Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 114 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 114
[1]Ubwo Abisirayeli bavaga muri Egiputa,Ubwo inzu y’Abayakobo yavaga mu bantu b’urundi rurimi.
[2]I Buyuda hahindutse ahera h’Imana,I Bwisirayeli hahindutse ubwami bwayo.
[3]Inyanja ibibonye irahunga,Yorodani isubizwa inyuma.
[4]Imisozi miremire yitera hejuru nk’amasekurume y’intama,Udusozi twitera hejuru nk’abana b’intama.
[5]Wa nyanja we, utewe n’iki guhunga?Nawe Yorodani, ushubijwe inyuma n’iki?
[6]Namwe misozi miremire, ni iki kibīteresha hejuru nk’amasekurume y’intama?Namwe dusozi, mugakina nk’abana b’intama?
[7]Wa si we, hindira umushyitsi imbere y’Umwami,Imbere y’Imana ya Yakobo,
[8]Yahinduye urutare ikidendezi,Yahinduye igitare gikomeye isōko.

Ukundwa n’Imana, amahoro Abe muri wowe. Iyi Zaburi ni igisigo gihebuje ibindi, ntibyoroshye kugira umurongo utandukanya n’indi, kiruzuye, kigaragaza Imana mu mbaraga ikomeye yo gukiza ubwoko bwayo, ibihe byose. Muvandimwe, ese nawe wavuye mu Egiputa, uri mu rugendo? Wicogora.

1️⃣ IBYAREMWE BYUMVIRA IMANA BIHINDA UMUSHYITSI
?Inyanja ibibonye irahunga,Yorodani isubizwa inyuma. Imisozi miremire yitera hejuru nk’amasekurume y’intama,Udusozi twitera hejuru nk’abana b’intama. (Um 3,4)
?Inyanja itukura Abanyegiputa basengaga, irahunga ibonye Imana iri hagati mu bwoko bwayo, Yorodani ishya ubwoba isubira inyuma barambuka, umusozi Sinayi uratitira. Mbega icyubahiro ibyaremwe biha Umuremyi. Hari n’ubwo izuba ryiheje ryanze kureba ubwambure bw’Umuremyi waryo ku musaraba (haba ubwirakabiri).
➡️Nguku uko indirimbo itweretse Imana hagati y’ubwoko bwayo, ibihe byose. Igitangaje ni uko kimwe mu biremwa, umuntu, yanga kumvira Imana yamuremye ku buryo butangaje, mu ishusho yayo. Ati “ndigumira muri Egiputa” (ububata bw’icyaha), ubundi ati “niyo nava muri Egiputa sinahara amadegede yaho”, ubundi ati “hari abagabo barebare cyane batwica tutageze i Kanani (nawe ufite ibyo bihangange bikubuza gukomeza)….
⏯️Imigambi Imana idufitiye ni imyiza, urugendo uyikoreje irarusohoza, amasezerano yayo yose ntakuka. Wayivaho ukajya he? Wareka kuyumvira ukumvira nde?
Itwiyoborere kandi tujyane na Yo, kugeza rushoje.

2️⃣URUTARE RWABAYE ISŌKO
?Yahinduye urutare ikidendezi,Yahinduye igitare gikomeye isōko. (Um 8)
?… unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, …azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”
➡️Mu butayu bw’iyi si, isōko y’amazi y’ubugingo buhoraho, nta handi iboneka ni muri Rutare rw’iteka. Reka tumuhungireho. Kugira ngo no ku munsi w’Imanza tuzabashe kumwisunga.
⏯️Mugenzi ntiwicwe n’umwuma mu rugendo, Kristu ari hagati mu itorero rye, ntacyo wamuburana.

?MANA URI RUBASHA, URI RUKUNDO KANDI URI RUREMA. TUREME BUNDI BUSHYA TUBASHE KUZATURA I KANANI IHORAHO??

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “ZABURI 114: VA MURI EGIPUTA”
  1. Amen .Murakoze cyane kuri wicogora mugenzi Imana ibahe imigisha ubutumwa mutugezaho buratwubaka kdi nubwo icyaha kitaraneshwa muringe ndizerako bizakunda nkaba umuneshi.munsabire ngo mwuka wera amburize amahoro mubyaha .

Leave a Reply to Wicogora Mugenzi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *