Dukomeje gusoma no kwica igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 18.
[2]Umupfapfa ntanezezwa no kujijuka,Ahubwo anezezwa no kugaragaza ibiri mu mutima we.
[9]Ugira ubute ku murimo we,Aba ameze nk’umuvandimwe w’umurimbuzi.
[12]Kwishyira hejuru k’umutima kubanziriza kurimbuka,Kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro.
[13]Usubiza bakimubwira,Bigaragaza ubupfu bwe n’ubushizi bw’isoni.
[14]Umutima wihanganye ukomeza umuntu mu ndwara ye,Ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira?
[21]Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza,Abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana.
[22]Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza,Akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.. Imigani ikomeje kwibanda ku rurimi rwacu, ku kwicisha bugufi, ku kudahubuka. Imana izi mpamvu igarura izi nama. Mugenzi komeza icyo ufite ntihazagire ukikwaka.
1️⃣ URURIMI RW’UMUKRISTU
?Akanwa k’umupfapfa ni ko kazamurimbura, Kandi ikigusha umutima we mu mutego ni ururimi rwe. (Imig 18:7)
?Wikwemerera satani gukoresha ururimi rwawe n’ijwi ryawe kurimbuza abanyantegenke mu kwizera; kuko ku munsi wo kubigenzura Imana izaguhamagara kwisobanura ku byo wakoze (Manuscript 39, 1896). 3BC 1161.4
➡️Um 13 na wo uti ntukihutire gusubiza. Ni kenshi tuvuga tutatekereje ugasanga dukomerekeje Benadata batarakomera bikaba byatuma bava mu byizerwa. Mbega urubanza rwazatugora hari abo turimbuje kubera amagambo yacu!
??Mugenzi banza utukereze mbere yo kuvuga, ururimi rutyaye kurusha inkota. Ururimi ruhembure, rusubize imbaraga mu bandi, rwubake abandi, rushime, ruhane mu rukundo, ruhimbaze Imana.
2️⃣WAKORERA IMANA
?Kwishyira hejuru k’umutima kubanziriza kurimbuka,Kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro. (Imig 18:12)
?Imana ntihitamo buri gihe abafite impano zihebuje iz’abandi bo kuyikorera, ahubwo itoranya abo yakoresha neza kurushaho.(2BC 1003.2).
➡️Uko Imana yakoresheje ibikomeye Gidiyoni uciye bugufi, niko yakoresha jye nawe umurimo ukomeye, tuyemereye.
??Nta na kimwe cyo kwirata kereka Kristu uduha imbaraga, mwisunge.
3️⃣IKINTU CYIZA
?Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, Akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka. (Imig 18:22)
➡️Ishimire uwo mwashakanye, si umutwaro ni umuvandimwe mugomba kwambukana Yorudani. Ite ku gakiza ke nk’uko wita ku kawe.
??Itorero ni umugeni wa Kristu. Ba mu itorero Bibiliya ikwereka ko ukwiye kubamo, ntiwinangire, uzaba ukoze ikintu cyiza.
Imana itubashishe kuba umugeni witeguye ubukwe bw’Umwana w’intama.
?MANA NZIZA TUMENYESHE IMPANO WADUHAYE ZIGUKORERE, TUBASHISHE KWITEGURA KUGARUKA KWA KRISTU.??
Wicogora Mugenzi
Amena