Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 24:
3.Ubwenge ni bwo bwubaka urugo, Kandi rukomezwa no kujijuka.
4.Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo, Mo ibintu byose by’igiciro cyinshi n’iby’igikundiro.
5.Umunyabwenge arakomeye, Kandi ujijutse yunguka imbaraga.
6.Uzajye gusembura intambara ufite inama z’ubwenge, Aho abajyanama benshi bari haba amahoro.
7.Ubwenge burenga umupfapfa ntabushyikire, Iyo ari mu iteraniro ntabumbura umunwa.
13.Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko buryoha, Kandi ingabo zabwo ziryohera akanwa kawe.
14.Ni ko kumenya ubwenge bizamerera ubugingo bwawe, Nububona ni bwo n’ingororano zizaboneka, Kandi ibyiringiro byawe ntibizaba iby’ubusa. be
Ukundwa, gira umunsi w’umunezero. Inama ziri muri iyi migani ni ishuri ryavamo abaturage beza, abayobozi beza n’abakristu beza. Nyinshi twamaze kuzibona. Mwuka Wera abashishe umugenzi kuzisobanukirwa no kuzikurikiza.
1️⃣UBWENGE BWUBAKA URUGO
?“Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge, Kandi kumenya Uwera ni ubuhanga.(Imig 9:10)
▶️Ababyeyi bombi bagira Imana nyambere mu rugo rwabo, kandi bakigisha abana babo ko kubaha Uwiteka ariryo shingiro ry’ibwenge, baba bahesha Imana icyubahiro imbere y’abamarayika ndetse n’imbere y’abantu , babinyujije mu kwereka ab’isi umuryango ufite gahunda nziza ugenderaho n’imyitwarire iboneye umuryango ukunda Imana kandi ukayubaha aho kuyigomekaho.
Kristo ntaba ari umushyitsi mu ngo zabo, izina rye riba rimenyerewe muri urwo rugo, rirubahwa kandi rigasingizwa.
Abamarayika bishimira kuba mu rugo ruganjemo Imana kandi abana bigishwa kubaha idini, Bibiriya n’Umuremyi wabo.
Bene iyi miryango ishobora gusaba Imana kuyisohoreza iri sezerano rivuga ngo;…Kuko abanyubaha aribo nzubaha (1 Sam 2:30)…
Kuba mu rugo kwa Kristo ni ko konyine gushobora gutuma abagabo n’abagore banezererwa.(Urugo rwa Gikristo pge 25,26)
⁉️Ukurikije icyo kugira urugo rwiza bisaba , urugo rwawe rwubatswe n’ubwenge? Abagera iwawe bahasanga Imana,Abamarayika bakishimira kuhaba?
❇️Mubyeyi, mugabo muri aha tubonye akanya ko kongera kwisuzuma , Si amafaranga, si ukugira umugore cg umugabo wita mwiza, si inzu nziza bishobora gutuma ugira urugo rwiza, ahubwo KUGIRA URUGO RWIZA NI UKUBAHA IMANA.
2️⃣ABARI MURI YESU BARASHINGANYE
?Wa munyabyaha we, ntugace igico ku rugo rw’umukiranutsi, Ntugasahure ubuturo bwe, Kuko umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka, Ariko abanyabyaha bazagushwa n’amakuba.(Umurongo wa 15,16)
?Abamarayika bo bakunda kuramya Imana bifuza kuyiba bugufi iteka, ni cyo gituma bishimira gushyikirana nayo, bikabarutira byose. Nyamara abatuye mu isi bo, ari bo cyane cyane bakwiriye imfashanyigisho itangwa n’Imana yonyine, basa nk’aho banyuzwe no kubaho bigomwa umucyo w’Umwuka wayo , ihirwe ryo gusabana nayo.
Umwijima w’umubi ugota abirengagiza gusenga n’ibyongorero by’ibishuko bye bikabatera gukora ibyaha. Ayo makuba yose bayaterwa n’uko batita ku ihirwe Imana yabagabiye, ariryo gusenga.(Kug Yesu 98)
? Ariko unyumvira wese azaba amahoro, Adendeze kandi atikanga ikibi.”(Imig 1:33)
?Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose.(Zab 91:1)
➡️Ayo masomo yose aratugaragariza ubwishingizi dufite
3️⃣GABAGABANYA INSHINGANO (Imig 24:6)
?…kugabagabanya abantu inshingano, kugira ngo umurimo w’Imana n’uw’umwami ntibibere umutwaro abantu bamwe cg itsinda rimwe, aya ni amasomo abantu bose bakwigiraho, kandi abayobozi b’itorero rya Gikristu bakwiye gusobanukirwa no gukurikiza (3BC 1128.8)
➡️Ni ukudakurikiza inama za Bibiliya kugira inshingano mu itorero ntushake abo mufatanya kandi bahari. Ndetse no mu kazi gasanzwe, witekereza uri mwe, shaka inama z’abo mukorana buri wese mu nshingano ye mwuzuzanye. Kwikorera ku mutwe inshingano zose bizakunaniza ugire umuze, n’umusaruro ube mucye.
??No mu miryango yacu, abana n’abakuru bahabwe inshingano kandi bagishwe inama ku byemezo bikomeye bifatwa. Gisha Imana inama.
?UWITEKA TUGUSHIMIYE AMAHIRWE WADUHAYE YO KUKUMENYA TUBASHISHE KUKWIFATANYAHO AKARAMATA ?
Wicogora MUGENZI
Amena. Uwiteka atubashishe kumwisunga no kumugisha inama mu byo tugambirira gukora byose.