Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 103 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 103 ;

[1]Zaburi ya Dawidi.Mutima wanjye himbaza Uwiteka,Mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina rye ryera.
[2]Mutima wanjye himbaza Uwiteka,Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.
[3]NI WE UBABARIRA IBYO WAKIRANIWE BYOSE, AGAKIZA INDWARA ZAWE ZOSE,
[6]Uwiteka akora ibyo gukiranuka,Aca imanza zitabera zirenganura abarenganywa.
[7]Yamenyesheje Mose inzira ze,Imirimo ye yayimenyesheje abana ba Isirayeli.
[10]Ntiyatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu,Ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu.
[17]Ariko imbabazi Uwiteka agirira abamwubaha, ZAHEREYE KERA KOSE ZIZAGEZA ITEKA RYOSE,Gukiranuka kwe kugera ku buzukuru babo.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Reka imitima yacu ihimbaze Uwiteka kuko arabikwiriye.

1️⃣URI UWO GUHIMBAZWA, MANA IKIZA

❇️Umuhimbyi w’iyi Zaburi aratangarira ubudahemuka n’ineza Imana igirira abantu,kandi ari abanyantegenke n’abanyabyaha.
Kubera ibyo byiza bitagira ingano,arashaka gusingiza Imana yifatanije n’abatuye mu ijuru hamwe n’ibindi biremwa byose.

?Arababwira ati “Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari jye UWITEKA UGUKIZA INDWARA.”
(Kub 15:26)

▶️Nyuma y’uko Abisirayeli bavuye ku nyanja itukura, bayobowe na ya nkingi y’igicu, bagenze iminsi 3 babura amazi baritotomba.

?Muri uko kwiheba kwabo, bitotombera Mose bibagirwa yuko Imana iri kumwe nabo muri cya gicu kidasanzwe yamuyoboraga nk’uko nabo yabayoboraga.
Mose yakoze icyo bari bibagiwe gukora; Atakira Imana ashishikaye kugira ngo imufashe .
“Uwiteka amwereka igiti, akijugunya muri ayo mazi, ahinduka meza .”
Aha niho Abisirayeli baherewe isezerano twabonye riboneka mu Kuva 15:26 ngo N’ugira umwete wo kumvira,…..(Abakurambere n’Abahanuzi pge 147)

➡️N’ubwo ubunyacyaha b’ubunyantege nke byacu biduherana bikadukura mu masezerano, ntugahweme gusenga cyane, ushimira Imana kuko ntiyigeze itureka.
Mose yakomeje kuzirikana isezerano azirikana ko Imana ari Umutabazi ko yamusezeraniye kuzabana na we.
Nawe se , wizeye Imana ho Umutabazi wawe? Yumvire kandi uyizere,urukundo rwayo rurahambaye , uko yari iri kera n’ubu niko iri ntihinduka. Niyo igukiza icyo waba urwaye cyose, yizere.

2️⃣NTUZIBAGIRWE

?Abisirayeli bibagiwe uburyo imbaraga y’Imana ikomeye yagaragariye ku nyanja itukura.
Bibagiwe yuko abanzi babo bagerageje kubakurikira, barengewe n’amazi y’inyanja.
Aho bavuga bati, Imana yadukoreye ibikomeye tukiri abaretwa, irashaka kuduhindura ubwoko bukomeye, bavugaga uko inzira ikomeye kandi bakibaza igihe urugendo rwabo ruruhije ruzarangirira. (Abak.n’Abah 148.2)

❇️Birashoboka ko nawe wibagiwe aho Imana yagukuye kandi mu by’ukuri hari habi.
Birashoboka ko wibagiwe ibyo Imana yagukoreye, cya gihe wari wugarijwe n’ababisha bakugose , wabuze ubwishyu, wabuze icyo kurya, Imana igatabara ikabigenza neza ibuka maze ushimire iyo Mana.

⁉️Kuki dukwiriye kuba indashima n’abatiringira ?
Yesu ni inshuti yacu, ijuru ryose rishaka yuko tumererwa neza. Inkeke n’ubwoba bibabaza Umwuka wera w’Imana.
Si ubushake bw’Imana ko abantu bayo baremererwa n’amaganya.(A.A 148.4)

3️⃣URUKUNDO RUTAGIRA UMUPAKA

?Imana yari izi ubukene bw’Abisirayeli.
Yabwiye umuyobozi wabo iti,
“Dore ndabavubira ibyo kurya bivuye mu ijuru “.
Hatangwa amategeko yuko abantu bazajya bateranya ku munsi, ariko ku munsi wa gatandatu bagateranya inshuro ebyiri , kugira ngo Isabato ibone uko iziririzwa, atari Mose.(Abakurambere n’Abahanuzi 148.6)

▶️Natwe dukwiriye kuziririza Isabato nk’uko yategetswe,
Dukora mu minsi 6 uwa 7 tukaruhuka, turamya, dusingiza Imana yacu.

?Igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihōra abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n’abuzukuruza n’ubuvivi.”(Kuv 34:7)

➡️Ibyo Imana idukorera byose ni urukundo,irihangana ifite kugira neza kwinshi yaduhaye amasezerano kugira ngo tuyumvire,tuyagenderemo, nibwo tuzabona uburuhukiro mu mutima yacu.
Nk’uko Mose yakomeje kwigisha iteraniro yari ayoboye ko Isumbabyose ari Imana yo kwiringirwa atari we bagomba kwiringira, niko natwe dukwiriye kwigisha ko mu ijuru hari Imana. Imana yo kwiringirwa, isohoza amasezerano.

? DATA WERA TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’URUKUNDO RWAWE RUHEBUJE?

Wicogora Mugenzi!

One thought on “ZABURI 103 : UWITEKA AKIZA INDWARA ZOSE”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *