Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 110 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 110
[1]Zaburi ya Dawidi. Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati“Icara iburyo bwanjye,Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”
[2]Uwiteka ari i SiyoniAzasingiriza kure inkoni y’ubutware bwawe,Tegeka hagati y’abanzi bawe.
[4]Uwiteka ararahiye ntazivuguruza ati“Uri umutambyi iteka ryose,Mu buryo bwa Melikisedeki.”
[5]Umwami Imana ihagaze iburyo bwawe,Izamenagura abami ku munsi w’umujinya wayo.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dawidi ahanuye ibya Mesiya, amwita Umwami we, amwita Umutambyi w’iteka ryose. Harimo amakuru atuma umugenzi amenya inzira, ukuri, n’utanga ubugingo.

1️⃣YESU KRISTU NI UMWAMI
?Arababaza ati “Nuko rero ni iki cyatumye Dawidi yabwirijwe n’Umwuka amwita umwami we ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:Icara iburyo bwanjye,Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’ (Mt 22:43-44)
➡️Nk’uko Kristu yabihamije, Umwuka w’Imana ni We wabwirije Dawidi ko Kristu ari Umwami ubana n’Imana, akicara iburyo bwayo, n’abanzi be bose bakashyirwa munsi y’ibirenge bye. Bivuze ko yahanuye intsinzi ya Kristu mu ntambara ikomeye arwana na satani. Iya mbere yabonetse i Karuvari, iya rurangiza izaboneka satani n’icyaha bikuweho burundu.
??Kristu wiswe umwana wa Dawidi, ni Umwami we. Ni Umwami w’ingoma itazahanguka.
Abashidikanyaga ko ari Alufa na omega, ko atagirira itangiriro n’iherezo (Ibyahishuwe 22:13), bumve ukuri neza.
⏯️Umwami wacu ari ku ngoma idashira. Hahirwa abagaragu shebuja azaza ahasanga bari maso (Luka 12:37). Mana duhe kwitegura.

2️⃣ YESU KRISTU NI UMUTAMBYI MUKURU
?Uwiteka ararahiye ntazivuguruza ati“Uri umutambyi iteka ryose,Mu buryo bwa Melikisedeki.” (Zab 110:4)
?Mu byo tuvuga igikomeye ni iki ngiki: Dufite umutambyi mukuru umeze atyo wicaye iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru, (Heb 8:1)
➡️Mu byo twaba twiga byose igikomeye ni uko dufite Umutambyi Mukuru wicaye iburyo bw’Imana. Ni We Imana yirahiye ko azaba umutambyi iteka ryose.
Nta yindi nzira, wabyanga wabyemera ntiwanyura kuri Mariya, ntiwanyura kuri Mutagatifu (abo bose barasinziriye), ntiwanyura kuri Pasiteri cg Padiri cg undi muntu wakomeye wese agakurikirwa n’abantu benshi.
Kristu ni We nzira ukuri n’ubugingo ntawe ugera kwa Data atamujyanye.
??Imana isibe ibinyoma byaba byarinjiye mu bwonko bwacu, ishyiremo ukuri kw’ijambo Ryayo, kutubature.

?MANA NZIZA DUHE KWIMIKA KRISTU N’UMWAMI W’UBUGINGO BWACU, DUHE KUNYURA KURI WE WENYINE MU GAKIZA KACU.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 110: UMUTAMBYI ITEKA RYOSE,MU BURYO BWA MELIKISEDEKI.””

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *