Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
ZABURI 9: BIRAKWIYE GUSHIMA UWITEKA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 9

[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mutilabeni. Ni Zaburi ya Dawidi.
[2] Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza.
[3] Ndakunezererway ndakwishimira, Usumbabyose ndaririmba ishimwe ry’izina ryawe,
[4] Kuko abanzi banjye basubira inyuma, Bagasitazwa bakarimburwa no mu maso hawe.
[5] Kuko wanciriye urubanza rukwiriye rutunganye, Wicaye ku ntebe uca imanza zitabera.
[6] Wakangaye abanyamahanga, warimbuye abanyabyaha, Wasibanganije amazina yabo iteka ryose.
[12] Muririmbire Uwiteka utuye i Siyoni, Mumuvugirize impundu, Mwamamaze mu mahanga imirimo yakoze.
[13] Kuko uhorera amaraso abibuka, Atibagirwa gutaka kw’abanyamubabaro.

[17] Uwiteka yimenyekanishije yashohoje iteka, Ategesha umunyabyaha imirimo y’intoki ze nk’ikigoyi. Higayoni; Sela.
[18] Abanyabyaha bazasubizwa ikuzimu, Ni bo mahanga yose yibagirwa Imana.

[19] Kuko umukene atazibagirana iteka, Kandi ibyiringiro by’abanyamubabaro bitazabura iteka.
[20] Uwiteka, haguruka abantu be kunesha, Amahanga acirweho iteka imbere yawe.
[21] Uwiteka ubatere ubwoba, Amahanga yimenye ko ari abantu buntu. Sela.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ntukirengagize gushima Uwiteka.

1️⃣ BIRAKWIYE GUSHIMA UWITEKA
📖2] Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza.
🔰 Ni byo koko Uwiteka akwiye gushimwa kandi ibyo ashimirwa n’ibyinshi. Nkuko Umuhishuzi Yohani yabyeretswe si ikiremwamuntu gusa gishima Uwiteka ahubwo ibiremwa byose bifite amashimwe: “Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n’ikuzimu no mu nyanja n’ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama iteka ryose.” (Ibyah 5:13).

⏯️ Pawulo na we mu rwandiko rwa 2 yandikiye Abakorinto aragira ati:” “Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya, kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka’’ (2Abakorinto 2:14,15).

⏯️Dawidi arakomeza ati: “Ndakunezererwa ndakwishimira, Usumbabyose ndaririmba ishimwe ry’izina ryawe (Zab 9:3). None wowe bite! Mbese ujya wibuka gushima cg ubereyeho kwishimisha gusa? Ibuka ko mu byo twahamagariwe harimo no kwamamaza ishimwe ry’iyaduhamagaye ikadukura mu mwijima ikatugeza mu mucyo wayo w’itangaza” (1 Petero 2:6-9).

1️⃣ UMERANYE UTE N’ABO MUTAVUGA RUMWE

🔰 Kuko abanzi banjye basubira inyuma, Bagasitazwa bakarimburwa no mu maso hawe.

⏯️ “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura. Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo? Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo? Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.
(Matayo 5:43;48)

⚠️ Ngaho rero ongera wisuzume urebe aho uhagaze! Aho ujya wibuka gusabira abanzi bawe cg ubaciraho iteka? Niba ujya wibuka kubasabira byaba ari byiza niba ukora ibihabanye nabyo wasaba Imana ikakubashisha kwivugurura..

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KUBAHO UKO BIKWIRIYE ABANA BAWE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 9: BIRAKWIYE GUSHIMA UWITEKA.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *