Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 27
[1]Uwo munsi Uwiteka azahana Lewiyatani ya nzoka yihuta, na Lewiyatani ya nzoka yihotagura, abihanishe inkota ye nini ikomeye ifite ubugi, kandi azica ikiyoka cyo mu nyanja.
[3]Jyewe Uwiteka ni jye ururinda, nzajya ndwuhira ibihe byose, nzarurinda ku manywa na nijoro ngo hatagira urwangiza.
[12]Uwo munsi Uwiteka azakubita imbuto ze ngo ziragarike, uhereye ku Ruzi ukageza ku kagezi ka Egiputa. Nuko muzatoragurwa umwe umwe, mwa Bisirayeli mwe.
[13]Uwo munsi ikondera rinini rizavuga, abari bagiye kurimbukira mu gihugu cya Ashuri n’abaciriwe mu gihugu cya Egiputa, bazaza basengere Uwiteka ku musozi wera i Yerusalemu.

Ukundwa, amahoro abe muri wiwe. Ikibi kizakurwaho, icyiza gitsinde. Ariko amaherezo yawe azaterwa n’icyemezo ufata uyu munsi.

1️⃣UWITEKA IMANA YITA KU ITORERO RYE (1-5).
?Ibyaha by’abakiranutsi byageretswe kuri nyirabyo Satani, ni cyo gituma atazababarizwa ubugome bwe gusa, ahubwo azababarizwa n’ibyaha byose yakoresheje abantu b’Imana. Igihano cye kizaba kiremereye cyane kurenza kure igihano cy’abo yoheje gukora ibyaha. II 646.3
➡️Kristu (Mikayile) azarimbura burundu umwanzi ari cyo cya kiyoka na satani, ndetse n’urupfu.
?Ikindi dusomye ni uko n’ubwo isi nta mbuto iri kwera, Uwiteka ahafite uruzabibu (itorero) akomeza kwitaho no guhingira. Mu kwizera, twishingikirize ku ngufu za Kristu watsinze urupfu, ntitumeveho niyo nzira yonyine y’agakiza.Wihitamo kuzarimbukana na satani, Kristu ari gutanga ubugingo bw’iteka ku buntu.

2️⃣ ISEZERANO RYO KURENGERA ABANTU B’IMANA (6-13)
?“Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw’Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi.” Bakundaga gusingizwa n’abantu aho gushimwa n’Imana…. Mbega uburyo kuva icyo gihe abantu benshi bagiye babaho mu binyejana byose bagiye bakora ibisa bityo! UIB 425.3
➡️Abayuda bakomeje kurindwa ntibarimburwa mu myaka yose bamaze bageraniwe. N’ubu rero hari igihe imiraba izashega, ibintu bikababa bibi cyane ku itorero ry’Imana, amahoro yayo izayadukomereza. Ni isezerano ryayo.
?Aho imirongo iheruka isa nk’ivuga kongera guhurizwa hamwe kw’abayuda bava mu bunyagano aho batatanyirijwe na Babuloni, niko Uwiteka avana kandi azavana abera be aho batataniye mu madini n’ahandu abahurize mu itorero rye (Yohani 10:16).
⏯️Nyuma yo kwiga ukabona umucyo utari ufite, ukumva ijwi mu mutima rikurarikira kuwugenderamo, ntiwinangire umutima ni Imana igushaka mu buntu bwayo n’urukundo. Injira uzarindwa rwose, mubane akaramata.

❓Mbese wowe uzaba urihe ku uriya munsi?
Uwiteka atwiyoborere.

?MANA URAKOZE KO UZASHYIRA IHEREZO KU MUBI SATANI. TUBASHISHE KUBA NO KUGUMA MU RUHANDE RWAWE.?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *