Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 18

[1] Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y’imigezi ya Etiyopiya,
[2] cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by’inkorogoto kiti”Nimugende mwa ntumwa mwe z’impayamaguru, musange ishyanga ry’abantu barebare b’umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n’ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n’imigezi.”
[3] Yemwe baturage bo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva.
[4] Kuko Uwiteka yambwiye ati”Nzigumira mu buturo bwanjye nitegereze mere nk’izuba ritera ibishashi, nk’igicu cy’ikime cyo mu gihe cy’ubushyuhe bwo mu isarura.”
[5] Nuko isarura ritaragera ururabo ruhunguye, inzabibu ari intenge, amashami magufi azayatemesha impabuzo, n’amashami agabye azayatema ayakureho.
[6] Bazasigara ari ibirundo, basigiwe inkongoro zo ku misozi miremire n’inyamaswa zo mu isi. Inkongoro zizabarya mu cyi n’inyamaswa zo mu isi zose zizabarya mu itumba.
(Yesaya 18:1;6)

? Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Uwiteka akomeje kugaragaza ko abatemera kugengwa nawe bose bazagerwaho n’ibihano.

1️⃣ UWITEKA ABURIZAMO IMIGAMBI Y’ABABI
? Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y’imigezi ya Etiyopiya, cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by’inkorogoto kiti”Nimugende mwa ntumwa mwe z’impayamaguru, musange ishyanga ry’abantu barebare b’umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n’ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n’imigezi.”
(Yesaya 18:1;2) Iyi mirongo ndetse n’igice cyose cya Yesaya 18 iragaragaza ko abana b’abantu hari imigambi bo ubwabo baba bafite ndetse rimwe na rimwe ikaba ari imigambi irimo inarijye no kwishyira hejuru no kwigomeka ku Mana.

⏯️Nkuko tubibona mu Itangiriro 11 ubwo abantu bigiraga inama yo kubaka umunara ugera ku ijuru, imigambi y’ababi itaburijwemo ishobora kugera ku ntego.

♦️ 6 Uwiteka aravuga ati”Dore aba ni ubwoko bumwe n’ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse. Reka tumanuke tuhahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvana.”
(Itangiriro 11:6;7)

2️⃣ UWITEKA YITEGEREZA IBIBERA MU ISI
?Kuko Uwiteka yambwiye ati”Nzigumira mu buturo bwanjye nitegereze mere nk’izuba ritera ibishashi, nk’igicu cy’ikime cyo mu gihe cy’ubushyuhe bwo mu isarura.”
(Yesaya 18:4)

⏯️ Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.
(Itangiriro 6:5)

⏯️ Iyi mirongo yo hejuru iragaragaza ko Uwiteka ahora yitegereza ibibera mu isi. Si Itangiriro igice cya 6 gusa hagaragaza uburyo Uwiteka akurikirana ibibera mu isi na Yobu igice cya 1 hagaragaza neza ko Imana ikurikirana umunsi ku munsi ibibera mu isi. Uwiteka arongera abaza Satani ati”Mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi?”
(Yobu 1:8).
⚠️ Ikibazo? Kuba Uwiteka akurikirana ibibera mu isi bivuze iki ku kiremwa muntu?
♦️Igisubizo: Aburizamo imigambi y’ababi kandi ategura imitego yatezwe n’umwanzi satani.

Uwiteka arareba, afite ijisho ritabonwa n’umuntu wese, ku manywa na n’ijoro ku mpeshyi no ku itumba Uwiteka arareba ntagira icyo ahishwa.

? DATA WA TWESE URI MU IJURU TURINDE KUGIRA IBYO TWIBWIRA NO KWIGIRA INAMA AHUBWO TUBASHISHE KUGUHUNGIRAHO?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *