Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 28 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.

? IMIGANI 28
[1] Umunyabyaha ahunga ari nta wumwirukanye, ariko umukiranutsi ashira ubwoba nk’intare.
[4] Abanga amategeko bashima abanyabyaha, ariko abakomeza amategeko barabarwanya.
[7] Uwitondera amategeko ni umwana uzi ubwenge, ariko uwiyuzuza n’ibisambo akoza se isoni.
[9] Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, gusenga kwe na ko ni ikizira.
[13] Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa.
[17] Umuntu uremerewe n’amaraso y’uwo yishe, azahunga abe icyohe he kugira umutangira.
[23] Ucyaha umuntu hanyuma azashimwa, kuruta ufite ururimi rushyeshya.
[24] Uwiba se cyangwa nyina maze akavuga ati “Si icyaha”, uwo ni mugenzi w’umurimbuzi.
[27] Uha abakene ntazakena, ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi migani irakomeye cyane, itwereka gusenga kwemewe no gusenga ko kwishushanya. Mugenzi ubu butumwa burakureba, ufatemo icyo wagenewe na Mwuka.

1️⃣ISENGESHO RY’IKIZIRA (Im 28:4,7,9)
?Ntibamenyereye gusabana na Data banyuze muri Yesu Kristu, kandi nta na rimwe bigeze bumva imbaraga y’ubuntu bw’Imana yeza umutima.
Gusenga no gucumura, gucumura no gusenga, ubuzima bwabo bwuzuye uburyarya, ibinyoma, iruba, ishyari no kwikunda. Amasengesho y’iri tsinda ni ikizira ku Mana. (Prayer :chap 26, p 262.4)
➡️Imirongo 4,7,9,18 irerekana akamaro ko kumvira amategeko y’Imana:
??Hari uvuga ati amategeko ntandeba kuko atari yo ankiza. Nibyo siyo agukiza ariko ni imico Imana yifuza kuguha uyemereye. Kuyirengagiza rero, ugusenga ubizi neza ko wayirengagije ni uburyarya kandi iyo wirengagije Imana iba ibibona, ni ikizira.
??Hari uyazi kandi uyemera ariko akumva yayakandagira hanyuma agasenga, agasenga hanyuma akayakandagira. Uyu we ababaje kurushaho kuko azi ukuri akanga kurekura ibyo akigundiriye, akabura uko yakira impano ijuru ritanga. Niba nawe wumva wakomeza gusenga ucumura, ucumura usenga, urakina umukino urimbuza. Iyegurire Kristu agushoboze

2️⃣ IMANA NIYO YITANGIYE AMATEGEKO

Amategeko ni imico amategeko ku musozi Sinayi. Yayahaye inyokomuntu yose!

? Amategeko ntiyavuzwe icyo gihe kubw’inyungu z’Abaheburayo gusa. Imana yabahaye icyubahiro ubwo yabagiraga abarinzi ndetse n’ububiko bw’amategeko yayo, ariko ayo mategeko yagombaga gufatwa NK’UMURAGE WERA UGENEWE ISI YOSE. Ibisabwa n’Amategeko Cumi bishobora gukurikizwa n’abantu bose, ndetse byatangiwe kugira ngo byigishe kandi biyobore abantu bose. Amategeko cumi, yavuzwe mu magambo make, yumvikana kandi afite ubutware, avuga inshingano umuntu afite ku Mana no kuri bagenzi be; kandi byose bishingiye ku ihame remezo rikomeye ry’urukundo. “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Luka 10:27. Soma no mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4, 5; Abalewi 19:18. Mu mategeko cumi, aya mahame avugwa mu buryo burambuye, kandi ahuje n’imibereho y’umuntu n’ibyo ahura na byo. (AA 202.3)

➡️ Urutoki rw’Imana nirwo rwayanditse ku bisate by’amabuye (ahoraho). (Gutegeka 9:10). Ntabwo ari aya Mose cg Abayuda gusa, ni ayabo Ikaba yaremye Bose.

3️⃣ YESU YAJE GUKOMEZA AMATEGEKO Y’IMANA KU BWACU
⁉️None se abavuga ko Yesu yarangije byose ku musaraba babikura he ? Ahubwo yaje gukomeza amategeko ngo adutsindishirize.
? Abaroma 5:8-9: Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. Nkanswe none ubwo tumaze gutsindishirizwa n’amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w’Imana na we?

?Data wa twese yashyize isi mu maboko ya Kristo kugira ngo binyuze mu murimo we w’ubuhuza ashobore gucungura umuntu kandi ashimangire ubutware n’ubutungane by’amategeko y’Imana. Umushyikirano wose wagiye ubaho hagati y’Imana n’inyokomuntu yacumuye wanyuraga muri Kristo. Umwana w’Imana ni we wahaye ababyeyi bacu ba mbere isezerano ryo gucuñgurwa. Ni we wihishuriye abakurambere. … Bari bategereje agakiza kari kuzabonekera mu Nshungu y’umuntu n’Umwishingizi we. Abo bakiranutsi ba kera bashyikiranaga n’Umukiza wagombaga kuza ku isi yacu yigize umuntu; kandi bamwe muri bo bavuganye na Kristo ndetse n’abamarayika bo ijuru imbona nkubone. (AA 246.3)
➡️Sanga Yesu akwigishe amategeko aryoshye y’urukundo. Imico y’Imama ni iyo.

? TUGUSHIMIYE YESU KO WITANZE KU BWACU, UGATSINDISHIRIZA UMUNYABYAHA.??

Wicogora Mugenzi!

3 thoughts on “IMIGANI 28: UWIZIBA AMATWI NGO ATUMVA AMATEGEKO, GUSENGA KWE NI IKIZIRA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *