Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 115 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 115
[4]Ibishushanyo ba bandi basenga ni ifeza n’izahabu,Umurimo w’intoki z’abantu.
[5]Bifite akanwa ntibivuga,Bifite amaso ntibirora,
[6]Bifite amatwi ntibyumva,Bifite amazuru ntibinukirwa,
[7]Bifite intoki ntibikorakora,Bifite ibirenge ntibigenda,Kandi ntibivugisha imihogo yabyo.
[8]Ababirema bazahwana na byo,N’ubyiringira wese.
[13]Azaha umugisha abubaha Uwiteka,Aboroheje n’abakomeye.
[14]Uwiteka abagwize,Abagwizanye n’abana banyu.
[17]Abapfuye ntibashima Uwiteka,Cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa.

Ukundwa, amahoro y’Isumbabyose abe muri wowe. Iyi Zaburi iratwibutsa kuzibukira ibigirwamana bitandukanye, no gutunganya inzira zacu n’abacu tukiriho. Izi nama zikangure umugenzi, arebe neza niba koko Imana ari nyambere mu bugingo bwe.

1️⃣ UWITEKA IMANA NTABANGIKANWA

?Bifite akanwa ntibivuga,Bifite amaso ntibirora, Ababirema bazahwana na byo,N’ubyiringira wese. (Um 5,8)
?Iki kibazo cyo ku murongo wa 2 “Imana yabo irihe? Abakerensa iby’Imana bajya bakibaza babonye abakiranutsi bagezweho n’ibyago. Kubera bumva ko Imana igaragazwa n’ibitangaza, cg imigisha y’ibigaragara gusa. Ariko satani na we akora ibitangaza, yewe agatanga n’iby’isi.

⏯️Ibigirwamana birembeje abantu. Gufata umuntu waremwe nk’uwo gusenga no kuramya kubera inyungu umushakaho, gushakisha ubutunzi ukaburutisha Imana, kumva wakizwa n’ibikorwa ukora ukabirutisha gukiranuka kwa Kristu, gukunda imyidagaduro n’ibibera kuri murandisi bigatuma utabonera Imana umwanya… ikintu cyose gifata umwanya wa mbere w’Imana. Menya ko utazagitabaza ngo kigutabare habe no kukumva, nta mahoro yo mu mutima kizaguha, nta gakiza kereka kuzahwana nabyo no kurimbukana nabyo.
??Imana itubashishe kugira nyambere ubwami bwayo no gukiranuka kwayo??

2️⃣ TUNGANYA IBYAWE UKIRIHO

?Abapfuye ntibashima Uwiteka,Cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa. (Um 17)

?Abahimbaza Uwiteka, abasaba Imana imbabazi bakazihabwa, abahamagarwa n’Imana bakayikorera, bibiliya yongeye bwa kenshi kutwereka ko ari abakiriho, abazima.
➡️Upfuye aba asinziriye, nta ruhare aba agifite mu bibera ku isi (Umubwiriza 9:5), yewe nta nicyakorerwa mu isi kiba kigifite icyo cyamumarira.
⏯️Tunganya inzira zawe ugihumeka, wikwiringira ko uwapfuye hari icyo yakumarira cg yagutwara, cg kobwamusabira. Nubyemera satani azagufasha kubyiringira, yewe aguhe ibihamya n’ibitangaza bibyemeza. Gusenga no kwiringira imyuka y’abapfuye ni ukwihakana Imana n’ijambo ryayo ku mugaragaro.
??Uwiteka asibe ibyaba byaranduje ubwonko bwacu, ashyiremo ukuri kw’ijambo rye.??

?MANA TUBASHISHE KUTAKUBANGIKANYA N’IBIGIRWAMANA, TUBASHISHE KUREKA IMYEMERERE IDAHUYE N’IJAMBO WANDIKISHIJE.??

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “ZABURI 115 : NTABE ARI TWE UWITEKA, AHUBWO IZINA RYAWE ABE ARI RYO UHA ICYUBAHIRO”
  1. Uwiteka atubashishe kuba ari we wenyine twiringira kdi adushoboze kuba ariwe uhabwa umwanya wa mbere mu mibereho yacu kuko ariwe Muremyi n’Umucunguzi wacu.

Leave a Reply to Wicogora Mugenzi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *