Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 34 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

?? ZABURI 34
[2]Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose,Ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka.
[3]Uwiteka ni we umutima wanjye uzirata,Abanyamubabaro babyumve bishime.
[4]Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka,Dushyirane hejuru izina rye.
[5]Nashatse Uwiteka aransubiza,Ankiza ubwoba nari mfite bwose.
[7]Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva,Amukiza amakuba n’ibyago bye byose.
[8]Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha,Akabakiza.
[9]Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza,Hahirwa umuhungiraho.
[10]Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe,Kuko abamwubaha batagira icyo bakena.
[11]Imigunzu y’intare ibasha gukena no gusonza,Ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena.
[12]Bana bato nimuze munyumve,Ndabigisha kūbaha Uwiteka.
[13]Ni nde ushaka ubugingo,Agakunda kurama kugira ngo azabone ibyiza?
[14]Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi,N’iminwa yawe itavuga iby’uburiganya.
[15]Va mu byaha ujye ukora ibyiza,Ujye ushaka amahoro uyakurikire,Kugira ngo uyashyikire.
[16]Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi,N’amatwi ye ari ku gutaka kwabo.
[17]Igitsure cy’Uwiteka kiri ku bakora ibyaha,Kugira ngo amareho kwibukwa kwabo mu isi.
[18]Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva,Abakiza amakuba n’ibyago byabo byose.
[19]Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse.Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.
[20]Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi,Ariko Uwiteka amukiza muri byose.
[21]Arinda amagufwa ye yose,Nta na rimwe rivunika.
[22]Ibyaha bizicisha umunyabyaha,Abanga umukiranutsi bazacirwaho iteka.
[23]Uwiteka acungura ubugingo bw’abagaragu be,Nta wo mu bamuhungiraho uzacirwaho iteka.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Hahirwa usogongera akamenya uko Uwiteka agira neza. Niyo waca mu makuba akakaye, Uwiteka agukiza muri byose.

IBYIRINGIRO BIKIZA
?Ibyiringiro bidakuka byo kwemerwa n’Imana bituma urushaho kugira amagara mazima. Bikomeza ubugingo bugatsinda gushidikanya, kumanjirirwa, n’intimba ikabije bikunze kenshi guca intege imbaraga z’ingirakamaro kandi bigatera indwara z’ubwonko zimugaza kandi zigashyira mu kaga imico kurusha izindi. Uwiteka yasezeranije ijambo rye ritabura gusohora ko ijisho rye rizaba ku ntungane, kandi izatega ugutwi amasengesho yabo, mu gihe arwanya abakora ibibi bose. Twigirira nabi cyane kuri iyi si iyo duhisemo kwibwira ko Uwiteka atari ku ruhande rwacu (The Review and Herald, 16 October 1883). 3BC 1146.6

➡️Iyi ndirimbo Dawidi yayihimbye ubwo yihinduraga umusazi kugira ngo aticwa na Abimeleki. Abonye adapfuye mu mutima we hazamukamo ishimwe, rikangurira abizera Imana kugira ibyiringiro bidakuka ko niyo ibyago n’amakuba byaguturuka impande zose, Uwiteka agukiza muri byose. Ni amakuba aruta ayandi kumva ko Uwiteka yagutereranye, oya ntibikora. Namara kugucisha muri ibyo bihe bigoranye, ujye usubiza amaso inyuma uvuge uti, genda Uwiteka ugira neza.
✴️Ese Wari Uzi ko aya mahoro yo mu mutima tuganiyeho, atera imbaraga umubiri, akanarinda ubwonko indwara zibuzahaza cyane. Kwiringira Uwiteka Imana si igihombo.

?MANA NZIZA DATA WA TWESE, DUHE IBYIRINGIRO BITUMA TUGIRA AMAGARA MAZIMA.??

WICOGORA MUGENZI.

One thought on “ZABURI 34: NIMUSOGONGERE MUMENYE YUKO UWITEKA AGIRA NEZA.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *