Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 121 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 04 Nzeri 2023

? ZABURI 121
I[1] ndirimbo y’Amazamuka. Nduburira amaso yanjye ku misozi, gutabarwa kwanjye kuzava he?
[2] Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, waremye ijuru n’isi.
[3] Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza, ikurinda ntazahunikira.
[4] Dore ūrinda Abisirayeli, ntazahunikira kandi ntazasinzira.
[5] Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe.
[6] Izuba ntirizakwica ku manywa, cyangwa ukwezi nijoro.
[7] Uwiteka azakurinda ikibi cyose, ni we uzarinda ubugingo bwawe.
[8] Uwiteka azakurinda amajya n’amaza, uhereye none ukageza iteka ryose.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Satani adutega imitego itabarika, dushimye Uwiteka kuko ariwe uturinda.

1️⃣ NDUBURIRA AMASO YANJYE K’UWITEKA
? Ni amaso y’umutima, amaso yo kwizera. Niho iby’Umwuka bigomba kuba, niho uganirira n’Imana ukayibwira ibikugora, ukayitabaza. Iti : Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’ (Yeremiya 33:3). Ukayibwira ibikunejeje, ukayishima, ukayihimbaza (Zaburi 146:1-2). Nkwifurije guhoza amaso k’Uwiteka nka Mika 7:7 – Ariko jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza, Imana yanjye izanyumvira.

➡️ Muri iki gihe bigaragara ko Isi iri mu marembera, ubuhanuzi busohora umunsi ku wundi Yesu yaratubwiye ati : nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.”(Luka 21:28).

2️⃣ SINZATINYA IKIBI CYOSE
? Imana iratwegera ikadukemurira ibyo twifuza byose—Umunezero w’ukuri wava mu kutikunda ushakisha uko ufasha abakeneye ubufasha. Imana ifasha abanyantege nke, iha imbaraga abatazifite. Aho ibigeragezo, n’amakimbirane, n’ubukene bikaze kurusha ahandi, niho abanyamurimo b’Imana bakwiye kurengera abantu biruseho. K’ukorera mu muriro w’amakimbirane, Imana iravuga iti ndi igicūcu cyawe iburyo bwawe. (3BC 1153.7)
Imana iba hafi cyane y’abiyemeje kuyikorera. Izi buri wese mu izina rye. Mbega ubwishingizi dufite mu rukundo rwuje ineza rwa Kristu. (Manuscript 51, 1903). 3BC 1153.8

➡️Ku murongo wa 7. Uwiteka adusezeranira kuzaturinda ikibi cyose. Dukwiye kubyizera kuko Ijambo rye niryo ribivuze, niyo mpamvu tudakwiye gutinya.

Uwiteka Imana yasezeranyije abasenga ko azabana nabo mu bibazo byose bahura na byo. Niyo mpamvu abizera badakwiye gutinya ikibi cyose kuko amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye akaba ari ku gutaka kwabo. (Zab 34:16).
Nta kintu na kimwe cyangwa umuntu n’umwe byaduhangara duhagarikiwe n’Uwiteka, nk’uko byanditswe ngo: “Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya, umuntu yabasha kuntwara iki? (Abah 13:6) Muri ibyo byose turushishwaho kunesha121 n’uwadukunze. (Abaroma 8:37).

Niwizera uzagira amahoro y’umutima.

? UWITEKA AZAKURINDA AMAJYA N’AMAZA, MWIZERE KANDI UMWIRINGIRE, NTAZAGUTERERANA NA HATO

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 121: GUTABARWA KWANJYE KUZAVA K’UWITEKA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *