Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 29 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.

? IMIGANI 29
[1] Ucyahwa kenshi agashinga ijosi, azavunagurika atunguwe nta kizamukiza.
[2] Iyo abakiranutsi bagwiriye abantu barishima, ariko iyo hategeka umunyabyaha abantu bacura imiborogo.
[3] Ukunda ubwenge anezeza se, ariko ubana n’abamaraya yiyaya ibintu bye.
[7] Umukiranutsi azi urubanza rw’abakene, ariko umunyabyaha nta bwenge afite bwo kurumenya.
[14] Umwami ucira abakene imanza zitabera, ingoma ye izakomera iteka ryose.
[15] Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge, ariko umwana bandaritse akoza nyina isoni.
[17] Hana umwana wawe azakuruhura, ndetse azanezeza umutima wawe.
[23] Ubwibone bw’umuntu buzamucisha bugufi, ariko uwicisha bugufi mu mutima azabona icyubahiro.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ubwinshi bw’abakiranutsi mu gihugu, kigira amahoro.

1️⃣ WISHINGA IJOSI (Im 29:1,19)
?Ubu ni igihe cyo kugenzurwa, kugeragezwa, no kwemezwa. Abatsimbarara mu nzira yabo nka Sawuli, bazababara nk’uko yababaye, bazatakaza icyubahiro, birangire batakaje n’ubugingo (Letters 1892). (3 BC1164.1
?Ari Luciferi ari Sawuli, bose baraburiwe banga kwihana. Hari n’abandi benshi bagiye bavuga ko bazaba bafata icyemezo, bagapfa bakibisubika.
➡️Aho kuvunikagurika utunguwe cg ukitwa ikiretwa (im 1,19), umvira inama zo mu ijambo ry’Imana, ureke gutsimbarara ku bindi bikubuza gusingira ukuri. Witinya ingaruka zo kwemera ukuri, iringire Uwiteka wibere mu mahoro.

2️⃣ UMURIMO W’ABAGABURA

? (Um. 2) “Iyo abakiranutsi bagwiriye abantu barishima”.
Niyo mpamvu Imana ikeneye abigisha ngo babwirize ubutumwa bwiza, ngo habonekemo abakiranutsi benshi, igihugu kigire amahoro.

➡️ Ubutumwa bwiza buhindura imibereho n’ubuzima bw’ubwakiriye by’ukuri; akava mu bibi, akajya mu byiza, akagira amahoro y’umutima, nawe agaha abandi amahoro.

❇️ Yesu ni we butumwa bwiza ku munyabyaha, kuko igitambo cye ari cyo nkuru nziza yageze ku munyabyaha akimara gucumura (Itang.3:15).
Ijambo ry’Imana rikubiyemo ubutumwa bwiza, rimeze nk’inkota ityaye amugi yombi; ryahuranya umutima w’umunyabyaha, agasanga ari uwo kurimbuka. Inkuru nziza kuri uwo munyabyaha wizinutswe ni iyi : Ibyaha byawe urabibabariwe, isezerano ryo gukira no gutsinda icyaha, ndetse ukagira ibyiringiro by’ubugingo buhoraho. “(Yohana 3:16)
❇️ “Ubutumwa bwiza ni bwo buryo bwashyizweho n’Imana ngo bukumire kononekara ko mu bwenge kumereye isi nabi. Ni bwo buryo bwo kugarura ishusho y’Imana mu muntu. Ni wo muti wo kudahuza (désorganisation) kwabaye rusange ku isi. Ni imbaraga yegeranya abantu kandi ikabunga. (Témoignages, vol. 2, p. 425).
➡️ Mureke abagiriwe ubuntu bwo kumenya ubutumwa bwiza, tuvuge nka Paulo natwe tubwamaze.

3️⃣ UMUNYAFU NO GUCYAHA

? (Um. 15.) “Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge”.
Imigani 13:24 – Urinda umwana inkoni aba amwanze, ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare”.
➡️Si inkoni iyi igaragara nubwo iyo bibaye ngombwa nayo ikoreshwa, ariko ko kandi ni byiza guhana ugatesha hakiri kare. Kandi ni byiza kumenyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo (Imigani 22:6). Nta mubyeyi wakwifuza ko umwana we amubera ikirumbo, ahora amushakira ibyiza. Amujyana kwiga akamutoza no gukora.
⚠️Tanga igihe cyawe wite ku bana Imana yaguhaye, nutabigisha Isi izabigisha ibyayo. Nutabigisha gukorera Imana, Satani azabigisha kumukorera abereka iby’isi ko azabibaha nibamuramya. Bikazarangira bimitse iby’isi aho kwimika Imana.

? MANA DUHE UMUTIMA WO KUBWIRA ABATARAKUMENYA UBUTUMWA BWIZA NO KUBITOZA ABADUKOMOKAHO.??

Wicogora Mugenzi!

One thought on “IMIGANI 29: UCYAHWA KENSHI AGASHINGA IJOSI, AZAVUNIKAGURIKA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *