Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cy’Umubwiriza , usenga kandi uciye bugufi.

? UMUBWIRIZA 7

[1] Kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi, kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo.
[2] Kujya mu rugo rurimo imiborogo biruta kujya mu rugo rurimo ibirori, kuko ibyo ari byo herezo ry’abantu bose, kandi ukiriho azabihorana ku mutima we.
[3] Agahinda karuta guseka, kuko agahinda kagaragaye mu maso kanezeza umutima.
[9] Ntukihutire kurakara mu mutima, kuko uburakari buba mu mutima w’umupfapfa.
[19] Ubwenge butera umunyabwenge imbaraga kuruta abatware cumi bari mu mudugudu.
[20] Ni ukuri nta mukiranutsi uri mu isi, ukora neza ntacumure.
[21] Kandi ntukite ku magambo yose avugwa, kugira ngo utumva umugaragu wawe agutuka,
[22 ] kuko kenshi mu mutima wawe nawe uzi ko watukaga abandi.
[29] Dore icyo nabonye gusa ni iki: ni uko Imana yaremye umuntu utunganye, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Turacyagiriwe ubuntu bwo kuba imbere y’Imana twigishwa nayo. Iki gice cya 7 kiragaragaza ko ibisubizo by’ukuri biboneka mu Mana yonyine. Ngaho yisunge ntizagutererana.

1️⃣ IZINA RYIZA
? Kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi, kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo.
(Umubwiriza 7:1)
⏯️ Umuntu mwiza ntapfa, ariko umubi arapfa. Bishatse kuvuga iki? Umuntu mubi iyo apfuye aribagirana; amera nk’umubavu utama akanya gato; hashira akanya ntumenye ko wahigeze.

⏯️ Mbega ukuntu ari ingenzi gukoresha igihe cyacu neza, tukamenya ibikorwa tugomba kugira nyambere. Bibiliya iduha ingero z’abantu bubatse izina; muri bo twavuga nka Daniel. Abatware bakomeye n’ab’intebe bashaka impamvu yose yatsindisha Daniyeli mu by’ubutware, ariko bamuburaho impamvu cyangwa igicumuro kuko yari umwiringirwa, ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro.
(Daniyeli 6:5). Nibyo koko kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi, No gukundwa kuruta ifeza n’izahabu.
(Imigani 22:1)

⚠️NB: Igihe cyawe ugikoresha ute? Hari ibipimo (indicators) byakagombye kuba bikuranga: kuba inyangamugayo, kuba umugabo w’umugore umwe, udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha, utari umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, umugwaneza utarwana, utari umukunzi w’impiya,
utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose.
(1 Timoteyo 3:2;4); niba ibi bitakuranga; hanika amaboko ureke Yesu agufate mpiri azabigushoboza.

2️⃣ IBIRORI CYANGWA IMIBOROGO
?Ongera usome Umubwiriza 7:2 witonze, cyane interuro ziheruka. Ni iyihe ngingo Salomo agaragaza ahangaha idufasha gusobanukirwa n’ubutumwa atanga kuva ku murongo wa 2-6?

⏯️ Kwishima si bibi, ariko uko wakwishima kose, umenye ko buri gihe ibyo biherukwa n’icyunamo, kuberako twese turapfa. Imibereho yacu ntirangizwa n’ibirori; iherukwa n’imiborogo. Imibereho yacu ntirangira baseka; irangira mu gahinda.

⚠️ IMPUGUKIRWA: Abapfapfa babaho uko bishakiye ariko nabo iherezo riba ribategereje. Umunsi umwe, aho guseka “bazahekenya amenyo” (Luka 12:41-48)

3️⃣ IMANA YAREMYE UMUNTU ATUNGANYE
?Dore icyo nabonye gusa ni iki: ni uko Imana yaremye umuntu utunganye, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi.”
(Umubwiriza 7:29)

⏯️ Nibyo rwose, Imana yaremye umuntu atunganye ariko nyuma yaho biza guhinduka kugeza ku rwego rw’uko Imana ibura aho ubuturo mu mitima yacu. “Ingunzu zifite imyobo n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya.” (Luka 9:58)

⏯️ Kwizera kuza imbere mu ngeso za gikirisitu (2 Pet 1: 5-7). Kugwa k’umukirisitu kubanzirizwa no gutakaza ukwizera cg ibyiringiro. Ikibazo kibazwa ni iki: “Umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?”. Icyo buri wese yakagombye kuzirikana ni iki: “Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa”

? IMANA IKOMEYE KANDI Y’URUKUNDO TUBASHISHE KUREMWA BUSHYA?

Wicogora mugenzi

One thought on “UMUBWIRIZA 7: IMANA YAREMYE UMUNTU UTUNGANYE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *