Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 102 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 102:
[1]Gusenga k’umunyamubabaro iyo umutima we uguye isari, agasuka amaganya ye imbere y’Uwiteka.
[2]Uwiteka, umva gusenga kwanjye,Gutaka kwanjye kukugereho.
[3]Ntumpishe mu maso hawe ku munsi w’umubabaro wanjye,Untegere ugutwi ku munsi ntakiramo,Unsubize vuba.
[9]Abanzi banjye barantuka umunsi ukira,Abashajijwe no kundakarira bangize intukano.
[10]Kuko ndya ivu nk’umutsima,Mvanga ibyo nywa n’amarira,
[11]Ku bw’uburakari bwawe n’umujinya wawe,Kuko wanteruye ukanta.
[13]Ariko wowe Uwiteka, uzicara ku ntebe y’ubwami iteka,Urwibutso rwawe ruzahoraho ibihe byose.
[14]Uzahaguruka ubabarire i Siyoni,Kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye,Ni koko igihe cyategetswe kirasohoye.
[15]Kuko abagaragu bawe bishimira amabuye yaho,Bababarira umukungugu waho.
[16]Bizatuma amahanga yubaha izina ry’Uwiteka,N’abami bo mu isi bose bakubaha icyubahiro cyawe,
[17]Kuko Uwiteka azaba asannye i Siyoni,Kandi abonekanye icyubahiro cy’ubwiza bwe,
[18]Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero,Adasuzuguye gusenga kwabo.
[20]Kuko azaba arebye hasi, ari hejuru ahera he,Uwiteka arebeye isi mu ijuru,
[21]Kugira ngo yumve kuniha kw’imbohe,Abohore abategekewe gupfa,
[22]Ngo abantu bogereze izina ry’Uwiteka i Siyoni,N’ishimwe rye i Yerusalemu,
[25]Ndavuga nti “Mana yanjye,Ntunkureho ngicagashije iminsi yanjye,Imyaka yawe ihoraho ibihe byose.
[26]Mbere na mbere washyizeho urufatiro rw’isi,N’ijuru ni umurimo w’intoki zawe.
[27]Ibyo bizashira ariko wowe ho uzahoraho,Ibyo byose bizasaza nk’umwenda,Uzabihindura nk’uko imyambaro ikuranwa,Bibe bihindutse ukundi.
[28]Ariko wowe ho uri uko wahoze,Imyaka y’ubugingo bwawe ntizashira.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe .N’ubwo mu isi tubabara ariko dufite Umwami wanesheje .
Humura rero uko yari ari kera n’ubu niko ari. Musange aguhumurize.

1️⃣IMANA YUMVA GUSENGA KWACU

?Hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n’uburetwa babakoresha barataka, gutaka batakishwa n’uburetwa kurazamuka kugera ku Mana.(Kuv 2:23)

?Uwiteka umva gusenga kwanjye,tegera ugutwi gutaka kwanjye,Ntiwicire amatwi amarira yanjye.Kuko ndi umusuhuke imbere yawe,N’umwimukira nk’uko ba sogokuruza bose bari bari.(Zab 39:13)

▶️Nawe ushobora kuba uri mu buretwa bw’icyaha,cyarakubujije amahwemo ,nta mahoro na mba ,nyamara Yesu yaje gupfira umuntu wese uzamwizera akamubohora ingoyi umwanzi yamubohesheje.
Ushobora kuba urembejwe n’indwara cyangwa umubabaro watewe n’ikintu runaka ,reka kuganyira abahisi n’abagenzi ahubwo bibwire Yesu we nshuti y’ukuri kdi arasubiza.
Ni isezerano ko Imana izagutabara , witinya rero yibwire uraza kubona isezerano ryayo.

?Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.(Yesaya 41;10)

2️⃣GUSABA GUSANA SIYONI

▶️Iyi Zaburi uhereye ku murongo wa 13 ndetse ukageza 29 harimo isengesho ry’umuryango utakambira Imana ngo yongera yubake Siyoni ,maze ihagire ahantu hazakoranirwa n’abantu b’ibihugu byose bazanwe no gusenga Imana y’ukuri, yo Muremyi w’ijuru n’isi.

?Nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe.(1 Bam 8:43)

?Uwiteka aravuga ati “Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi i Yerusalemu hazitwa Umurwa w’ukuri, umusozi w’Uwiteka Nyiringabo uzitwa Umusozi wera.”
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Dore nzakiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cy’iburasirazuba no mu cy’iburengerazuba,
nzabazana bature muri Yerusalemu imbere. Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo mu by’ukuri, no mu byo gukiranuka.”(Zek 8:3,7,8)

▶️Ayo masezerano yagombaga gusohora ,hashingiwe ku kumvira kwabo. Ibyaha byari byararanze Isirayeli mbere yo kujyanwa mu bunyage ntibyagombaga kongera gukorwa. Uwiteka yinginze abari bari mu murimo wo kongera kubaka no gusana i Yerusalemu ati:”Nimuce imanza zitabera,…Umuntu wese agirire mugenzi we imbabazi n’impuhwe. Kandi mwe kurenganya abapfakazi n’imfubyi n’abanyamahanga n’abatindi,ntimukagambanirane mu mitima yanyu.”Ibyo muzajya mukora byose ni ibi;Umuntu wese azajye avugana iby’ukuri na mugenzi we,mujye muca imanza zitabera z’amahoro muri mu miharuro yanyu.”(Zek 7:9,10;8:16.A.A 453))
▶️Imana yacu ni Inyagahunda,ntirobanura ku butoni kandi uko yari iri kera n’ubu ni ko iri ntihinduka.
Hari abatakishwa n’ibizira bibera ku isi,ibibi bikorerwa mu itorero n’aharikikije bityo bagasaba Imana kongera kubaka no gusana bushya ibyangiritse kugira ngo izina ry’Imana risubizwe icyubahiro kandi koko yumva gusenga kwabo.
Isuzume urebe niba imibereho yawe idatukisha izina ry’Imana,maze nawe ube umwe mu banihira umirimo wa Data maze urangire dutahe.

? DATA DUHE IMBARAGA MU GUSENGA?

Wicogora Mugenzi!

One thought on “ZABURI 102:GUSENGA K’UMUNYAMUBABARO”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *