Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 141 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 141
[1]Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ndagutakiye, tebuka uze aho ndi,Utegere ugutwi ijwi ryanjye ningutakira.
[2]Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk’umubavu,No kumanika amaboko yanjye kube nk’igitambo cya nimugoroba.
[3]Uwiteka, shyira umurinzi imbere y’akanwa kanjye,Rinda umuryango w’iminwa yanjye.
[5]Umukiranutsi ankubite biraba kungirira neza,Ampane biraba nk’amavuta asīga ku mutwe wanjye.Umutwe wanjye we kubyanga, Ariko gusenga kwanjye gukomeze kurwanya ibyaha bya ba bandi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi Zaburi ya Dawidi ni ingenzi bidasanzwe kuko iha umugenzi ibanga ryo kudatsindwa. Mwuka wera abitwumvishe ku rugero rukwiriye.

1️⃣BAHO UBUZIMA BUSENGA

?Mu mirimo yacu ya buri munsi, twagombye kuzamura imitima yacu mu isengesho. Aya masengesho ya bucece azamuka nk”umubavu imbere y’intebe y’imbabazi, bigatesha umutwe satani. Umukristu ufite umutima womatana n’Imana gutya, ntashobora gutsindwa. Nta buriganya bwa satani bwamutesha amahoro ye. Amasezerano yose y’ijambo ry’Imana, imbaraga zose z’ubuntu bw’Uwiteka, ibitangwa na Yehova byose, ibi byose abiteganyirizwa mu kurengera ukubohorwa kwe. Niko Henoki yagendanye n’Imana. Kandi Imana yabanye na we, nk’umufasha uhoraho mu bihe byose ubufasha bukenewe. (Gospel Workers, chap 61, pp 254.2)

Iyi ndirimbo yose ni isengesho.
? Aya masengesho ya bucece azamuka nk’umubavu imbere y’intebe y’imbabazi, bigatesha umutwe satani. Umukristu ufite umutima womatana n’Imana gutya, NTASHOBORA GUTSINDWA. (Gospel Workers 254.2)
➡️Aha niho ruzingiye. Guhorana n’Imana mu isengesho kandi turi gukora neza imirimo yacu ya buri munsi. Buri kanya uri kubaza Imana uti ese iki ngikore gutya? Ese mvuge ntya? Ese aha nditwara nte? Urakoze kuri iki kigenze gutya….senga ubudasiba.
⏯️Ubuzima nk’ubu dusabe Imana kandi tuyemerere ibutugezemo. Buzaba ari bwiza cyane burimo amahoro aruta ayo twibwira. Ibidukorere??

2️⃣GUKUNDWA GUKOSORWA

?Umukiranutsi ankubite biraba kungirira neza, Ampane biraba nk’amavuta asīga ku mutwe wanjye…(Zab 141:5)
➡️Kamere y’icyaha ituma nta wishimira gukosorwa cg guhanwa, akumva ari we uri mu kuri, n’igihe abona ko atari mu kuri ntabone imbaraga zo guca bugufi ngo abyemere. Dusabe Imana idutsindire iyi kamere kuko ni umwanzi wayo.
⏯️ Uyu mugenzi uhora asenga ubudasiba (abwira Imana kandi akayitega amatwi yiga ijambo ryayo), uca bugufi akemera gukosorwa, aba yamenye ibanga ryo kugendana n’Imana. Arahirwa kuko ari mu nzira igana ibudapfa.

? MANA NZIZA DUSHOBOZE KUBAHO UBUZIMA BUSENGA, TUBASHISHE GUCISHWA BUGUFI N’IJAMBO RYAWE.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 141: GUSENGA KWANJYE GUSHYIRWE IMBERE YAWE NK’UMUBAVU”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *