Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

? YESAYA 5
[1] Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y’uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw’uruzabibu ku musozi urumbuka.
[2] Ararutabirira arurimburamo amabuye, aruteramo insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y’amatafari ndende acukuramo n’urwina. Nuko yiringira ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu.
[3] Yemwe mwa baturage b’i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b’i Buyuda, nimudukize jyewe n’uruzabibu rwanjye.
[4] Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu?
[5] Noneho rero reka mbabwire ibyo ngiye gukorera urutoki rwanjye. Nzasenya uruzitiro rwarwo maze rwonwe rwose, nsenye n’inkike yarwo, runyukanyukwe,
[6] kandi nzarurimbura. Ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa, ahubwo ruzameramo imifatangwe n’amahwa, kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura,
[7] kuko urutoki rw’Uwiteka Nyiringabo ari inzu ya Isirayeli, n’Abayuda ni insina yishimiraga. Yabiringiragamo imanza zitabera, ariko abasangamo kurenganya. Yabiringiragamo gukiranuka, ariko abasangamo umuborogo.
[10] Imirima y’inzabibu cumi izavamo incuro imwe y’intebo, kandi ibibibiro cumi by’imbuto z’amasaka bizavamo incuro imwe y’igiseke.”
[20] Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira.
[21] Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Imana ntako itagira ngo itwiyegereze, ariko tukayinanira! Birababaje !

1️⃣ URUZABIBU RW’IMANA
? Abisirayeli bari baratoranijwe n’Imana kuba ishyanga ryayo, ngo bageze urukundo rwayo n’agakiza ku banyamahanga. (Gutegeka kwa kabiri 7:6) – Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka Imana yawe ikagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.

➡️ Umugambi w’Imana wari uko kubwo guhishurira imico yayo mu Bisirayeli, abantu bagombaga kuyigarukira. Isi yose yagombaga kugezwaho irarika ry’ubutumwa bwiza. Binyuze mu nyigisho zatangirwaga mu murimo wo gutamba ibitambo, Kristo yagombaga kwererezwa imbere y’amahanga, kandi abari kumurebaho bose bakabaho. Uko Abisirayeli biyongeraga, bagombaga kwagura imbibi kugeza igihe ubwami bwabo bukwiye isi yose. (AnA 11.3)

➡️ Imana yari ifite umugambi wo kugeza umugisha ku bantu bose ibinyujije mu ishyanga ryatoranyijwe. Umuhanuzi yaravuze ati: “kuko urutoki rw’Uwiteka Nyiringabo, ari inzu ya Isirayeli, n’Abayuda ni insina yishimiraga.” Yesaya 5:7. (AnA 10.3)

❇️ “Umwami ahanze ijisho rye buri wese mu bwoko bwe; afitiye imigambi buri wese muri bo. Ni kubw’iyo mpamvu abakurikiza amategeko ye bazaba ubwoko bwihariye. (Matayo 5:16) – Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.

2️⃣ ABISIRAYELI BAGOMEYE IMANA
? Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu?(Yesaya 5:4)

➡️ Abisirayeli ntibakoze ugushaka kw’Imana, bageza agakiza ku banyamahanga, ahobwa batangira kwifatanya n’amahanga yasengaga ibigirwamana! Niyo mpamvu agakiza kabavuyeho kajya ku banyamahanga!

➡️ Uruzabibu rwiza rwatewe ku misozi ya Palesitina n’Umuhinzi wo mu ijuru rwasuzuguwe n’Abisirayeli kandi amaherezo baza kujugunywa hanze y’inkike zarwo. Bararukandagiye bararuribata maze bizera ko barurimbuye by’iteka ryose. Nyiri uruzabibu yarukuyeho maze ntibongera kurubona. Nyiri uruzabibu yongeye kurutera, ariko noneho arutera mu rundi ruhande rw’inkike aho ububiko bw’inzabibu butashoboraga kugaragara. Amashami anagana hejuru y’inkike, kandi andi mashami ashobora guterwaho, ariko igishyitsi ubwacyo cyashyizwe aho abantu batashobora kugera cyangwa ngo bacyangize. (AnA 13.3)

❇️ Twahawe Yesu nk’incungu y’ibyaha byacu. Aratubwira ati : (Yohana 15:1, 4) – (1) “Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. (4) Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.
(5) “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.

? YESU DUHE KUGUMA KURI WOWE MUZABIBU W’UKURI, MAZE TWERE IMBUTO Z’IGICIRO.?

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 5: IMITERERE Y’URUZABIBU RW’IMANA .”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *