
Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 37 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 37
[1] Zaburi ya Dawidi. Ntuhagarikwe umutima n’abakora ibyaha, Kandi ntugirire ishyari abakiranirwa.
[2] Kuko bazacibwa vuba nk’ubwatsi, Bazuma nk’igisambu kibisi.
[3] Wiringire Uwiteka ukore ibyiza, Guma mu gihugu ukurikize umurava.
[4] Kandi wishimire Uwiteka, Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.
[5] Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ari we wiringira na we azabisohoza.
[6] Kandi azerekana gukiranuka kwawe nk’umucyo, N’ukuri k’urubanza rwawe nk’amanywa y’ihangu.
[7] Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye, Ntuhagarikwe umutima n’ubona ibyiza mu rugendo rwe, N’umuntu usohoza inama mbi.
[8] Reka umujinya, va mu burakari, Ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa.
[9] Kuko abakora ibyaha bazarimburwa, Ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu.
[10] Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, Ni koko uzitegereza ahe umubure.
[11] Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu, Bazishimira amahoro menshi.
[17] Kuko amaboko y’abanyabyaha azavunika, Ariko Uwiteka aramira abakiranutsi.
[25] Nari umusore none ndashaje, Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.
[26] Agira ubuntu umunsi ukira, akaguriza abandi, Urubyaro rwe rukabona umugisha.
[27] Va mu byaha ujye ukora ibyiza, Uzaba gakondo iteka.
[28] Uwiteka akunda imanza zitabera, Ntareka abakunzi be, Barindwa iteka ryose. Ariko urubyaro rw’abanyabyaha ruzarimburwa.
[34] Ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye, Na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu, Abanyabyaha bazarimburwa ureba.
[39] Ariko agakiza k’abakiranutsi gaturuka ku Uwiteka, Ni we gihome kibakingira mu gihe cy’amakuba.
40] Kandi Uwiteka arabatabara akabarura, Abarura mu banyabyaha akabakiza, Kuko bamuhungiyeho.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dore ukuboko kw’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.Ahubwo gukiranirwa kwanyu niko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu niko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu nibyo biyitera kubima amaso, ikanga no kumva” (Yesaya 59,1-2)
1️⃣ IKOREZE UWITEKA URUGENDO RWAWE RWOSE
?Umwe mu mirongo nkunda ya Bibiliya ni Zaburi 37:5. Ni inkomezi ikomeye ku Mugenzi, ni ihame n’abitwa Abakristu twibagirwa ugasanga twibutse Imana byadukomeranye, kandi yarasezeranye ko nituyikoreza cg tukayegurira urugendo rwacu RWOSE izarusohoza, nyamara tukayibuka twabanje kwigeragereza, byabanje kutugora.
➡Ugiye gufata icyemezo gikomeye cy’ubuzima? Banza ugishe Imana inama, banza uyihe ubuyobozi bw’ikirenga bw’uwo mushinga. Ahari ni ugushaka uwo muzabana, bishyiremo Imana utaranahitamo uwo uzarambagiza kuzageza Imana ikubakiye. Ni umurimo ugutunga se, na wo uwikoreze Uwiteka utarawutangira, kandi umuheshe icyubahiro muri wo. No mu zindi ngendo z’ubuzima, Uwiteka mugire Nyambere.
⏯️ Nshuti nawe muvandimwe uyu ni umukoro wo kureba niba uya wiringir’Imana koko cyangwa niba hari hari ahandi washyize ibyiringiro. Ahari waba wiringiye akazi cyangwa umuryango ukomokamo! Bamwe biringira amagare, Abandi biringira amafarashi, Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu (Zab 20:8).
2️⃣ REKA UMUJINYA, VA MU BURAKARI
? Umurongo wa [8] ufite isomo wadusigira: Reka umujinya, va mu burakari, Ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa.
⏯️ Umuhanuzi Yesaya yanditse agira ati:” Ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho. Imboneko z’amezi n’iminsi mikuru byanyu mwategetswe, umutima wanjye urabyanga, birananiye, ndushye kubyihanganira. Nimutega ibiganza, nzabima amaso, ndetse nimusenga amasengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso. (Yeasaya 1.13:15).
⏯️ Iyi mirongo yose n’indi myinshi tubona muri Bibliya itwereka ko Imana idakunda gusenga kuvanze n’ibyaha, byaba bigaragara inyuma cyangwa bihishe mu mitima
Mbese bizatworohera kuva mu mujinya? Umurongo wa 7 watanze igisubizo gikwiye: “Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye, Ntuhagarikwe umutima n’ubona ibyiza mu rugendo rwe, N’umuntu usohoza inama mbi”. Mu guturiza Uwiteka hamwe no mugusenga niho honyine hari intsinzi.
⚠️ Ngaho rero uhereye none, rekeraho kwijujuta, senga Imana ikuruhure imitwaro wari wikoreye y’ibyaha bikorerwa ahakuzengurutse, aho utuye, aho ugenda, aho ukorera ndetse n’aho usengera.
? DATA WERA TUBASHISHE KUKWIYEGURIRA.?
Wicogora Mugenzi.
Amena. Twiringire Uwiteka kdi tumuragize imigambi yacu nawe azayisohoza.