Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.
? YESAYA 20
[1] Umwaka Taritani yatereyemo Ashidodi agabwe na Sarigoni umwami wa Ashuri, akaharwanya akahahindura,
[2] icyo gihe ni bwo Uwiteka yavugiye muri Yesaya mwene Amosi aramubwira ati”Genda ukenyurure ikigunira ukenyeye mu nda, ukweture inkweto mu birenge byawe.” Abigenza atyo, agenda yambaye ubusa adakwese inkweto.
[3] Maze Uwiteka aravuga ati”Nk’uko umugaragu wanjye Yesaya amaze imyaka itatu yambaye ubusa, adakwese inkweto, akabera Egiputa na Etiyopiya ikimenyetso n’igitangaza,
[4] ni ko umwami wa Ashuri azajyana imbohe z’Abanyegiputa n’ibicibwa bya Etiyopiya, abato n’abakuru. Bazagenda bambaye ubusa, badakwese inkweto n’amatako yabo nta cyo yambaye, kugira ngo bikoze Egiputa isoni.
[5] Kandi baziheba bakorwe n’isoni babiterwa na Etiyopiya biringiraga, na Egiputa biratanaga.
[6] Uwo munsi abaturage bo muri iki gihugu gihereranye n’inyanja bazavuga bati ‘Dore ibyo twiringiraga uko bibaye, tukiringira ko bizadutabara tugakira umwami wa Ashuri, noneho tuzikiza dute?’ “
? Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Nkuko tumaze iminsi tubibona; “Umwuka w’Uwiteka ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri” (Itangiriro 6:3)
1️⃣ IBIHEMBO BY’IBYAHA
?Iki gice cya 20 cyongeye kutugaragariza ko iyo Imana igejeje ubutumwa ku bantu ntibabwumvire, igihe kiragera bakagerwaho n’ibihano. Mu bihano by’Imana rero naho hagaragariramo urukundo rwayo.
⏯️ Ntidukwiriye kureba Imana nk’ihora itegereje ko umunyabyaha acumura ngo imuhane. Umunyabyaha ni we ubwe wizanira igihano. Ibikorwa bye ni byo bituma habaho uruhererekane rw’ibintu bimuzanira ingaruka zidasubirwaho. Buri gikorwa cyose cyo gucumura gikora ku munyabyaha, gihindura imico ye kandi kigatuma bimworohera kongera gucumura. Mu guhitamo gukora icyaha, abantu bitandukanya n’Imana ubwabo, bakihagura ku muyoboro ubazanira imigisha, kandi ingaruka idashidikanywaho ibaho ni ukurimbuka n’urupfu. (UB1 187.5)
? Kwihanganira abanyabyaha kw’Imana gutuma abantu barushaho kwinangira mu bugome; nyamara byanze bikunze igihano cyabo kizabaho ndetse kizaba gikomeye cyane bitewe n’uko kizaba cyaratindijwe igihe kirekire.
⏯️ Uwiteka ati: “Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye maze akabaho.” Uwiteka ni “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi,…ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. ” Nyamara ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa.” (Ezekiyeli 33:11; Kuva 34:6, 7).
? Yifashishije ibikomeye mu butungane bwayo Imana izarengera ubutware bw’amategeko yayo yakandagiwe. Kandi kuba Imana itinda guhana bigaragaza gukomera kw’ibyaha bituma habaho ibihano byayo ndetse n’uburemere bw’ibihembo bitegereje abica amategeko.( AA 436.5)
⏯️ Muvandimwe, ongera umenye ko icyaha kidakinishwa! Udashaka gutsinda icyaha wese kizamutsinda, icyakora ndagusabira kugitsinda. Kandi icyo usabwa kiroroshye kuko icyari gikomeye nicyo Kristo yakoze ku musaraba i Gorogota.
2️⃣ KUGIRA UMUTIMA NK’UWARI MURI KRISTO YESU
? Umuhanuzi Yesaya yamaze imyaka itatu yambaye ubusa, adakwese inkweto, akabera Egiputa na Etiyopiya ikimenyetso n’igitangaza (Yesaya 20:3) nyamara twebwe rimwe na rimwe twibwira ko gukorera Imana ari ukwibera mu munyenga. Oya rwose, ntitwashimangirako gukorera Imana ari ukuba mu bibazo bitarangira ariko na none ntidukwiye gutekereza ko gukorera Imana ari ibintu biciriritse.
⏯️ Ijambo ry’Imana riragira riti: Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. (Abafilipi 2:5;8)
? MANA ITINDA KURAKARA IKAGIRA KUGIRANEZA KWINSHI, TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’URUKUNDO RWAWE?
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka atube bugufi kdi adushoboze kumvira ijwi rye.