Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’Umubwiriza, usenga kandi uciye bugufi.

? UMUBWIRIZA 5

[1] Ntukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y’Imana, kuko Imana iri mu ijuru nawe ukaba uri mu isi. Nuko rero amagambo yawe ajye aba make.
[2] Inzozi zizanwa n’imiruho myinshi, kandi ijwi ry’umupfapfa rimenyekanira ku magambo menshi.
[3] Nuhigira Imana umuhigo ntugatinde kuwuhigura, kuko itanezerewe abapfapfa. Ujye uhigura icyo wahize.
[4] Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga.
[9] Ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n’ukunda kunguka byinshi na we ni uko. Ibyo na byo ni ubusa.
[17] Dore icyo nabonye kibereye umuntu cyiza kandi kimutunganiye, ni ukurya no kunywa no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose akorera munsi y’ijuru mu minsi yose akiriho, iyo Imana yamuhaye kuko ibyo ari byo mugabane we.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Umubwiriza 5, hongeye kudukebura, hatumenyesha uburyo dukwiye kubaho.

1️⃣ IMANA MU IJURU, ABANTU KU ISI

?Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga.
(Umubwiriza 5:4)

?Iyo duhigura umuhigo wacu, habaho umuryango ukinguye uduhuza n’ijuru — umuryango utafungwa n’ikiganza cy’umuntu cyangwa imbaraga za satani (The Review and Herald, May 17, 1906). 6BC 1075.6

➡️ Mu by’ukuri ingingo ivugwa hano iramenyerewe: Niba tubwiye Imana ko tugiye kugira icyo dukora, byaba byiza tugikoze.
♦️ Ni kangahe wahigiye Imana, ukayisezeranya ndetse ukiyemeza rwose ko ugiye kuyikorera hanyuma ntubikore?

♦️Mu kuri, birashoboka ko tubigambirira inshuro nyinshi, kandi tukagerageza no kubikora, ariko na none bikatunanira.

♦️ Ibyakunaniye byose niwishyira mu maboko y’uwanesheje ariwe Yesu Kristo, uzabishobora.

2️⃣ UMUKENE

?Abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.
(Matayo 26:11)

? Salomo agarutse ku ngingo y’urufunguzo rw’iki gitabo: abafite amafaranga menshi n’abatayafite.

? Nyamara uburumbuke bw’igihugu ni ubwa bose, umwami na we ubwe atungwa no guhingirwa.
(Umubwiriza 5:8). Aya magambo ni Salomo ubwe uyivugira cg se abo ayoborana nabo, kuko aribo bashyiraho imisoro itangwa mu gihugu. Ntagushidikanya ibi biragaragaza ibibazo umukene yahuraga nabyo biturutse ku mategeko ananiza abaturage yo muri icyo gihugu.

? Ahabanza mu gitabo cy’umubwiriza 4:1, Salomo yagize akababaro kubera akarengane yabonye munsi y’ijuru. Isomo nyakuri nuko abantu bose bareshya imbere y’Imana. Umusaraba ubisobanura neza kubera amaraso yahamenekeye.

♦️ Kugirango tubyumve neza dutekereze uburyo Yesu yaje ku isi. Mbese yaje nk’umukire? Igisubizo cyawe kikubwira iki ku bijyanye n’uburyo ukwiriye kubana n’aboroheje? Niba wishyiraga hejuru imbere yabo byaba byiza uhinduye inyifato.

3️⃣ GUSUBIRA MU NDA Y’ISI TWAMBAYE UBUSA
?Uko yavuye mu nda ya nyina ari umutumbure, azagenda atyo nk’uko yaje, ari nta cyo azajyana cy’ibyo yaruhiye yatwara mu ntoki.
(Umubwiriza 5:14); ingingo ivugwa hano iragaragara: umutunzi arapfa, kandi mu rupfu rwe amafaranga ye yose amuhindukira ubusa. Ubutumwa tubwirwa hano buruta kure ibyanditse hano.

♦️Ibyo twaba dutunze byose muri ubu buzima ni iby’agahe gato, iyo dupfuye biba birangiye. Ariko hari ikindi gikurikiraho cy’iteka ryose: gishobora kuba “ubwami bwadutunganirijwe uhereye ku kuremwa ku isi” (Matayo 25:34) cg “kurira no guhekenya amenyo” (Luka 13:28) no kurimbuka ku iteka ryose (2 Abatesalonike 1:9).

⚠️ Byaba byiza uhisemo ubugingo kandi Kristo arakicaye ku ntebe y’imbabazi; arakomanga ku rugi nufungura azinjira iwawe musangire (Ibyahishuwe 3:20)

? MANA YACU IDUKUNDA ONGERA UTUBASHISHE GUTEKEREZA KU IHEREZO RYACU NO GUHITAMO NEZA IGIKWIYE?

Wicogora Mugenzi

One thought on “UMUBWIRIZA 5: AMAHITAMO NO GUFATA UMWANZURO”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *