Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 47 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 47
[1] “Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w’i Babuloni we. Wa mukobwa w’Abakaludaya we, icara hasi ukuwe ku ntebe y’ubwami, kuko utazongera kuvugwaho ko udamaraye kandi ko umenyereye kugubwa neza.

[2] Enda ingasire usye, utwikurure mu maso hawe, kuba igishura cyawe ucebure, wambuke imigezi.
[3] Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe zizagaragara. Nzahora inzigo ne kubabarira n’umwe.”
[6] Narakariye ubwoko bwanjye, nsuzugura gakondo yanjye ndabakugabiza, ntiwabababarira na hato abasaza ubashyira ku gahato gakomeye cyane.
[7] Uravuga uti ‘Nzaba umugabekazi iteka ryose.’ Ibyo ntiwabyitayeho kandi ntiwibuka iherezo ryabyo.

[8] “Nuko rero umva ibi yewe uwihaye kwinezeza, ukicara udabagira, ukibwira mu mutima uti ‘Ni jye uriho nta wundi, sinzaba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.’
[9] Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye, uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute, n’ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo

[10] kuko wiringiye ubugome bwawe ukavuga uti ‘Nta wundeba.’ Ubwenge bwawe n’ubuhanga bwawe ni byo bikuyobeje uribwira uti ‘Ni jye uriho nta wundi.’
[11] “Ni cyo kizatuma ibyago bikugeraho ntumenye irasukiro ryabyo, ishyano rizakugwira ntuzashobora kuryikuraho, kandi kurimbuka utari wamenya kuzagutungura.

? Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Imbabazi tuzihabwa ku buntu, nyamara zirahenda cyane, kuko zaguze ubuzima bw’Umwana w’Imana ikunda cyane (Yohana3:16)

1️⃣ IMANA NTA MBABAZI IFITIYE ABADAFITE IMBABAZI.
? Babuloni yari igikoresho Imana yakoreshaga mu guhana Isiraheli, ariko nayo igihe cyayo kigeze nta mbabazi yagiriwe, yaba umwana yaba umusore ndetse no ku bageze mu za bukuru. Imana iduha kwihana mbere yo kuduha imbabazi. (Ibyak 3 : 19). Imbabazi z’Imana ntizigira iherezo ariko kuzakira kwacu gushobora kugira iherezo. (Matayo18:21,22). Ijambo ry’Uwiteka riravuga riti” Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe zizagaragara. Nzahōra inzigo ne kubabarira n’umwe.”

⏯️ Uwiteka arareba ntagira icyo ahishwa! Yitegereje Akani mu Ntabambara i Yeriko, Umujura muri Isirayeli (Yosuwa 7:1-26; 8:1-29) , yitegereje Ananiya n’umugorewe Safira (Ibyak 5:1-11), Yitegereje Dawi mu nzu yo hejuru arimo arunguruka umugore wa Uriya (2 Sam 11).

♦️Ukundwa n’Imana, ibihano byageze kuri aba bose, byakagombye kukubera akabarore ukava mu nzira z’umwijima ukajya mu nzira z’umucyo.

2️⃣ KWIBONA BIBANZIRIZA KURIMBUKA
Icyubahiro n’icy’Uwiteka, niyo mpamvu abantu twakagombye kumenya kwicisha bugufi, iyo tubyirengagije rero tukishyira hejuru ingaruka zitugeraho.

? Nebukadinezari ni urugero rwiza rwo kwigiraho; ubwo yavugaga ati”Ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z’amaboko yanjye ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro.”
(Daniyeli 4:27) ni bwo kurimbuka kwamugezeho.

? Uku niko byagendekeye Herode ubwo yafatwaga n’ubwibone bw’indengakamere. Abantu barasakuza bati”Yemwe noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu!” Ariko muri ako kanya marayika w’Umwami Imana aramukumbanya kuko adahaye Imana icyubahiro, aherako agwa inyo umwuka urahera. (Ibyakozwe n’Intumwa 12:22;23)

♦️Mugenzi ! Urongeye uhawe umuburo wo kuva mu bwibone, ngaho fata umwanzuro ukwiye Icyubahiro ucyegurire Uwiteka

? MANA ITINDA KURAKARA IKAGIRA KUGIRANEZA KWINSHI, TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’URUKUNDO RWAWE?

Wicogora mugenzi

One thought on “YESAYA 47: KWIBONA BIBANZIRIZA KURIMBUKA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *