Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’Umubwiriza, usenga kandi uciye bugufi.

?UMUBWIRIZA 2
[1] Nibwiye mu mutima wanjye nti “Henga nkugeragereshe ibyishimo, nuko ishimire kugubwa neza.” Maze mbona ko na byo ari ubusa.
[2] Navuze ibyo guseka nti “Ni ubusazi”, n’iby’ibitwenge nti “Bimaze iki?”
[3] Nishatse mu mutima uko nakwishimisha umubiri wanjye vino, ariko ngo umutima wanjye ukomeze kunyoboza ubwenge, ngashaka n’uburyo nakora iby’ubupfapfa, kugira ngo menye icyo bumarira abantu babukorera munsi y’ijuru mu minsi bakiriho yose.
[8] Nirundaniriza ifeza n’izahabu, n’ubutunzi buherereye ku bami buvuye mu ntara zose, nishakiye abaririmbyi b’abagabo n’ab’abagore n’ibinezeza abantu, n’ibicurangwa by’uburyo bwose.
[11] Maze nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye n’imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’ijuru.
[20] Ni cyo cyatumye nisubiramo, ngahebya umutima wanjye ku miruho yanjye yose naruhiye munsi y’ijuru,
[21] kuko habaho umuntu ukorana ubwenge no kumenya n’ubuhanga, nyamara azabisigira utabiruhiye, bibe umurage we. Ibyo na byo ni ubusa, ni ibibi bikomeye.
[26] Kuko unezeza Imana ari we iha ubwenge no kumenya n’umunezero, ariko umunyabyaha imuha umuruho ngo asarure arunde, abone ibyo guha unezeza Imana. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Umubwiriza yarinejeje bihagije, ariko ku iherezo yasanze ari ubusa.

1️⃣ IBYISHIMO NO KUGUBWA NEZA BITARIMO IMANA NI UBUSA

Salomo yabaye umwami ufite byose bikenewe ku isi; ubutunzi ubwenge, ibinezeza no kugubwa neza, ariko yasanze ntaho ataniye n’umupfapfa kuko iherezo ryabo ni rimwe, ni ukubisiga agasimburwa n’abandi!

? “Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose, nta n’umunezero wose nimye umutima wanjye, kuko umutima wanjye wishimiraga imirimo yanjye yose. Ibyo ni byo byari ingororano z’imirimo yanjye yose. Maze nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye n’imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’ijuru. (AnA 63.3)

?Kubw’ibyo yanyuzemo bibabaje, Salomo yamenye ko ubuzima bushakishiriza ibyiza bihebuje mu by’isi ari ubusa. Salomo yubakiye ibicaniro ibigirwamana by’abapagani asanga isezerano ryabyo ryo gutuza biha ubugingo ari ubusa. Ibitekerezo byijimye kandi bimuremerera byamubuzaga amahoro ku manywa na nijoro. Kuri we, nta bindi byishimo mu buzima cyangwa amahoro y’umutima yari asigaje, kandi ahazaza hari hijimishijwe no kubura ibyiringiro. (AnA, igice 5, 64.1)
➡️Ab’ubu natwe tujya dusimbuza Imana gushaka ubutunzi n’ibyubahiro, twibwira ko nitubigeraho tuzabona umunezero n’amahoro mu mutima. Salomo yabigezeho byose, arangije abura amahoro, abura n’ibyiringiro.
⏯️Umunezero n’amahoro yo mu mutima ntibiva ku bwinshi bw’ibyo dutunze munsi y’ijuru, ahubwo ni mu kwakira Yesu Kristu (Mat 11:28). Musange akuruhure.

2️⃣ UNEZEZA IMANA NIWE IHA UBWENGE
? Itegeko ry’Imana ni ryo rufatiro rwonyine ruranga imico mbonera. Iryo tegeko ryagaragariye mu mibereho ya Kristo. Yivugaho agira ati, “Nitondeye amategeko ya Data” (Yohana 15:10). Aho gukiranuka nk’uku kubuze ntihabasha kuboneka kubahiriza ibyo Ijambo ry’Imana risaba. “Kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.” (1 Yohana 2:6). Ntitubasha kwiregura ko tutabibasha, kuko dufite isezerano ridukomeza ngo, “Ubuntu bwanjye buraguhagije” (2 Abakorinto 12:9). Iyo twirebera mu ndorerwamo mvajuru, ari yo mategeko y’Imana, tubona ububi bw’icyaha bukabije, no kurimbuka kwacu abagomeye amategeko. Ariko iyo twicujije ibyaha kandi tukayizera, duhindurwa abera imbere y’Imana, maze binyuze mu buntu mvajuru, tukabashishwa kumvira amategeko y’Imana. (IY 52.3)

?Um. 26 – Unezeza Imana niwe iha ubwenge no kumenya n’umunezero.
(Abaroma 11:33) – Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero!

➡️ Buri munsi dusabwa kwezwa n’Imana kugirango iduhe imibereho yejejwe, kumenya n’umunezero muri Kristo Yesu.

? MANA DUHE KWEZWA BURI MUNSI NIBWO TUZAGIRA IMICO NK’IYA KRISTO.??

Wicogora Mugenzi!

2 thoughts on “UMUBWIRIZA 2: IBIHIMBANO N’UBUTUNZI NTA MAHORO BITERA”
  1. Amen ! Murakoze cyane kubw’aya magambo. Imana idukize guhugirana muby’isi bidatanga umunezero nyakuri maze dukangukire gushaka Imana mbere na mbere

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *