Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 99 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 99

[1] Uwiteka ari ku ngoma, Amahanga ahinze imishitsi, Yicaye ku Bakerubi, isi iranyeganyega.
[5]Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu, Kandi musengere imbere y’intebe y’ibirenge bye, Ni we wera.
[6] Mose na Aroni bo mu batambyi be, Na Samweli wo mu bambazaga izina rye, Bambazaga Uwiteka akabasubiza.
[7] Yababwiriraga mu nkingi y’igicu, Bakitondera ibyo yahamije n’amategeko yabategetse.
[8] Uwiteka Mana yacu, warabasubizaga, Wari Imana ibababarira, Nubwo wabahoraga ibyo bakoraga.
[9] Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu, Musengere ku musozi we wera, Kuko Uwiteka Imana yacu ari uwera.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Uwiteka ari ku ngoma, Amahanga ahinze imishitsi, Yicaye ku Bakerubi, isi iranyeganyega.
(Zaburi 99:1)

1️⃣ IMANA IRASUBIZA
? Mose na Aroni bo mu batambyi be, Na Samweli wo mu bambazaga izina rye, Bambazaga Uwiteka akabasubiza.

⁉️ Wowe nanjye bimeze bite? Iyo dusabye Uwiteka aradusubiza? Nkuko twabibonye muri Zaburi zatambutse, Imana ntijya ihana abayo.

?Yohani intumwa ni umuhamya wo kubihamya. Nyuma yo kubona urukundo rw’Imana hari icyo yavuze twakagombye kwigiraho. Yaravuze ati: ” Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye.
(1 Yohana 3:1;3)”
? Ngaho rero nawe sogongera kuri uru rukundo rwa Data wa twese, ateze ibiganza ngo akwakire.

2️⃣ UWITEKA NI IMANA IBABARIRA
? Irindi somo twigira muri iyi Zaburi ni uko Uwiteka ari Imana ibabarira kandi uko yarari ejo n’ubu niko ari.

♦️ Mugihe cy’abakurambere bacu, Uwiteka Imana, yarabasubizaga, yari Imana ibababarira, nubwo yabahoraga ibyo bakoraga.
(Zaburi 99:8)

⏯️ Mu rukundo rw’Imana habamo imbabazi n’ubutabera; Ubwo Yesu yaterwaga imisumari ku musaraba yasabiye abamurenganyaga. Amagambo ye yagombaga guhererekanywa uko ibihe bihaye ibindi kugeza mu minsi yacu . “Data ubababarire kuko batazi icyo bakora”Imbabazi ze ntizari zifite umupaka ;yazigiriye n’abari bagiye kumwica, abasengera by’umwihariko. Ariko se isengesho rye ryarumviswe?Byarashobokaga ko isengesho rye ryumvirwa ?Ni ikihe kintu cy’ikubitiro cyari gutuma isengesho ryumvirwa ?

♦️ Imbabazi zituri bugufi. Igitambo cya Kristo ku musaraba cyari gihagije ngo abantu bose bavukiye muri iyi isi bakizwe. Ni wowe wenyine washobora kwivutsa izo mbabazi. Guhitamo ni ukwawe Imbabazi warazihawe niba wemera kuzakira. Nta gushidikanya nyuma yo kwanga kwakira imbabazi igikurikiraho ni ubutabera (Urubanza); imbabazi z’Imana ntizigira iherezo; ariko kuzakira kwacu gushobora kugira iherezo (AMAHAME 95, Morris L. VENDEN, Page 66)

? DATA WERA TUBASHISHE GUHAGARARA IMBERE YAWE TUDATSINZWE.?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 99: UWITEKA ARUMVA KANDI ARASUBIZA”
  1. Amena. Uwiteka tubashishe kwemera no kwakira imbabazi zawe kdi utubashishe no guhora tugendera mu byo wadukoreye.

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *