
Irari ntirikwiriye kubabera ikigirwamana. IMN 22.2

? Yesu yishingikirije ku bwenge n’imbaraga bya Se wo mu ijuru. Aravuga ati, ” Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, … kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni… Umwami Imana ni yo izampagarikira.” Yitanzeho urugero, aratubwira ati, ” Ni nde muri mwe wubaha Uwiteka … ugendera mu mwijima, adafite umucyo? Niyiringire izina ry’Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye.” (Yesaya 50:7-10). IMN 154.4

? DATA WA TWESE URI MU IJURU, DUHE GUSOBANUKIRWA N’URUKUNDO WADUKUNZE RWATUMYE YESU KRISTO ADUPFIRA?

Wicogora Mugenzi

3 thoughts on “YESAYA 50: IMIBABARO Y’UMUGARAGU W’UWITEKA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *