Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 7
[2]Abantu babwira umuryango wa Dawidi bati “Abasiriya buzuye n’Abefurayimu.” Maze umutima wa Ahazi n’imitima y’abantu be irahubangana, nk’uko ibiti byo mu kibira bihubanganywa n’umuyaga.
[4]Maze umubwire uti ‘Wirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa umutima n’uburakari bw’inkazi bwa Resini n’Abasiriya n’ubwa mwene Remaliya, bameze nk’imishimu ibiri y’imuri zicumba,
[5]kuko Abasiriya n’Abefurayimu na mwene Remaliya bagufitiye imigambi mibi…
[7]“ ‘Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora,
[10]Uwiteka yongera kubwira Ahazi ati
[11]“Saba Uwiteka Imana yawe ikimenyetso, usabe icy’ikuzimu cyangwa icyo hejuru mu kirere.”
[12]Ariko Ahazi aravuga ati “Nta cyo nsaba, singiye kugerageza Uwiteka.”
[14]Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanweli.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iki gice kiratwereka ibibi byo kutizera Imana ariko kandi kigatanga igisubizo cy’iteka ryose. Mugenzi ntucikwe n’iyi nkuru nziza yo mu gitabo cya Yesaya.

1️⃣WITINYA URI KUMWE N’IMANA.
?Iyo Ahazi n’abatware bo mu bwami bwe baba abagaragu b’indahemuka b’Ishoborabyose, ntibaba baratewe ubwoba n’uko kwifatanya kudasanzwe [Resini afatanya na Peka] kwari kwakorewe kubahagurukira. Nyamara ibyo gukiranirwa bagiye basubiramo kenshi byari byarabatse imbaraga. (AnA 27, pp 299.2)
➡️Uku kuri ni ingenzi. Gusubiramo ibyaha bigenda byaka umuntu imbaraga zo kwizera Imana. Bigatuma mu bihe bigoranye kandi bikomeye ubura amahoro. Yewe ukaba waba nka Ahazi wabwirwa ngo Imana muri kumwe ntubyemere, ukumva abantu bakomeye (nk’umwami wa Ashuri), ubutunzi cg inshuti aribyo byagutabara.
?Oya wikuka umutima, niyo waba warazimiriye kure uragaruka ikakwakira, ukibera munsi y’amababa Yayo. Niyo Nshuti yonyine yagutabara ibihe byose, nta nyungu yindi igamije usibye kuguha ubugingo bw’iteka.

2️⃣IKIMENYETSO CY’IMANA
?Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanweli. (Yesaya 7:14)
➡️Abantu bajya basaba Imana ikimenyetso ngo babone kuyizera. Nta kimenyetso kiruta Yesu Kristu, Imana yatanzeho ikimenyetso cy’urukundo rwayo ruhebuje. Kristu yarivugiye ati ndi kumwe namwe kugeza ku mperuka y’isi (Matayo 28:20).
⏯️Wihungabana, wiganya cyane, wikwiheba n’ubwo waba ubona ibihe bishishana, mu ijuru hari Imana. Kandi kugeza igihe isi izashirara Kristu turi kumwe. Wowe mwakire, niba waramwakiriye mukomereho, hanyuma utuze.

?MWAMI IMANA DUHE KWIZERA KUZUYE KANDI KUDAHINDAGURIKA. DUHE KUKWIRINGIRA KURUSHA UBUTUNZI, INSHUTI N’ABAKOMEYE.?

Wicogora MUGENZI ??

3 thoughts on “YESAYA 7: DORE UMWARI AZASAMA INDA, AZABYARA UMWANA W’UMUHUNGU AMWITE IZINA IMANWELI.”
  1. Amen 🙏. Warakoze Data kuduha Yesu akaduha kubaho by’iteka ryose. Duhe kumwakira mu mitima yacu, sture kuri twe.

Leave a Reply to Theo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *