Dukomeje gusoma no kwica igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.

? IMIGANI 15
[1]Gusubizanya ineza guhosha uburakari,Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.
[6]Mu nzu y’umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi,Ariko indamu y’umunyabyaha ibamo ibyago.
[8]Igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka,Ariko gusenga k’umukiranutsi kuramunezeza.
[13]Umutima unezerewe ukesha mu maso,Ariko umutima ubabaye utera ubwihebe.
[16]Uduke turimo kūbaha Uwiteka,Turuta ubutunzi bwinshi burimo impagarara.
[18]Umunyamujinya abyutsa intonganya, Ariko utihutira kurakara arazihosha.
[23]Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi,Ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!
[33]Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge,Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Tumaze kwiga kenshi ibyo kugenzura ururimi, iki gice kigarutse ku magambo tuvuga, n’ibyiza biba mu kubaha Uwiteka no guca bugufi. Mugenzi ivomere ushire inyota.

1️⃣SUBIZANYA INEZA
?Imana ihebuje ni Yo yonyine yapima igikomere gitewe n’amagambo atitondewe. Aya magambo tuvuga, wenda tutanabigambiriye kugira uwo tubabaza; ni ikimenyetso cy’ibitekerezo biturimo, bigakorera ku ruhande rw’ikibi (3BC 1159.8)
Amagambo yacu yerekana ubwoko bw’ibiryo bitunze ubugingo (The Youth’s Instructor, June 27, 1895). – 3BC 1159.8 )
➡️Kubera ko amagambo yawe ashobora gukomeretsa umuntu kandi utabigambiriye, birasaba guhora wiga, usoma, witegereza ibikwegereza Imana, bityo n’igihe uvuze ibyo utabanje gutekerezaho hasohoke ibyiza. Subiza neza, vuga neza, bwira neza abo mubana ndetse n’undi wese ukomeye cg wiroheje. Uzaba ubaye umunyu w’isi.

2️⃣UHITAMO UTE?
?Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge,Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro. (Imig 15:33)
➡️Samusoni na Yosefu imbere y’ibigeragezo bisa, umunaziri ahitamo kutubaha Imana ntacyo ahomba, usanzwe ahitamo kubaha Imana ari buhombe ubukungu n’ibyubahiro. Yewe azi n’uko yagirirwa nabi.
??Yosefu yerekanye ko guca bugufi bibanziriza icyubahiro koko. N’ubwo ugomba gukora cyane, wirwanira ibyubahiro n’ubutunzi, ca bugufi kandi ibyo ufite bike cg byinshi ubyubahiremo Imana, na Yo izakubahisha ariko ikirutaho uragwe ubwami buzahoraho.

?MANA NZIZA, UJYE UTURINDA KURAKARA KUKO NITWE DUKWIYE KURAKARIRWA. DUHE GUCA BUGUFI USHYIRWE HEJURU.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “IMIGANI 15:URURIMI RUKIZA NI IGITI CY’UBUGINGO, ARIKO URUGOREKA RUKOMERETSA UMUTIMA .”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *