Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 49 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.
? YESAYA 49
[1] Nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure nimutege amatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina.
[2] Akanwa kanjye yagahinduye nk’inkota ityaye, ampisha mu gicucu cy’ukuboko kwe kandi ampinduye umwambi usennye, mu kirimba cye ni mo andindira rwose.
[3] Kandi yarambwiye ati”Ni wowe mugaragu wanjye Isirayeli, uzampesha icyubahiro.”
[5] None rero umva uko Uwiteka avuga, ari we wambumbiye mu nda ya mama ngo nzabe umugaragu we mugarurire Yakobo, Isirayeli amuteranirizweho. Kuko ndi uwo kubahwa mu maso y’Uwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga,
[6] aravuga ati”Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo, ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y’isi.”
[8] Uwiteka aravuga ati”Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, kandi nzagukiza ngutange ho isezerano ry’abantu kugira ngo uhagurutse igihugu, utume baragwa gakondo yabo yabaye umwirare.
[9] Kandi ubwire imbohe zisohoke, n’abari mu mwijima uti ‘Nimugaragare.’ Bazarishiriza ku mayira, no mu mpinga z’imisozi zose, ahari agasi hazaba urwuri.
[10] Ntibazicwa n’inzara cyangwa inyota kandi icyokere ntikizabageraho, n’izuba ntirizabica kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masoko y’amazi.
[15] “Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa.
[16] Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.
[25] Ariko Uwiteka aravuga ati”Abajyanwa ari imbohe n’abakomeye na bo bazakurwayo, kandi iminyago y’abanyamwaga izarekurwa, kuko ari jye uzakurwanira n’ukurwanya kandi nzakiza abana bawe.
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Ubutumwa bwiza bw’ubwami bugomba kugera no mu birwa ndetse no ku mpera y’isi. Suzuma niba muri icyo gikorwa ufitemo uruhare.
1️⃣AMAKIRIRO Y’ISI YOSE
?Um 1-2 ni ubuhanuzi bwa Mesiya wavuzwe ataravuka nk’uko yavuzwe muri Mika 5:2, 3. Uwo yaje ari igisubizo ku kibazo cy’ingutu umuntu yikururiye agicumura (Itang 3:1-7). Mu gihe Imana yari ipfushije, Mesiya yaratabaye atanga igisubizo cy’iteka ryose kuko yabyiteguye bitaraba.
➡️ “Igihe [Adamu] yasogotaga icyaremwe kitagira icyaha, yahinze umushyitsi atekereje ko icyaha cye cyagombaga kumena amaraso y’Umwana w’Intama w’Imana utagira inenge. Ibyo byamweretse neza gukomera kw’icyaha cye, icyaha kitajyaga gukurwaho n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose uretse urupfu rw’Umwana w’Imana ikunda cyane. Yatangajwe n’ineza itarondoreka yajyaga kuba incungu y’icyaha cye. INYENYERI Y’IBYIRINGIRO YAMURITSE AHAZAZA HIJIMYE MAZE ITAMURURA UWO MWIJIMA W’UBWIHEBE.” AA 37.1
Ngaho nawe rero isuzume urebe niba warahamagawe kandi urebe umugambi wo guhamagarwa kwawe niba waragezweho (1Pet 2:9).
2️⃣ UMUCUNGUZI W’ISI
? Umugaragu w’Imana Yobu arahamya ati: jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.”
(Yobu 19:25)
⏯️ Wowe bimeze bite? Nawe uzi ko umucunguzi wawe ariho? Urabihamanya n’umutima wawe cg ni mu magambo gusa? Byaba byiza bivuye mu magambo bikajya ku mukuri.
⏯️ Uwiteka arahamya ati: “Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.”
(Yesaya 49:16). Nubwo isi yokamwe n’umuvumo w’icyaha dufite amasezerano y’umucunguzi wacu Yesu Christo kandi Umwizera wese azakizwa n’amaraso y’igiciro cyinshi yamenekeye ku Musaraba i Gorogota.
⏯️ “Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa.
(Yesaya 49:15). Iri ni isezerano rikomeye. None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?
(Abaroma 8:31)
♦️ Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose.
(Zaburi 91:1). Niba uri muri Yesu neza gumamo kuko niwe Mucunguzi w’isi kandi umwiringira ntazakorwa n’isoni.
? DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KUGUKORERA UMURIMO UKO BIKWIYE?
Wicogora Mugenzi
Amena