Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 142 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 142

[1]Indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. Ni ugusenga kwe yasengeye muri bwa buvumo.
[2]Ndatakishiriza Uwiteka ijwi ryanjye,Ndingingisha Uwiteka ijwi ryanjye.
[3]Ndasuka amaganya yanjye imbere ye,Umubabaro wanjye ndawumuvugira imbere.
[6]Uwiteka, njya ngutakira,Nkakubwira nti “Ni wowe buhungiro bwanjye,N’umugabane wanjye mu isi y’ababaho.”
[7]Tyariza ugutwi gutaka kwanjye,Kuko ncishijwe bugufi cyane,Unkize abangenza kuko bandusha imbaraga.
[8]Kura umutima wanjye mu nzu y’imbohe,Kugira ngo nshime izina ryawe.Abakiranutsi bazangota,Kuko uzangirira neza.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Iyi Zaburi ni isengesho rya Dawidi mu buvumo ahunga umwami Sawuli, abantu aho kumwakira barangira abashaka kumwica aho ari. Igihe bose bakuvuyeho, Imana yonyine ntiguhana.

1️⃣NTIBYOROSHYE KWIZERA ABANTU

?Urwango rugirirwa abagaragu b’Imana bikozwe n’abiyeguriye kugengwa n’imbaraga ya Satani rugenda ruhindagurika kenshi ku buryo wakwibwirako habaye ubwiyunge n’ineza, ariko ntabwo iteka izo mpinduka zimara igihe kirekire. (AA igice 65, p 462.2)
?Dawidi atakiye Imana, yeguriwe umwanzi we Sawuli mu buvumo ariko Dawidi yanga kumwica aramubabarira. Nyamara Szwuli amaze kwibagirwa, yongera kumugenza ngo amwice.
➡️ Satani ahora arwanya abari ku ruhande rw’Imana akoresheje abemera kumukorera. Na nyuma yo kubereka urukundo bisa nk’aho urwango rushize, iyo bakomeje kugengwa na satani, ageza aho akabemeza kongera kwangana.
??Imana rero ni Yo yonyine idahinduka, ni nziza ibihe byose, iraturinda ibihe byose, kandi buri gihe tuyitabaje idutabara mu buryo bwayo rimwe na rimwe ntitunabimenye ko yabikoze. Imana ni Yo kwiringirwa.

2️⃣IGIHE UBONA NTA BUHUNGIRO, TABAZA UWITEKA

?Sawuli amuhiga, amutega imitego, abaturage bamugambanira; Dawidi yamenye ko nta handi ubuhungiro buri usibye k’Uwiteka.
➡️Wiheranwa n’ubwoba bw’ibizakubaho, wikwihebeshwa n’ibigenza ubugingo bwawe bitandukanye; no mu buvumo ntawe ukumva nta n’ukwitayeho, Uwiteka aba ari maso, ntahunikira, akwitaho kandi akakwereka ibihambaye utarabona.

?MANA NZIZA UTUBASHISHE KUZIRIKANA KO ARI WOWE BUHUNGIRO BWACU. IBIGOYE BURI WESE URABIZI; DUTABARE.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 142: UWITEKA, NI WOWE BUHUNGIRO BWANJYE”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *