Dukomeje gusoma no kwica igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 16
Imig 16:3,5-9,11,16-18,20,23-24,28,32-33
[3]Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka,Ni ho imigambi yawe izakomezwa.
[5]Umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka,Ni ukuri rwose ntazabura guhanwa.
[6]Imbabazi n’ukuri ni byo bitwikīra gukiranirwa,Kandi kūbaha Uwiteka ni ko gutuma abantu bareka ibibi.
[7]Iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka,Atuma n’abanzi be buzura na we.
[8]Uduke turimo gukiranuka,Turuta inyungu nyinshi irimo gukiranirwa.
[9]Umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe,Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze.
[11]Iminzani n’ibyuma bipimishwa bitunganye ni iby’Uwiteka,Ibipimishwa byo mu mufuka byose ni umurimo we.
[16]Kubona ubwenge ni byiza cyane kuruta kubona izahabu,Ni ukuri umuntu yahitamo ubuhanga kuburutisha ifeza nziza.
[17]Inzira nyabagendwa y’abakiranutsi ni ukureka ibibi,Uwirinda mu migenzereze ye aba arinda ubugingo bwe.
[18]Kwibona kubanziriza kurimbuka,Kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.
[20]Uwitondera Ijambo azabona ibyiza,Kandi uwisunga Uwiteka aba ahirwa.
[23]Umutima w’umunyabwenge wigisha ururimi rwe,Kandi umwungura ubwenge mu byo avuga.
[24]Amagambo anezeza ni nk’ubuki,Aryohera ubugingo bw’umuntu agakomeza ingingo ze.
[28]Umuntu ugoreka ukuri aba abiba intonganya,Kandi uneguranira mu byongorerano atandukanya incuti z’amagara.
[32]Utihutira kurakara aruta intwari,Kandi utegeka umutima we aruta utsinda umudugudu.
[33]Abantu batera inzuzi,Ariko uko bigenda kose bitegekwa n’Uwiteka.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi migani yuzuyemo ubwenge, byaba bibabaje tuyimenye ntitume duhindura ibyo twakoraga nabi dushobojwe na Kristu. Umunyabwenge gahunda ze azishinga Imana, ni Mudatenguha.
1️⃣IKOREZE UWITEKA IBYAWE
?Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka,Ni ho imigambi yawe izakomezwa. (Imig 16:3)
?Nta na rimwe Imana ijya iyobora abana bayo ahantu hatari aho bo ubwabo bakwihitiramo ko ibayora baramutse bafite ubushobozi bwo kureba iherezo mu itangiriro, kandi bakabasha kumenya neza ubwiza bw’imigambi baba barimo gusohoza nk’abantu bafatanya n’Imana. (UIB 145.2)
➡️Inkuru nziza ni uko turamutse tubona iherezo mu itangiriro, twahitamo uko Imana iduhitiramo. Guhitamo kwacu gushingira ku bigaragara hafi, imishinga n’imigambi yacu bishingira ku byo tubona n’aho ubwenge bwacu bugarukira.
⏯️Imana rero tuyiringire byuzuye, tuyikoreze urugendo rwacu rwose, izarusohoza.
2️⃣NTUKIRARIRE
?Kwibona kubanziriza kurimbuka,Kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa. (Im 16:18)
➡️Ejo twabonye ko guca bugufi kubanziriza ibyubahiro (Imigani 15:33), none tubonye ko kwibona (nka Belushazari,Herodi…) bibanziriza kurimbuka.
??Imigani ikomeje kudukangurira guca bugufi, ibi bishoborwa n’abatuje Kristu mitima, kuko ni We wicishije bugufi bitagereranywa. Kamere yacu ni umwanzi w’Imana, ni umwanzi wo guca bugufi, ni ituma urakara vuba, wica iminzani upimiraho, utanyurwa, ugira amagambo mabi, urarikira indamu… Akira Umwami Yesu agutsindire kamere.
?MANA KAMERE IRATUGOYE, TUGURANIRE UDUSHYIREMO IBYAWE, TUBEHO UKO USHAKA.??
Wicogora MUGENZI
Amena. Uwiteka adushoboze kubaho imibereho ikwiriye kdi imuhesha icyubahiro.