Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.

? IMIGANI 10
1 Imigani ya Salomo. Umwana w’umunyabwenge anezeza se, Ariko umwana upfapfana ababaza nyina.
6 Amahirwe ari ku mutwe w’umukiranutsi, Ariko urugomo rutwikira akanwa k’abakiranirwa.
7 Kwibuka umukiranutsi kuzana umugisha, Ariko izina ry’umunyabyaha ryo rizabora.
10 Uwicanirana amaso atera umubabaro, Kandi umupfu w’umunyamagambo azagwa.
11 Akanwa k’umukiranutsi ni isoko y’ubugingo, Ariko urugomo rupfuka umunwa w’abanyabyaha.
19 Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro, Uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge.
20 Ururimi rw’umukiranutsi ni ifeza y’indobanure, Umutima w’inkozi y’ibibi ni uw’umumaro muke.
21 Umunwa w’umukiranutsi ugaburira benshi, Ariko abapfapfa bapfa bazize kubura ubwenge.
31 Akanwa k’umukiranutsi kavamo ubwenge, Ariko ururimi rugoreka ruzacibwa.
32 Umunwa w’umukiranutsi uzi ibishimwa, Ariko akanwa k’umunyabyaha kavuga iby’ubugoryi.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Iki gice cya 10 kirimo ibyigisho byinshi ariko reka twibande ku magambo tuvuga. Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro, Uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge.
(Imigani 10:19)

1️⃣ AMAGAMBO Y’INTUNGANE
? Ubutungane ni impano , impano iva ku Mana. Ibitari ibyo ni ubupfapfa no kuba imfura mbi rwose. Ubushishozi ni kutabera rwose cg ubutungane naho ubupfapfa ni icyaha n’ubugome.

♦️Amagambo tuvuga afite ububasha bukomeye bwaba ubw’ikibi cg icyiza..

♦️ Twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose. Ururimi ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye. Murebe namwe ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n’agashashi gato cyane!

?Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n’isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.
(Yakobo 3:2;6)

⚠️Tekereza ku magambo uvuga nyuma yo gutekereza ufate umwanzuro magambo y’amanjwe atari ay’Imana uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha,
(2 Timoteyo 2:16)

2️⃣ GUHANA NO GUTESHA IBIKORWA BY’UBUPFAPFA

? Ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n’abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye. Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha, kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.
(2 Timoteyo 4:1;4)

⏯️ Hari igirekerezo cy’umuntu wari mu bwato warangije gutobora arema umwobo munsi y’ibirenge bye aho yari yicaye. Abari mu bwato bamusabye kurekera aho arabasubiza ati: “Uyu nta n’umwe muri mwe bireba. Aha ni mu mwanya wanjye! Icyo gisubizo cy’ubupfapfa ni urwitwazo umunyabyaha akunze gukoresha atanga urwitwazo rw’imyitwarire ye.

♦️ Aravuga ati: “ubu ni ubuzima bwanjye bwite, ntacyo muhuriyeho nabwo”. Birababaje cyane!
♦️ Hari abitwaza amagambo ari mu byanditswe byera agira ati: “Ni iki gituma ureba agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ukirengagiza umugogo uri mu jisho ryawe?
(Luka 6:41)

⚠️ Ni byo, ikintu cyose dukora cg twanga gukora kigira ingaruka ku bandi by’umwihariko ku bari hafi yacu.

⏯️ Mugenzi ugana i Siyoni amagana ibi bikurikira:
? Hana kandi uteshe Imvugo zadutse zipfobya Ijambo ry’Imana. Urugero: Nta myaka ijana, ibyica ni byinshi, ibintu byose byaranduye, nubura ubwenge Imana izakureka, n’ibindi.

? Hana kandi uteshe abiyandarika mu nzu y’Imana: Inzu y’Imana si isenga y’abambuzi cg se urukiniro

? Hana kandi uteshe abica gahunda babigambiriye

? Hana kandi uteshe abashaka gukora inshingano z’Itorero kandi birengagiza amahame y’ijuru

? Hana kandi uteshe ibihabanye n’Ijambo ry’Imana byose.

? IMANA YUJE IMPUHWE N’URUKUNDO TUBASHISHE KURINDA URURIMI RWCU BITYO TUBASHE KUVUGA AMAGAMBO AHESHA ABANDI IMIGISHA.??

Wicogora Mugenzi!

One thought on “IMIGANI 10: GUCYAHA ABAPFAPFA NO KWIRINDA MU MAGAMBO TUVUGA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *