Dukomeje gusoma no kwica igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.

? IMIGANI 19
[2]Kubaho udafite ubwenge si byiza,Umuntu wihutira ibyo atazi ayoba inzira.
[7]Abavandimwe b’umukene bose baramwanga,Incuti ze zikarushaho kumwirengagiza,Iyo abaganirije baramuninira bakigendera.
[11]Amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara,Kandi bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe.
[14]Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be,Ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka.
[16]Ukomeza amategeko aba arinda ubugingo bwe,Ariko utita ku nzira ze azapfa.
[17]Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka,Na we azamwishyurira ineza ye.
[20]Emera inama kandi wumve icyo wigishijwe,Kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge.
[27]Mwana wanjye, reka gupfa kumva ibyo ubwirizwa,Ngo wiyobagize amagambo y’ubwenge.

Ukundwa n’Imana, amahoro Abe muri wowe. Inama zo mu migani zikomeje kugirwa abagenzi bajya i Siyoni. Ngo ntitugahubuke, ntitukihutire kurakara, kandi ngo ushaka kurinda ubugingo bwe akomeza amategeko y’Imana, ni umunyabwenge. Harimo amasomo menshi.

1️⃣FASHA ABAKENE
?Ubwo bo babwizaga igitsure abakene, abantu basuzuguritse, Yesu we abo nibo yiyegerezaga, maze akavugana nabo amagambo yo kubakomeza. Ku bari bashonje Yabahaga igikombe cy’amazi afutse, maze mu bwitonzi agashyira igaburo mu biganza byabo. (UIB 9, pp 49.3)
➡️Imigani 19:4,17 hatwibukije ako abakene birengagizwa, abantu bakifuza kubana neza n’abakize gusa.
??Nyamara Kristu kuva mu bwana bwe, ubwo bene se babwiraga nabi abakene, we yarabiyegerezaga, yewe akabaha n’ifunguro kandi nabo iwabo batari abakire.
⏯️Urugero rwa Kristu ni rwo abagenzi bakurikiza kugira ngo bazasoze neza urugendo. Isuzume urebe niba utari Habanabakize cg Ukizebaraza.
??Isuzume urebe kandi niba udahora uganya ubukene kandi hari abo urusha ubutunzi, uti abakire si abantu.
⏯️Buri wese, urwego yaba ariho rwose, afite umukene yagirira neza, ku buryo ibyo abigisha bihura n’ibyo abakorera.

2️⃣UBUTUMWA BWO KUMVA
?Bakomeretswa n’amagambo yuzuye y’abakozi ba Kristu b’abiringirwa, bagahitamo abigisha babasingiza kandi babashimagiza. Mu bagabura bazwi harimo abigisha ibitekerezo by’abantu aho kwigisha ijambo ry’Imana. (AA 49, pp504.3)
➡️Um 20 uti “twemere inama twigishijwe”, uwa 27 uti “mwana wanjye reka kumva ibyo ubwirizwa”. Ese haravuguruzanya?
??Oya. Ushoje um 27 ubona ko utubuza kumva ibibwiriza ngo twirengagize amagambo y’ubwenge. Ntitukirangagize amagambo adukangura kumvira Uwiteka no kuva mu byaha, ngo turyoherwe n’ibibwiriza bisize umunyu, bituyobora mu by’isi bizashirana na yo.
➡️Kamere yacu yishimira ababwiriza batubwira ibidushimisha, ntiyishimira abatubwira ukuri gukomeye ko mu ijambo ry’Imana.
??Abagenzi ntibakeneye abavuga neza iby’ubwenge bw’abantu (motivational speakers), bakeneye abavuga amagambo akiza ubugingo. Uwiteka atubashishe kumva no kumvira inama zo mu ijambo rye.

?MANA NZIZA, DUHE URUKUNDO RUGERA KU BAKENE N’ABAKIRE, DUHE GUKUNDA UKURI KW’IJAMBO RYAWE.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “IMIGANI 19:UBABARIYE UMUKENE ABA AGURIJE UWITEKA.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *