Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 120 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 03 Nzeli 2023

? ZABURI 120
[1] Indirimbo y’Amazamuka. Mu mubabaro wanjye natakiye Uwiteka, Aransubiza.
[2] Uwiteka, kiza ubugingo bwanjye iminwa ibeshya, N’ururimi ruriganya.
[4] Ni imyambi ityaye y’intwari, Ni amakara y’umurotemu.
[5] Mbonye ishyano kuko ntuye i Mesheki, Nkaba mu mahema ya Kedari.

[6] Umutima wanjye wahereye kera, Uturanye n’uwanga amahoro.
[7] Jyeweho nshaka amahoro, Ariko iyo mvuze bashaka intambara.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi zaburi ni mwe ibarirwa mu ndirimbo z’amazamuka, baririmbaga bazamuka i Yerusalemu. Muri iyi zaburi twavanamo amasomo menshi ariko turavuga ku masomo atatu gusa.

1️⃣ GUSHAKISHA UMUTEKANO

? Zaburi ya 120 n’iya 21 ni Zaburi Dawidi yahimbye mu gihe yari mu buhungiro mu butayu bw’i Parani. Bikaba byarabaye nyuma y’urupfu rwa Samweli. Igihe Sawuli yarahugiye mu kuririra Samweli, Dawidi yaboneyeho gushakisha aho yagirira umutekano ku rutaho.

? Nubwo Dawidi atabashije gushyingura Samweli, ariko yamuririye afite intimba nyinshi cyane nk’uko umwana w’indahemuka yaririra umubyeyi we wamwitagaho. Yamenye ko urupfu rwa Samweli rukuyeho urundi rusika rwatangiraga ibikorwa bya Sawuli, bityo Dawidi yumva arushijeho kubura amahoro kuruta nk’igihe umuhanuzi Samweli yari akiriho.

♦️Ibi rero biratwereka ko muri Yesu gusa ariho hari umutekano nyakuri honyine.

2️⃣ ABANZI B’AMAHORO
?Burya koko icyo umuntu abiba nicyo asarura.
[6] Umutima wanjye wahereye kera, Uturanye n’uwanga amahoro.

? Uyu murongo uraganisha ku rwango sawuli yangaga Dawidi kugeza ubwo yamugenzaga ashaka kumwica. Ijambo ry’Imana riravuga riti: “Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato. 1Tes 5:3.”

♦️ Ubu butumwa buvuzwe hejuru bwasohoreye kuri Sawuli. Mu kwibwira ko kwikiza Dawidi bizamuzanira amahoro n’umutekano ahubwo byamushyize mu kaga kaje ku mugeza ku ntambwe yo kurimbuka by’iteka ryose.

3️⃣ ABUBATSI B’AMAHORO (PEACEMAKERS)
? Dawidi aragira ati: “[7] Jyeweho nshaka amahoro, Ariko iyo mvuze bashaka intambara.”
Hahirwa abakiranura, Kuko ari bo bazitwa abana b’Imana (Mat. 5:9).

♦️ Igihe igihugu cyari kirimo umuvurungano, igihe byagaragaraga ko inama za Samweli zituje kandi zirimo gutinya Imana zari zikenewe, ni ho Imana yahaye ikiruhuko umugaragu wayo wari ugeze mu to zabukuru. Abantu bagize agahinda akenshi ubwo bitegerezaga igituro cye, kandi bibutse ubupfapfa bagize bamwanga ngo ababere umuyobozi; kuko yakoranaga n’Imana cyane bigasa n’aho yahuzaga Abisiraheli bose n’intebe y’ubwami bw’Uwiteka. Samweli ni we wari warabigishije gukunda no kubaha Imana; ariko noneho ubwo yari yapfuye, abantu bumvise yuko basigaye mu maboko y’umwami wari warifatanyije na Satani, kandi wajyaga gutandukanya abantu n’Imana n’ijuru.

? DATA TUBASHISHE KUGENDERA MU KURI UTURINDE UBUPFAPFA?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 120: MU BIBI NO MU BYIZA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *