Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 19: IBYAREMWE BYUMVIRA UMUREMYI. UMUNTU WENYINE NI WE WINANGIRA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cya 19 cya Zaburi, usenga Kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 19
[2]Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana,Isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo.
[3]Amanywa abwira andi manywa ibyayo,Ijoro ribimenyesha irindi joro.
[8]Amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo,Ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge,
[9]Amategeko Uwiteka yigishije araboneye anezeza umutima,Ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye bihwejesha amaso.
[10]Kubaha Uwiteka ni kwiza guhoraho iteka ryose,Amateka y’Uwiteka ni ay’ukuri,Ni ayo gukiranuka rwose.
[14]Kandi ujye urinda umugaragu wawe gukora ibyaha by’ibyitumano,Bye kuntwara uko ni ko nzatungana rwose,Urubanza rw’igicumuro gikomeye ntiruzantsinda.
[15]Amagambo yo mu kanwa kanjye,N’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe,Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Zaburi ije ihuza amategeko yahawe ibyaremwe bindi, n’ayahawe umuntu. Bitweretse ubudahangarwa n’icyubahiro by’Imana mu byaremwe, byagakwiye kudufasha kurushaho kuyizera, kuyumvira no kuyihamya uko ibyaremwe bindi biyihamya.

IBYAREMWE BIHAMYA IMANA, ABANTU TWITATIRA IGIHANGO
📍Dawidi yitegereje izuba n’ukuntu amanywa asimburana n’ijoro, bigakorwa muri gahunda idasobwa, abibonamo ubudahangarwa, gukomera no gutungana by’Umuremyi. Kuva ku murongo wa cyenda yerekana ko amategeko Uwiteka yahaye umuntu ari meza, ari ay’ukuri, ari ayo kumusubizamo intege, guha umuswa ubwenge…
➡Muvandimwe ibyaremwe bidafite ubwenge byumvira amategeko y’Imana, nyamara ubufite wanahawe ubutware ku byaremwe, agakoresha ubwenge yahawe akerensa amategeko y’Imana. Amasi n’inyenyeri bikubahiriza gahunda byahawe buri cyose mu nzira yacyo. Nyamara umuntu kuko yumva akomeye, hari ibyo imusaba gukora cg kwigomwa, agashaka ibisobanuro byerekana ko ntacyo bimaze kandi akabibona, yewe akabibona no mu ijambo ry’Imana.
👉🏾Kumvira amategeko icumi y’Imana yose nta nta rimwe ukuyemo cg ugoragoje, ni ukugira imico y’Imana. Niyo mpamvu ari Yo yonyine ishoboza umuntu kuyumvira.
⏯Ikigaragara inyuma k’uyumvira, ni urukundo kuko Imana ari urukundo.
👉🏾Ni urukundo ukunda Imana n’umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose nk’uko bigaragarira mu mategeko y’Imana ane abanza (Kuva 20:3-11)
👉🏾Kandi ni urukundo ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, nk’uko bigaragara mu mategeko y’Imana atandatu aheruka.
⚠🔅Byaba rero bibabaje uvuga ko wumvira amategeko y’Imana kandi utagira urukundo, waba wibeshya.
🔅Byaba bibabaje na none uvuze ko ufite urukundo kandi utumvira amategeko y’urukundo y’Imana. Nabwo waba wibeshya.

Dusoze iyi Zaburi nka Dawidi dusaba Imana kurinda intekerezo zacu, kuko niho byose bitangirira, niho ibyemezo bifatirwa.

🔰Mbega Imana yacu! Itegekesha ubwami bwayo umwete no kubwitaho, kandi yubatse uruzitiro – amategeko icumi – areba abayoboke bayo, kugira ngo abarinde ibicumuro. Mu gusaba kumvira amategeko y’ubwami bwayo, Imana iba ihaye ubwoko bwayo amagara mazima n’umunezero, amahoro n’ibyishimo. Ibigisha ko gutungana kw’imico ishaka bishobora kugerwaho gusa igihe ubaye mu Ijambo ryayo. Umunyazaburi aravuga ati: “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge.”(Manuscript 96, 1899). – 3BC 1143.8
➡️Kunda ijambo ry’Imana, rikuyobore inzira.

🛐 MANA MUREMYI WACU, DUHE KWIGIRA KU BYAREMWE URUKUNDO RWAWE, TUNABYIGIREHO KUGENDERA MURI GAHUNDA WADUHAYE NGO TIYIGENDEREMO. 🙏🏾

WICOGORA MUGENZI

One thought on “ZABURI 19: IBYAREMWE BYUMVIRA UMUREMYI. UMUNTU WENYINE NI WE WINANGIRA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *