Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 33 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

?? ZABURI 33
[8]Isi yose yubahe Uwiteka,Abari mu isi bose bamutinye.
[9]Kuko YAVUZE BIKABA, YATEGETSE BIGAKOMERA.
[12]Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we.
[13]Uwiteka arebera mu ijuru, Areba abana b’abantu bose.
[18]Dore ijisho ry’Uwiteka riri ku bamwubaha, Riri ku bategereza imbabazi ze,
[22]Uwiteka, imbabazi zawe zibe kuri twe Nk’uko tugutegereza.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uwiteka Imana irahambaye kuko ni Umuremyi w’isi n’ijuru, ni Umuremyi w’ibiriho byose. Nyamara n’ubwo ikomeye gutyo bwose, ijisho Ryayo, rigera ku muntu wese aho ava akagera. Mbega inkuru nziza!

1⃣ IMANA YACU NI UMUREMYI
?Iyi ndirimbo iraduhamagarira guhimbaza Imana ducurangisha inanga ubwenge, twibuke ko kubaha Uwiteka ari bwo bwenge kandi kuva mu byaha ariko kujijuka. Imana ihora yiteguye gusohoza imigambi yayo kuri twe, kandi ni imyiza gusa (Yeremiya 29:11).
➡Turirimba, ducuranga, turamya Imana Umuremyi wa byose, hajye habamo guca bugufi nyako, no kuyiha ikuzo riyikwiriye. Ntibibe urusaku no gushaka kugaragara cg kurushanwa mu kuyiririmbira no kuyihimbaza, ahubwo habemo guharanira ko igaragara twe tukabura, kuko ikuzo ni iryayo yonyine.
⏯Imireho yacu ibe iyo kuyihimbaza, dushobojwe na Kristu uduha imbaraga.

2⃣ IMANA IKWITAHO WOWE UBWAWE

?Imana yaravuze, ijambo Ryayo ryaremye imirimo Yayo mu isi y’umwimerere. Kurema kw’Imana ni ikigega cyuzuyemo uburyo bwayo yiteguye gukoresha uwo mwanya ibijyanye n’ubushake bwayo (1 BC 1081.1)
➡️Umurongo wa 13 ndetse n’uwa 14, irerekana ko Uwiteka akwitaho nk’aho ari wowe yaremye wenyine, anyitaho nk’aho ari jye yaremye njyenyine.
⏯️Ibi bitume wumva uri uw’igiciro gihebuje. Ibi bitume uharanira kubaho ubuzima buyihesha icyubahiro. Kumenya ibi bitume uhora uzirikana ko igukunda waba uri mu byishimo cg ubabaye, ijisho ryayo ntirikuvaho. Ntihunikira, ngo hato tudashiraho.
??Niba Imana ifata igihe cyayo ikabana natwe buri mwanya, niba umwana yishimira cyane igihe ahabwa n’ababyeyi be bagasabana, kuki twe tutayegurira umunsi umwe mu cyumweru tugasabana nayo bihagije? Kandi tukayegurira impagarike yacu buri Munsi.
??Turahirwa kugira Uwiteka nk’Imana yacu.

?MANA UDUKUNDA BIHEBUJE, URUKUNDO RWAWE RURATURENGA. TUBASHISHE NATWE KUGUKUNDA NO KUGUHESHA IKUZO RIGUKWIRIYE.??

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “ZABURI 33: YARAVUZE BIRABA, ITEGETSE BIRAKOMERA.”

Leave a Reply to hakiza Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *