Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 104 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 104
[1]Mutima wanjye, himbaza Uwiteka, Uwiteka Mana yanjye urakomeye cyane,Wambaye icyubahiro no gukomera.
[14]Amereza inka ubwatsi,Ameza imboga zo kugaburira abantu,Kugira ngo abakurire umutsima mu butaka,
[19]Yashyiriyeho ukwezi kumenyekanisha ibihe,Izuba rizi igihe rirengera.
[21]Imigunzu y’intare yivugira umuhīgo wayo,Ku Mana ni ho ishakira ibyokurya byayo.
[25]Dore iriya nyanja nini ngari,Irimo ibigenda bitabarika,Inyamaswa ntoya n’inini.
[29]Uhisha mu maso hawe bigahinda imishyitsi,Ubikuramo umwuka bigapfa,Bigasubira mu mukungugu wabyo.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Ubwo zaburi ya 103 yatubwiraga guhimbaza Imana dushima ibyo yadukoreye, iyi ndirimbo y’104 yongeyeho impamvu iruta izindi ko Uwiteka Imana ari Umuremyi w’ibiriho byose, kandi ko ibihumeka bihumeka kubera Yo, yewe n’ibidahumeka birayihimbaza, umuntu ni we wenyine ubanza kubyibazaho akagira n’ubwo abyanga.

1️⃣IBYAREMWE BYOSE NI UKUBERA URUKUNDO IDUKUNDA

?Mbega ubuntu mu kuduteganyiriza ibizatubeshaho. Mbega ubuntu bwo gutanga buhebuje n’imbaraga yagaragaje ku bwacu! Ese twari kuba turi he iyo uyu Mugiraneza w’umunyabuntu atugirira ibyo tugirira abandi? (3 BC 1151.7).

?Amereza inka ubwatsi,Ameza imboga zo kugaburira abantu,Kugira ngo abakurire umutsima mu butaka, (Zab 104:14)
➡️Twitegereje icyumweru cy’iremwa, dusanga Umuremyi yarabanje gutegurira ikiremwa cyayo gihebuje, umuntu, aho azabasha gutura no kuhabera umutware. Itugirira neza n’ubwo tutabikwiye.
?“Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe. (Mt 7:12).
⏯️Ibaze Umuremyi yitaye ku byo dukorera abandi, akaba na We aribyo adukorera! Harokoka bake. K’ubw’uru rukundo rero, natwe duharanire kugirira abandi uko twifuza kugirirwa, none ko dusangiye Data wa Twese, ntaho wabicikira.

2️⃣INJIRA MU BURUHUKIRO BURI MURI KRISTU YESU

?Ruhukira wese mu biganza bya Yesu. Tumbira urukundo rwe ruhebuje utekereza k’ukwiyanga kwe, igitambo gihebuje yitanzeho ku bwacu kugira ngo tumwizere; umutima wawe uzuzura ibyishimo, amahoro atuje n’urukundo rutavugwa (3 BC1147.8)

✳️Umuremyi kandi utubeshaho, yongeye kugaragaza urukundo rurenze intekerezo zacu, acungura umuntu wacumuye! Kugira ngo ubutabera bwubahirizwe ko ubugingo bukoze icyaha bukwiye gupfa. Mu rukundo Rwayo, Umuremyi (Yohani 1:3) yishyiraho ibyaha byacu, apfa mu cyimbo cyacu. Ese uru rukundo warunganya iki?
➡️Ntacyo, icyo usabwa ni ukumwizera ukinjira mu buruhukiro Kristu atanga (Mt 11:28). Ibyaha, ibikurushya, ibiguteye ubwoba…. byose biture ku birenge bya Yesu Kristu. Isabato ni umunsi wo kuruhuka byuzuye mu mubiri, mu ntekerezo, mu mibanire yacu n’abandi (tubababarira, tubasaba imbabazi) no mu mibanire yacu n’Imana (twiyunga n’Umuremyi, akadutura imitwaro). Ruhuka muri Kristo byuzuye, ibyishimo, amahoro n’urukundo biruzura umutima wawe.
Umunsi uzasoze impagarike yacu yose ivuga iti “Mutima wanjye, himbaza Uwiteka. Haleluya”.

?MUREMYI WACU TUJE IMBERE YAWE KUGUSHENGERERA NO GUSABANA NAWE. UDUFATE UTUGUMANE, UDUHIRE KANDI UDUKIZE.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 104: UWITEKA WAMBAYE ICYUBAHIRO NO GUKOMERA.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *