Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cy’Umubwiriza , usenga kandi uciye bugufi.

? UMUBWIRIZA 11

(1)Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi, kuko igihe nigisohora, uzayibona hashize iminsi myinshi.
(2)Ubigabanye barindwi ndetse n’umunani, kuko utazi ibyago bizatera ku isi ibyo ari byo,
(3)Iyo ibicu byuzuwemo n’imvura biyisandaza ku isi, kandi igiti iyo kiguye cyerekeye ikusi cyangwa ikasikazi, aho kiguye ni ho kiguma
(4) Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura.
(5)Uko utazi inzira y’umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y’utwite, ni ko utazi imirimo y’Imana ikora byose.
(6)Mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza.
(7)Ni ukuri umucyo uranezeza, kandi kureba izuba bishimisha amaso.
(8)Ibintu byose bifite umuruho mwinshi utavugwa: ijisho ntirihaga kurora, n’amatwi ntarambirwa kumva.
(9)Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru.
(10)Nuko rero ikure umubabaro mu mutima wawe, kandi utandukanye umubiri wawe n’ibibi bikube kure, kuko ubuto n’ubusore ari ubusa.

? Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Twongeye kubwirwa amagambo akomeye, aturarikira kongera gutekereza. Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza.
(Umubwiriza 11:9). Uyu murongo ukubiyemo byinshi byadufasha guhindura icyerekezo. Reka turebe bimwe muri byo.

1️⃣ NYANYAGIZA IMBUTO YAWE
? Isomo ryo mu Mubwiriza 11:1 ritangwaho ubusobanuro bunyuranye:
♦️ Kugira ubuntu: Urebana ibambe azahirwa, Kuko agaburira umukene ibyo kurya bye.
(Imigani 22:9). Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bameneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.
(Yesaya 58:7)

♦️Hari ibyifuzo n’ibikenewe byinshi; tugomba rero kurangiza uruhare rwacu; mu buryo bushoboka bwose, kuko utazi aho ikibi kizaturuka. Ibyo bishatse kuvuga ko ntawe umenya aho ibyago n’akaga bitera biturutse; niyo mpamvu igihe cyose tubonye uburyo bwo gufasha cg gukora ibyiza, tugomba kubikorana umwete.

⁉️ Ikibazo: Ni mu buhe buryo witwara ku bantu bakurusha ubukene? Ni ku ruhe rugero wumva ufite ubushake bwo gusaranganya nabo ibyo ufite, nubwo byaba bike?
Imana ikubashishe gukora ugifite uburyo.

2️⃣ IBICU, IMVURA N’AMAHIRWE
?Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura.
(Umubwiriza 11:4)
➡️Icyo Salomo ashaka kutubwira ahangaha, ni uburyo twitwara mu bintu bitugezeho, birenze ubushobozi bwacu.

⏯️ Iyo duhuye n’imiyaga n’imiraba tubyitwaramo dute? Mbese turahagarara gusa tukarebera, tukemera ko bidutegeka, cg twiringira Imana no mu rukundo idufitiye?

IMPUGUKIRWA: Nubwo hariho imbaraga zirenze izacu, nta kintu na kimwe cyo muri iyi si gifite imbaraga cg ubushobozi burenze ubw’Imana, ariyo iramiza byose ijambo ryayo (Abaheburayo 1:3). Turasabwa kuyishingikirizaho.

3️⃣ INZIRA Y’UMUYAGA
?Uko utazi inzira y’umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y’utwite, ni ko utazi imirimo y’Imana ikora byose.
(Umubwiriza 11:5)

⏯️ Dukurikije ubusobanuro twahawe Umubwiriza 11:3,4, uyu murongo ukurikiraho biruzuzanya. Ntabwo tuzi ibintu byinshi, ubwenge bwacu bugira aho bugarukira.

⏯️ Buri kintu cyose kiri mu nzira y’umuyaga. N’ubwo inzira z’Imana atari nk’izacu, tugomba kwizerako Uwiteka aduteganyiriza ibyiza gusa kuko aragira ati: “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.
(Yeremiya 29:11)

? Kora urutonde rw’uburyo wabonye inzira z’Imana zikugeraho, ikaguha ibyiza mu mwanya w’ibibi. Fata igihe ushime Imana uyihimbaza kubw’ibyiza yagukoreye. Maze uvuge uti”Haleluya”.

? IMANA IDUKUNDA KANDI ITWITAHO, TUBASHISHE KUBAHO IMIBEREHO ITUNGANYE?

Wicogora Mugenzi!

One thought on “UMUBWIRIZA 11: KORA UGIFITE UBURYO”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *