Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 69 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 69
[2] Mana, nkiza kuko amazi ageze no ku bugingo bwanjye.
[3] Ndigise mu byondo birebire, Bidafite aho umuntu yahagarara, Ngeze muri nyina umuvumbi urantembana.
[4] Kurira kuranduhije umuhogo wanjye urumye, Amaso yanjye yarerutse ngitegereza Imana yanjye.
[5] Abanyangira ubusa baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi Abashaka kundimbura bampora impamvu z’ibinyoma barakomeye, Ni bwo narihishijwe icyo ntanyaze.
[6] Mana, ni wowe uzi ubupfu bwanjye, Ibyaha byanjye ntubihishwa.
[7] Mwami, Uwiteka Nyiringabo, Abagutegereza be kumwazwa n’ibyanjye, Mana y’Abisirayeli, Abagushaka be guterwa igisuzuguriro n’ibyanjye.
[8] Kuko nihanganira ibitutsi bakuntukira, Mu maso hanjye huzuye ipfunwe.
[10] Kuko ishyaka ry’inzu yawe rindya, Ibitutsi by’abagutuka byaguye kuri jye.
[14] Ariko jyeweho ni wowe nsenga Uwiteka, Mana, mu gihe cyo kwemererwamo, Ku bwo kugira neza kwawe kwinshi, Unsubirishe umurava w’agakiza kawe.
[15] Unsayure mu byondo ne kurigita, Nkire abanyanga nkire n’amazi maremare.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. NI AKAHE KAJAGARI WATEJE MU RUSENGERO? Ibirwanira iwacu mu Rusengero ntibigira ingano kandi bikabera inkomyi kwezwa kwarwo. Rwakwera rute sitoke y’ ubwibone yuzuye, ubunebwe butagituma dukunda iby’ Imana, gutwarwa ingamira n’ ibyaduka birimo n’ iri koranabuhanga butagituma tugira umwanya w’ iby’ Ijuru?
1️⃣ INZITIZI MU NZIRA
?Umunyezaburi ati: Mana, nkiza kuko amazi ageze no ku bugingo bwanjye. Ndigise mu byondo birebire, Bidafite aho umuntu yahagarara, Ngeze muri nyina umuvumbi urantembana.
⏯️ Nibyo mu nzira harimo byinshi: amazi asuma, imivu, ibyondo riko ibyo byose Umwami ny’ir’igihugu tujyamo yateguye uburyo bwo kubinyuramo.
⏯️ Mu gitabo cy’Umugenzi ku ipage 16-17 duhabona iby’isayo gahinda gasaze Mukristo na Nyamuryiryanino banyuzemo; Bamaramo umwanya bagerageza kwisayura, bivurunga cyane mu byondo, Mukristo atangira gusaya cyane kuko yari ahetse umutwaro.
⁉️ Ikibazo cyo kwibaza: “Ubwo inzira iva mu mudugudu w’i Rimbukiro, ijya i Siyoni, idaca ahandi keretse muri iryo sayo, ni iki cyatumye badatinda iyi sayo, kugira ngo abagenzi bajyayo bagende neza?”
♦️ Igisubizo:“Iyi sayo ntiyatindwa. Igituma idatindwa ni uko ihora ishyirwamo ico n’ibyondo byose bizanwa no kwemezwa k’umuntu ko ari umunyabyaha. Nicyo gituma yitwa Isayo Gahindagasaze. Iyo umunyabyaha akanguwe n’uko amenye ko ari uwo kurimbuka, umutima we wuzura ubwoba bwinshi no gushidikanya kwinshi n’ubwihebe bwinshi; nuko ibyo biteranira hamwe bigasanganira muri iryo sayo. Nicyo gituma ari habi hatya.
✅ Iryo sayo nubwo ridashobora gutindwa ariko Umwami yategetse ko bahashyira amabuye yo gutarukiraho; kandi koko ariho akomeye meza hagati y’iyi sayo. Ariko iyo ijuru rirwaye, isayo rirushaho kuzikura ibyondo, bigatuma ayo mabuye aboneka biruhije. Kandi naho abantu bayabonye, impungenge zibatera guteshuka, bagasaya rwose, n’ubwo ayo mabuye yo gutarukiraho.
2️⃣ ISHYAKA RY’INZU Y’UWITEKA
? Umurongo wa 10 w’iyi Zaburi, havuzwe amagambo akomeye yakagombye kugira icyo atwigisha. Ayo magambo aragira ati:“Kuko ishyaka ry’inzu yawe rindya, Ibitutsi by’abagutuka byaguye kuri jye.” Ku ruhande rwawe bimeze bite? Nawe ishyaka ry’inzu y’Uwiteka ryaba rikurya?
⏯️Hari haciye igihe gito asabye itsinda babanaga kugenda, ntiyari yafutuye neza aho berekeza, ariko yari yabahaye inshingano ifatika: Mugende munzanire indogobe n’ iyayo; yari yinjiye mu kirorero nk’ Umwami bamuvugiriza impundu baririmba.
Nyuma gato yakomereje mu Rusengero. Ahageze yasanze ibihakorerwa bidasanzwe. Inzu yo gusengerwamo yari yahindutse ukundi! Ngabo abavunja, hirya ho baragurisha intama n’ intungura. Muri bwa butware bavugaga batabuzi Yesu abirukana mu Rusengero. (Matayo 21:12 kuzamura)
3️⃣ IBIKORWA BY’ ISHYAKA RY’INZU Y’UWITEKA
? Nuko Yesu yinjira mu rusengero rw’Imana, yirukanamo abaruguriragamo bose, yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’ abaguraga inuma, arababwira ati “Byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.” Umwijima n’ ubujiji n’ ubundi bibanziriza kumurikirwa. Ntabwo icyusa cyakoreshejwe mu kuremura ririya soko cyari kigamije kubahutaza no kubakoza isoni, ahubwo kubakangura nk’ uko byagendekeye Sawuli igihe yarindagiraga yibwira ko ari mu ishyaka ry’ Umurimo nyamara arenganya uwo yakabaye aharanira.
➡️ Uyu mucyo ni wo natwe dukeneye ngo turemure isoko mu Rusengero iwacu. Nyamara urabaza uti: Isoko ki ko ntacyo ncururiza ku itorero cg ku ntara?
Kimwe mu bisubizo tukibona mu 1 Abakorinto :6:19: Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge.
⁉️ Mbese waba Ukeneye ko Yesu aremura isoko ryahateraniye? Aba bagurishaga, abavunjaga ni bande? Aho si abakagombye kuba bamurikira abandi baturutse imihanda yose basanga inzu y’ Imana? Ese baba ari abapagani batazi Imana bigabije Urusengero kuko badasobanukiwe n’ ibikwiye kuhakorerwa maze bahahindura isenga y’ abambuzi?
Nta gushidikanya aba bari abamenyereye ibikorerwa ahera, ariko kubera gushaka indamu no kwibagirwa kubanza gushaka ubwami bw’ Imana no gukiranuka kwayo bisanze mu mwijima ariko ntibamenya ko bazimiye batyo.
Mu butware n’ ishyaka rimwuzuye kubw’ Umurimo w’ Imana no gukiza abarimbuka, Yesu yamuritse Umucyo yagombaga kumurika ngo bave muri uwo mwijima w’urujijo. Ni ko kubacyaha abirukana mu Rusengero. Uyu munsi kandiaracyafite iryo shaka ryo kwirukana abaguzi n’ abagurisha mu Rusengero rwange. Mbese ndamwemerera. Kwemera ni amahirwe kutemera ni akaga!
? DATA TUBASHISHE KWAKIRA AMAHIRWE DUHAWE YO KUVANA AKAJAGARI MU MITIMA YACU.?
Wicogora mugenzi.