Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 27
[1] Ntukiratane iby’ejo, kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana.
[2] Aho kwishima washimwa n’undi, ndetse n’umushyitsi ariko atari ururimi rwawe wishimisha.
[3] Ibuye riraremereye, umusenyi ni umutwaro, ariko uburakari bw’umupfapfa burusha byombi kuremera.
[4] Uburakari butera urugomo, kandi umujinya umeze nk’isūri, ariko ni nde washobora kwihanganira ishyari?
[5] Guhanirwa ku mugaragaro, kuruta urukundo rudaseruka.
[6] Ibikomere by’umukunzi bizanwa n’ukuri, ariko umwanzi asomana akabya.
[7] Uwijuse akandagira mu buki, ariko inda ishonje ikirura cyose kirayiryohera.
[8] Uko inyoni iguruka igasiga icyari cyayo, ni ko umuntu ameze ururongotana agata iwabo.
[9] Nk’uko amadahano y’imibavu anezeza umutima, niko umuntu aryoherwa n’inama ivuye mu mutima w’incuti ye.
[10] Ntukareke incuti yawe n’incuti ya so, kandi ku munsi ugize amakuba ntukajye gutabaza mwene so, umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure.
[11] Mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.
[12] Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.
[24] Kuko ubukungu budahoraho iteka, ingoma na yo idahoranwa ibihe byose.
[26] Abana b’intama bakubera imyambaro, kandi ihene zivamo izigurwa umurima,
[27] Na yo amahenehene azaba ayo kunyobwa nawe, aguhaze n’abo mu rugo rwawe, ndetse atunge n’abaja bawe.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Tegura ahazaza hawe uyu munsi, kuko ejo si ahawe.
1️⃣ EJO SI AHAWE
? Um. 1 hati Ntukiratane iby’ejo, kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana. Burya uyu munsi, iyi saha, uyu munota, iri segonda uhumekamo niho hawe, niho hanjye. Naho ubundi Imana niyo izi iminsi yo kubaho kwacu. (Zaburi 139:16)- Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho n’umwe.
➡️ Twe kuba nk’umutunzi w’umupfapfa tubona muri
Luka 12:13-21 (hasome) … Um. 20-21 : (20)Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?’
(21) “Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.”
➡️ Uwo mugabo yerekanye ibitekerezo bye byo kwikunda. Ukuri kw’iby’iyobokamana ntabwo yari agushyizeho umutima n’ibitekerezo. Kubona umurage ni byo byari intego ye. Yesu wari umutunzi maze agahinduka umukene ku bwacu, yamugaragarije iby’urukundo rw’Imana, amwingingira kuba umuragwa w’umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka. (1 Petero 1 :4). Icyo gihe yari abonye uburyo bukomeye bwo kwerekana icyifuzo gikomeye cyari mu mutima we. Ariko yabaye nka Simoni Umumaji waguranye impano y’Imana inyungu z’iby’isi. (IyK 121.3)
None se tureke guteganiriza ahazaza? Oya, birakwiye ko dukorera byose guhesha Imana icyubahiro, mu mibereho yacu, tukizera ko naho twava mu mubiri, ahazaza hacu ari ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo. Bityo tuzakora byose turi mu bwishingizi bw’Isumbabyose. Yesaya 43:7,21 – (7) Nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye.” (21) Abantu niremeye ubwanjye ngo berekane ishimwe ryanjye.
2️⃣ INAMA NZIZA
? (Yakobo 3:13, 18)- (13) Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge. (18) Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.
➡️ Mureke twisuzume uko duhagaze imbere y’Imana; mureke twumvire inama y’Umugabo wo guhamya. Nk’uko byabaye ku Bayuda ntihagire umuntu n’umwe muri twe ugira ikimutekereresha ukundi kugira ngo tudakumira umucyo uza mu mitima yacu. Ntibikabe ngombwa ko Kristo atubwira nk’uko yababwiye ati: “Nyamara mwanze kuza aho ndi, ngo muhabwe ubugingo.” (Yohana 5:40) (UB1 286.3).
Mureke twemere kugirwa inama n’umugabo wo guhamya, Yesu Kristo.
? MANA DUHE KUGISHA INAMA IJAMBO RYAWE, TWEMERE KUYOBORWA NA MWUKA WERA.??
Wicogora mugenzi!
Amena. Uwiteka adushoboze kumvira inama n’ukuri biri mu ijambo rye.