Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 26 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 26
1.Nk’uko urubura rwo mu cyi rudakwiriye, Haba n’imvura yo mu isarura, Ni ko kūbaha umupfapfa bidakwiriye.
- Nk’uko igishwi kijarajara, N’intashya uko iguruka, Ni ko n’umuvumo w’ubusa utagira uwo ufataho.
4.Ntusubize umupfapfa ibihwanye n’ubupfapfa bwe, Kugira ngo udasa na we.
3.Ikibōko gikwiriye ifarashi, Icyuma mu kanwa gikwiriye indogobe, N’inkoni na yo ikwiriye ibitugu by’abapfapfa.
6.Utuma umupfapfa, Aba yivunnye amaguru akaba yihaye gupfirwa. - Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge? Wapfa kwemera umupfapfa kumurutisha uwo.
13.Umunyabute arahwaganya ati “Mu nzira hari intare, Ni ukuri iri mu nzira nyabagendwa.”
14.Nk’uko urugi ruhindukira ku mapata yarwo, Ni ko umunyabute agaragurika ku buriri bwe.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Izi nama zituma ugira ibyo uhindura.
1️⃣UMUVUMO W’UBUSA UFATA UBUSA
? Navuma nte abo Imana itavumye? Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye? (Kub 23:8)
❇️Muvandimwe ntukagirire ishyari abana b’Imana, ntukabanegure,kuko irabakunda kandi ikabafuhira, ariko kandi yanga icyaha urunuka, uwo waba uriwe wese igihe cyose ugundiriye icyaha uzarimburanwa nacyo.
?Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe,(2 Pet 2:9)
2️⃣GUMAMO
? Nk’uko imbwa isubira ku birutsi byayo, Ni ko umupfapfa asubira ku bupfapfa bwe.(Umurongo 11)
▶️Biteye akaga kuba waramenye inzira y’agakiza, nyuma ukaza kuyivamo ,akaga karimo burya uba wirengagiza ibyo wamenye, bene abo bantu rero bahura n’akaga karuta ako yari buzahure nako atarigeze abimenya.
? Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi.
Ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona bagasuzugura gutegekwa. Ni abantu bahangāra nta cyo batinya, ni ibyigenge ntibatinya no gutuka abanyacyubahiro,
Ibyabasohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri ngo “Imbwa isubiye ku birutsi byayo”, kandi ngo “Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.”(2 Pet 2:20-22)
❇️Ijambo ry’Imana riratuburira, ntukabe umupfapfa bene ako kageni Yesu wagukunze akagukwa amaraso y’igiciro cyinshi araguhamagara ngwino umusange arakwakira.
3️⃣KORA UGIFITE UBURYO
▶️Imana yaremye umuntu, irangije imuha inshingano yagombaga gukora.
?Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.(Itang 2:15)
▶️Dushingiye kuri iri somo ukwiriye kwirinda ubunebwe bwose .
Umunyamigani yabivuze yeruye neza kuva ku murongo wa 13 kugeza 16 agira ati:”
?Umunyabute arahwaganya ati “Mu nzira hari intare, Ni ukuri iri mu nzira nyabagendwa.”
Nk’uko urugi ruhindukira ku mapata yarwo, Ni ko umunyabute agaragurika ku buriri bwe.
Umunyabute akora ku mbehe, Akananirwa kwitamika.
Umunyabute yibwira ko ari umunyabwenge, Kurusha abantu barindwi basubizanya impamvu.
⁉️Mu gihe cyose ukiri muzima , hari impamvu yakubuza gukora?Umunyarwanda yaravuze ati udakora ntakarye .
Burya ubunebwe ni imwe mu ndangagaciro y’ubupfapfa kuko umunebwe ntacyo yibwira, ntacyo yiyungura. Reka kuba umupfapfa ahubwo uhugukire gukora nka kimwe mu bimenyetso biranga umuntu muzima.
?UWITEKA DUHE UMWETE WO KUKUMENYA BIRUSEHO BIHESHE ABATARAKUMENYA UMUGISHA ?
Wicogora MUGENZI
Amena