Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’Umubwiriza , usenga kandi uciye bugufi.

? UMUBWIRIZA 4

[1] Nsubiye inyuma mbona iby’agahato byose bikorerwa munsi y’ijuru, mbona n’amarira y’abarengana babuze kirengera, ububasha bwari bufitwe n’ababarenganyaga kandi ntibari bafite uwo kubahumuriza.
[2] Ni cyo cyatumye nshima abapfuye kuruta abazima bakiriho.
[3] Ni ukuri bose barutwa n’utigeze kubaho, akaba atabonye imirimo mibi ikorerwa munsi y’ijuru.
[7] Nsubiye inyuma mbona ibitagira umumaro munsi y’ijuru.
[8] Hariho umuntu nyakamwe utagira uwo babana, ndetse ntagire n’umwana cyangwa umuvandimwe, nyamara imiruho ye yose ntigira iherezo kandi amaso ye ntahaga ubutunzi. Ajya yibwira ati”Ni nde mbikorera bikabuza ubugingo bwanjye ibyiza?” Ibyo na byo ni ubusa, ni ukuri ni umuruho mubi.
[13] Umusore w’umukene ufite ubwenge aruta umwami ushaje w’umupfapfa utacyemera kugirwa inama,
[17] Nujya mu nzu y’Imana ujye urinda ikirenge cyawe, niwegera ukumva biruta gutamba ibitambo by’abapfapfa, kuko batazi ko bakora nabi.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Umubwiriza 4, haratugaragariza neza icyo kubaho bisobanuye. Ni ahawe nanjye ngo tugire icyo twungukiramo.

1️⃣ ABARENGANYA
? Soma Umubwiriza 4:1-3. Ongere utekereze nibiba ngombwa wandike ibyo Salomo yavuze mu magambo ye bwite.

⏯️ Kuba Salomo ababajwe n’imanza zitari iz’ukuri n’akarengane bivuze iki? Wowe urabyumva ute? Aho
iwanyu aho utuye, aho usengera cg aho ukorera akarengane karahari? Saba Imana kugirango utaba umwe mu barenganya abandi.

⏯️ Kenshi na kenshi dutekereza akarengane mu buryo bwa Politiki n’umutungo gusa. None se byaba byifashe gute hagati y’umugore n’umugabo, hagati y’ababyeyi n’abana?

? Haba hari akarengane gakorerwa mu nsengero cg gakorwa n’abiyita abakozi b’Imana? Kwitwaza iyobokamana kugirango urenganye cg ufate abandi bantu nk’ibikoresho? Yoo, ni agahinda, birababaje!

? IMPUGUKIRWA: Suzuma uruhande uherereyemo. Reba niba utaba uri mu ruhande rw’abarenganya abandi niba uri muri urwo ruhande usabe Imana ku guhindurira ikerekezo kandi Imana yiteguye kubigufasha, nk’uko bivugwa ngo”Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima, Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.”
(Abaheburayo 3:15)

2️⃣RINDA INTEKEREZO ZAWE
?Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa,Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho. Imig 4:23

?Umukiza yatubwiye gusenga ubudasiba. Ntibivuze ko umukristu agomba guhora apfukamye asenga, ahubwo intekerezo ze n’ibyifuzo bye bishobora guhora byerekeye mu ijuru. Kwiyiringira byagashize, turamutse tugabanyije kuvuga, tukarushaho gusenga. (The Youth’s Instructor, March 5, 1903). – 3BC 1157.4
➡️Muri kamere yacu, mu ntekerezo twifuza ibibi, turikunda…bisaba rero ko dusenga tugasaba Kristu kandi tukamwemerera akazitunganya akazeza, kuko ntiyabikora ku ngufu.
⏯️Kandi tukanashobozwa guhora duhanze amaso ijuru mu byo dukora byose. Ntitwiyumvemo ko hari ibyo twakwishoboza, Kristu tumwegurire ubuyobozi bw’ibyacu byose. Ntazadutenguha.

? DATA MWIZA TUBASHISHE KWITA KW’IHEREZO RYACU.?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “UMUBWIRIZA 4: UBUZIMA BURUSEHO MU NSI Y’IJURU”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *