Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 93 cya ZABURI, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 93
[1] Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro, Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga, Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.
[2] Intebe yawe yakomeye uhereye kera, Wowe uhoraho wahereye kera kose.
[3] Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru, nzuzi ziteye hejuru amajwi yazo, Inzuzi zitera hejuru guhorera kwazo.
[4] Amajwi y’amazi menshi, Umuraba ukomeye w’inyanja, Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga.
[5] Ibyo wahamije ni ibyo kwiringirwa cyane, Uwiteka, kwera gukwiriye inzu yawe iteka ryose.
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Iyi Zaburi yongeye kutwibutsa ko Uwiteka ari ku ngoma. Ingoma y’Uwiteka itandukanye n’ingoma z’abami bo ku isi, kuberako ingoma z’abami bo ku isi zirahanguka ariko Ingoma y’Uwiteka ihoraho iteka ryose.
1️⃣ UWITEKA ARI KU NGOMA
? Abenshi bavuga Uwiteka batamuzi, ndetse hariho n’abatamwemera, ariko Bibiliya iduhamiriza neza Uwiteka ko ariho kandi ko ari ku ngoma. Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero. Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga. Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati”Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuye icyubahiro cye.” (Yesaya 6:1;3)
⏯️ Yobu nawe ubwe ufatwa nk’umwe mu ntwari zo gukiranuka igihe cyarageze ahamya ko atarasobanukiwe neza n’Uwiteka. Yobu 42:5 aragira ati : “Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, Ariko noneho amaso yanjye arakureba.
Wowe uri gusoma ubu butumwa ongera witekerezeho urebe niba koko usobanukiwe n’ubuyobozi bw’Isumba byose niba wumve hari urugero rwo gushidikanya ufite usenge Imana ikubashishe kuzamura kwizera kwawe.
⚠️Nyamara umwanzi w’ubutungane bwose yigaruriye isi maze ayobora abagabo n’abagore gusuzugura amategeko. Nk’uko Pawulo yari yarabibonye, abantu benshi bateye umugongo gushakisha ukuri kw’ijambo ry’Imana maze bahitamo abigisha bababwira imigani y’imihimbano bifuza. Abenshi mu bagabura n’abantu basanzwe bakandagira amategeko y’Imana. MURI UBWO BURYO UMUREMYI W’ISI ARATUKWA, kandi Satani akanezezwa n’insinzi y’uburiganya bwe. (Ibyakozwe n’intumwa, igice 49, pp 312.3)
2️⃣ UWITEKA IBYO YAHAMIJE NI IBYO KWIRINGIRWA
? Abenshi bavuga ko biringira Uwiteka nyamara ibikorwa byabo bikabihakana, ibyo ahanini bigaterwa nuko batazi Uwiteka kuko Ijambo ry’Imana rihamya ko abazi Uwiteka bamwiringira. Abazi izina ryawe bazakwiringira, Kuko wowe Uwiteka, utareka abagushaka. (Zab 9:11)
Isomo rya 2 ryo kwigira muri iyi Zaburi ni uko twizera ko ibyo Uwiteka yahamije ari ukuri.
♦️ Icyo kuzirikanwa: Igicu cyari inkingi y’umwijima ku Banyamisiri, ku Baheburayo cyari umucyo mwinshi, wamurikiraga inkambi yose, kandi warasaga mu nzira banyuragamo. Uko ni ko mu byo Imana igirira abatizera habonekamo umwijima no kwiheba mu gihe mu byo igirira abiringira huzuyemo umucyo n’amahoro. Inzira Imana ituyoboramo ishobora kunyura mu butayu cyangwa mu nyanja, nyamara ni inzira itekanye. (AA 191.1)
♦️Ibyo ubona bikuremereye ndetse ukabona udafite uburyo bwo kubisohokamo uge ubishyira mu biganza bya Kristo kuko we arabishoboye.
? DATE WERA TUBASHISHE KUGUHAMYA NO KUKUGIRA UBUTUNZI BWACU BW’IBANZE?
Wicogora Mugenzi.
Amena. Uwiteka utubashishe kukwiringira kuko nta kikunanira.