Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga
? YESAYA 17
(1)Ibihanurirwa i Damasiko. “I Damasiko hakuweho ntihakiri umurwa, hazaba itongo n’ikirundo cy’isakamburiro.
(2)Imidugudu ya Aroweri ibaye imyirare, izaba urwuri rw’imikumbi n’inama zayo kandi nta wuzayikoma.
(3) Ibihome bizashira muri Efurayimu n’ubwami buzashira i Damasiko, n’abazaba bacitse ku icumu b’i Siriya na bo bazashira. Bizaba nk’uko icyubahiro cy’Abisirayeli cyabaye.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze.
(4)“Uwo munsi icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka, n’umubyibuho we uzashira ananuke.
(6)Ariko hazasigaramo ibihumbwa nk’iby’umutini unyeganyejwe, imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori zikaragarika, hakaragarika enye cyangwa eshanu zo ku mashami y’impande z’umutini wera cyane.” Ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze.
(7)Uwo munsi umuntu azatumbīra Umuremyi we, amaso ye azita ku Uwera wa Isirayeli.
(8)Kandi ntazatumbira ibyotero byaremwe n’intoki ze, ntazita ku bukorikori bw’intoki ze cyangwa Ashera n’ibishushanyo by’izuba.
(9) Uwo munsi imidugudu ye ikomeye izamera nk’ahantu ho mu bibira no mu mpinga z’imisozi, aho Abisirayeli bamenesheje abantu hazaba imyirare rwose.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Urukundo Imana ikunda umuntu rumutera gukurikirana ibyacu, akomeje kuburira ab’i Damasiko.
1️⃣IBYAGO BY’I DAMASIKO
? Soma Yer 49:23-27.
▶️Damasiko iri mu bihugu byakomeje kugambirira gutera Yerusalemu (Yesaya 7:1″Ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziya umwami w’Abayuda, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w’Abisirayeli baratabaranye, batera i Yerusalemu kuharwanya ntibahashobora.”)babitewe n’uko ari wo muryango wari ukomeye, ariko ntibabishoboye.
❇️Muvandimwe, ubwoko bw’Imana burashinganye, ibyo bakoze ntibyagombaga gutuma bagubwa neza, ubwoko bw’Imana, iburinda kuruta ibintu byose birindwa.
Umuhanuzi Amosi yahanuye ku gihano kizahabwa Damasiko bitewe n’ibicumuro bitatu ndetse bine , Amosi abivuga neza mu gice cya 1:3-5 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by’i Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bahurishije i Galeyadi ibibando by’ibyuma.
Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inzu ya Hazayeli, kandi zizakongora amanyumba ya Benihadadi.
Nzamenagura ibyuma byugariye i Damasiko, nzatsembaho abatuye mu gikombe cyo muri Aveni, kandi n’uwitwaje umuringiso w’inkoni y’ubwami nzamutsemba, ashire mu muryango w’inzu ya Edeni, kandi ubwoko bw’Abasiriya buzajyanwa i Kiri ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga.
❇️Ibi birabwirwa Damasiko ariko nawe birakureba. Waburiwe kenshi, ababwiriza batandukanye bakunyuze imbere, Bibiliya, Umwuka w’ubuhanuzi, ntekereza ko wakuyemo ibyawe.umvira imiburo.
2️⃣SHAKA UWITEKA BIGISHOBOKA KO ABONWA
?“Nzagenda nisubirire iwanjye, kugeza ubwo bazemera igicumuro cyabo bagashaka mu maso hanjye, nibabona ibyago bizabatera kunshaka hakiri kare.”(Hos 5:15)
⁉️Hari impamvu yagutera gushaka Uwiteka? Niba ihari urahirwa ,niba ntayo ubona byaba ari ikibazo kandi Imana iragukunda, zirikana isezerano tubonera muri Yohana 3:16 ngo “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane,byatumye itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho “.
Muri abo nawe urimo. Rero
aracyateze ibiganza, n’ubwo turi abanyabyaha aradukunda mwizere kuko niwe wo kwizerwa ,asohoza isezerano kabone naho ryatinda ariko rizasohora.
? Ariko jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza, Imana yanjye izanyumvira.(Mika 7:7)
Nk’uko Mika abivuga nawe ujye ushishikarira kubana n’Imana wakire agakiza twaherewe ubuntu ,ubeho ufite ibyiringiro maze ujye uvuga uti ” Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera
?UHORAHO TUGUSHIMIYE IMBABAZI ZAWE ,TUBASHISHE KUMVIRA IJAMBO RYAWE?
WICOGORA MUGENZI