Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

? YESAYA 6
[1] Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.
[2] Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga.
[3] Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuye icyubahiro cye.”
[4] Imfatiro z’irebe ry’umuryango zinyeganyezwa n’ijwi ry’uwavuze ijwi rirenga, inzu yose yuzura umwotsi.
[5] Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.”
[6] Maze umwe mu Baserafi araguruka, aza aho ndi afite ikara mu ntoki ryaka yakuje urugarama ku gicaniro,
[7] arinkoza ku munwa arambwira ati “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.”
[8] Numva ijwi ry’Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.”
[9] Irambwira iti “Genda ubwire ubu bwoko uti ‘Kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya, kureba muzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’
[10] Ujye unangira imitima y’ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira bagakira.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Nka Yesaya, emerera Uwiteka agutume.

1️⃣ IMANA YIYEREKA YESAYA
? Yesaya ati : nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’Ubwami. Atinyishwa nuko yanduye, ariko akomezwa n’abamalaika b’Imana.

➡️ Maze imbere ye agiye kubona yerekwa Uwiteka wari wicaye ku ntebe y’ubwami ndende cyane, ari na ko yabonaga ikuzo ryayo ryuzura urusengero. Impande zose z’iyo ntebe y’ubwami hari abaserafi, kandi mu maso habo hari hatwikiriwe baramya, ari na ko bakoreraga imbere y’Umuremyi wabo kandi bagafatanyiriza hamwe kuvuga n’ijwi rirenga bagira bati: “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera; isi yose yuzuye icyubahiro cye,” kugeza ubwo imfatiro z’irebe ry’umuryango, n’inkingi n’amarembo byanyeganyejwe n’ijwi, ndetse inzu ikuzura amajwi yo gusingiza. Yesaya 6:3. (AnA 279.3)

➡️ Ubwo Yesaya yitegerezaga uko guhishurwa kw’ikuzo ry’Uwiteka n’igitinyiro cye, yatewe ubwoba no kubona ubutungane no kwera by’Imana. Mbega uburyo hagati y’ubutungane butagerwa bw’Umuremyi we n’imigirire mibi y’abari bamaze igihe kirekire babarizwa mu bwoko bwatoranyijwe bwa Isirayeli n’Ubuyuda hari itandukaniro rikomeye! Yesaya yaratatse ati: “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.” Yesaya 6:5. (AnA 280.1)

❇️ Igihe kiri hafi ndetse kiri bugufi, ubwo abizeye Imana n’Umwana wayo, bagahindurwa bakihana bamaramaje, bazabona Imana. Ese nawe urimo? Ese ndimo? Imana idushoboze kwihana no guhinduka ubwoko bwayo. Tuvuge nka Yo tuti: Nzayireba ubwanjye, Amaso yanjye azayitegereza si ay’undi. (Yobu 19:27)

2️⃣ NDATUMA NDE, NINDE WANGENDERA?
? Umuhanuzi Yesaya yemeye gutumwa igihe Uwiteka yabazaga uwo gutuma. (Um. 8) Numva ijwi ry’Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.”

➡️Yakojejwe ikara ryaka ku minwa rivuye ku gicaniro maze havugwa aya magambo ngo: “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.” Numva ijwi ry’Umwami Imana riti: “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.” Yesaya 6:7,8. (AnA 280.2)

➡️ Yesaya yagombaga kujyana ubutumwa bukakaye ku bwoko bw’Imana bwigometse! Ntabwo byari byoroshye kujyana uwo muburo.

?? Inshingano y’uwo muhanuzi yari isobanutse neza: yagombaga kurangurura ijwi rye akamagana ibibi byari biganje. Ariko yatewe ubwoba no gutangira gukora umurimo nyamara nta cyizere cy’ibyiringiro muri wo. Yarabajije ati: “Nyagasani, ibyo bizageza he?” Mbese nta n’umwe mu bwoko bwawe watoranyije uzigera asobanukirwa, ngo yihane maze akizwe? (AnA 281.3)

❇️ Yesu ajya gusubira mu ijuru, yaduhaye misiyo yo kuburira Isi. Matayo 28:19-20 – (19) Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,
(20) mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” (Luka 10:2)Arababwira ati “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.

➡️Uwiteka aradukeneye ngo tubwirize ubutumwa bwiza, hari benshi batarumva ubutumwa bwiza. Mureke tuvuge nka Yesaya tuti: bari ari njye utuma!

? MANA TURAJE TWEMEYE GUTUMWA NAWE. ?

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 6: IMANA YIYEREKA YESAYA IRAMWEZA IRAMUTUMA.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *