Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
ZABURI 8: UMUNTU NI IKI KO UMUGENDERERA, MANA? – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 8
[Zab 8:2-10
[2]Uwiteka Mwami wacu,Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose!Washyize icyubahiro cyawe hejuru y’ijuru.
[3]Akanwa k’abana bato n’abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe,Gutsindisha abanzi bawe,Kugira ngo uhoze umwanzi n’uhōra inzigo.
[4]Iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe,N’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye,
[5]Umuntu ni iki ko umwibuka,Cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?
[6]Wenze kumugira nk’Imana aburaho hato,Umwambika ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba.
[7]Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe,Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye.
[8]Wamuhaye gutwara intama zose n’inka,N’inyamaswa zo mu ishyamba na zo,
[9]N’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja,N’ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose.
[10]Uwiteka Mwami wacu,Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose!

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uri igitangaza biteye ubwoba. Byuka urabagirane.

1️⃣RABAGIRANA KU RUGERO RWAWE, ARIKO RABAGIRANA

📖 Iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, N’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye,(Zab 8:4)

🔰 Inyenyeri yose yaka Imana yashyize mu ijuru yubahiriza inshingano zayo, kandi itanga urugero rwihariye rw’umucyo kugirango ijuru rise neza nijoro; reka rero buri muntu wahindutse yerekane urugero rw’umucyo yahawe; kandi uko umucyo ukomeza kumurika urumuri ruziyongera kandi rurusheho kumurika. Garagaza urumuri rwawe, … Komeza umurika imirasire yavuye mu ijuru. Yewe mukobwa wa Siyoni, “Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye. ”(Letters 38, 1890). 4BC 1153.3

➡️Imana ntigusaba gutanga icyo udafite, sangiza abandi ibyo wamenye. Komeza umurikirwe kandi ukure umucyo ku mucyo w’ukuri, ubashe kumurikira abandi mu muryango wawe, aho ukorera, mu baturanyi, mu nzira n’ahandi hose. Haguruka urabagirane.

2️⃣URI IGITANGANZA

📖Umuntu ni iki ko umwibuka,Cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera? Wenze kumugira nk’Imana aburaho hato, Umwambika ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba. (Zab 8:5-6)

🔰Hari amahirwe amwe yonyine y’ubuzima buvuguruye duhawe hano, kandi ikibazo buri wese yibaza cyakabaye, nigute nshobora gushora mu buzima bwanjye kugirango butange inyungu nyinshi? Ubuzima bufite agaciro gusa igihe tubuteza imbere kubw’inyungu za bagenzi bacu n’icyubahiro cy’Imana. Guteza imbere twitonze ubushobozi Umuremyi yaduhaye bizatugira ingirakamaro hano no mu bugingo buhoraho mu isi nshya. (TMK 86.2)

➡️ MUVANDIMWE, ntusanzwe, waremwe n’Imana igutaka ubwiza, iguha ubwenge n’ubutware bwo kuyobora ibyo yaremye byose. Ntuzigere wisuzugura, ntumere ko usuzuguritse, urehebuje mu maso y’Imana.
Nyamara ubuzima bwawe agaciro buzagahabwa n’uko ubuteza imbere atari mu nyungu zawe gusa, ahubwo kubw’inyungu za bagenzi bawe n’icyubahiro cy’Imana. Urahebuje kandi na mugenzi wawe mubana, muhura, musengana…arahebuje.

📖 Zab 139:14 Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, Imirimo wakoze ni ibitangaza,Ibyo umutima wanjye ubizi neza.

🛐MANA NZIZA WADUHAYE IBIKENEWE BYOSE NGO TUBE AB’INGENZI NGO TUMURIKIRE ISI. DUKOMEZE, DUSHOBOZE, TUYOBORESHE MWUKA WERA.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 8: UMUNTU NI IKI KO UMUGENDERERA, MANA?”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *