Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 146 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 146
[3]Ntimukiringire abakomeye,Cyangwa umwana w’umuntu wese, Utabonerwamo agakiza.
[4]Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe,Uwo munsi imigambi ye igashira.
[5]Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we,Akiringira Uwiteka Imana ye.
[6]Ni we waremye ijuru n’isi,N’inyanja n’ibibirimo byose,Akomeza umurava iteka ryose.
[9]Uwiteka ni we urinda abasuhuke,Aramira impfubyi n’umupfakazi,Ariko inzira y’abanyabyaha arayigoreka.
[10]Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose,Imana yawe, Siyoni izayihoraho ibihe byose.Haleluya.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Iyi Zaburi iratubuza kugira undi cg ikindi twishingikirizaho atari Uwiteka Imana. Ikatwibutsa ko ari Umuremyi, uturinda kandi uturamira. Twibuke ko kandi yanaducunguye.

1️⃣WISHINGIKIRIJE KUKI? ESE WIRINGIYE NDE?
?Ariko igihe Sawuli yahitagamo gukora ibyo yishakiye atitaye ku Mana, Uwiteka ntiyashoboraga gukomeza kumuyobora maze biba ngombwa amuvaho. Nuko yimika “umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka” (1 Samweli 13:14). Ntiyari umuntu uzira inenge mu mico ye, ahubwo yari wa wundi wishingikiriza ku Mana kandi akayoborwa na Mwuka wayo aho kwiyiringira ubwe. Ni uwajyaga kwemera gucyahwa no gukosorwa aramutse akoze icyaha. (AA igice 61, pp 442.4)

?Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we,Akiringira Uwiteka Imana ye. (Zab 146:5)

➡️Nguko kwinshingikiriza ku Mana. Ni ukuyumvira, ukuyiringira kurusha uko wiyiringira, wiringira abakomeye bashobora gupfa igihe icyaricyo cyose, yewe hari n’aho abavandimwe n’inshuti batagira icyo bakumarira; ariko aho hose Uwiteka aratabara akahakurindira, akakurengera kuko ni Imana idatererana abayisunze.

2️⃣URAMYA NDE?
?Ni we waremye ijuru n’isi,N’inyanja n’ibibirimo byose,Akomeza umurava iteka ryose. (Zab 146:6)
➡️Uwiteka Imana ni Umuremyi wa byose, kandi aturemye mu ishusho Ye, ntiyadutaye ahubwo yakomeje kwita ku muntu, mu rukundo Rwayo iramucungura.
⏯️Uyu munsi yifuza ko tuwuyiharira tukayiramya kugira ngo tutibagirwa ko yaremye mu minsi itandatu, ikeza uwa 7 ikawuha umugisha ikawuruhukaho (Itang 2:1-3). Satani yifuza ko twasimbuza uyu munsi iyindi minsi, itatwibutsa kuremwa kwacu kuko arwanya Imana.
❓None se Muvandimwe, uramya nde? Ni Imana Umuremyi? Niba ari Yo gendera mu kuri kw’ijambo ry’Imana kose, kukubature (Yoh 8:32). Naho ubundi nta mucyo waba muri wowe (Yesaya 8:20). Uwiteka adushoboze.

?MANA URAKOZE KUTWIBUTSA KUKWISHINGIKIRIZAHO NO KUKURAMYA MU KURI KOSE. DUSHOBOZE.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 146: NTIMUKIRINGIRE ABAKOMEYE, CG UMWANA W’UMUNTU WESE.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *