Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 7: KWIHANGANIRA KWANDAGAZWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 7
[2]Uwiteka Mana yanjye, ni wowe mpungiraho, Ntabara, nkiza abangenza.
[3]Urya muntu ye gushishimura umutima wanjye nk’intare,Awushwatagura ari nta wuntabara.
[7]Uwiteka hagurukana umujinya wawe,Wihagarikire kurwanya gushega kw’abantera,Kandi unkangukire washyizeho urubanza.
[10]Ububi bw’abanyabyaha bushire nawe ukomeze abakiranutsi,Kuko Imana ikiranuka igerageza imitima n’impyiko by’abantu.
[11]Ingabo inkingira ifitwe n’Imana,Ikiza abafite imitima itunganye.
[15]Umunyabyaha aramukwa ibibi bitagira umumaro,Inda yasamye ni igomwa abyara ibinyoma.
[16]Yarimye ubushya acukura burebure,Agwa mu ruhavu yacukuye.
[17]Igomwa rye ni we rizagaruka ku mutwe,Urugomo rwe ruzagwa mu gitwariro cye.
[18]Nzashima Uwiteka nk’uko bikwiriye gukiranuka kwe,Nzaririmba ishimwe ry’izina ry’Uwiteka usumba byose.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Dawidi hari ibintu bikomeye tumwigiraho hano, kwihangana no gutegeka imbamutima zacu.

1️⃣KWANDAGAZWA KANDI USHOBOYE KWIRENGERA

📖Shigayoni ya Dawidi yaririmbiye Uwiteka, ku bw’amagambo ya Kushi wo mu muryango wa Benyamini. (Zab 7:1)

🔰Ntidushobora kwihanganira kureka iby’ umwuka byacu bigahungabanywa n’ikintu icyo ari cyo cyose kibi cg gifatwa nk’ikibi twakorewe. Inarijye ni umwanzi dukeneye gutinya cyane. Nta ngeso mbi igira ingaruka mbi ku mico kuruta irari ry’abantu butayoborwa n’ Umwuka Wera. Nta yindi ntsinzi dushobora kubona izaba iy’agaciro nk’intsinzi ku narijye. (LDL 25.1)

➡️Iyo uvuzweho amagambo mabi witwara ute? Umutima wo kumugerera mu kebo yakugereyemo uwutegeka ute, cg urakunesha?
Ku magambo akomeretsa ya Kushi, Dawidi yabyeretse Imana Kandi ashoboye kwirwanaho, ibyavuzwe ntibyahungabanya umushyikirano we n’Imana.
Hari benshi nyuma yo gukomeretswa n’ibyamuvuzweho cg byamukorewe, aba afashije iby’agakiza hasi agahangana n’abamwibasiye, nk’uko ab’isi Bose babigenza. Ubarushije iki?
Higira utuma uhemukira Imana yawe, yitabaze, igutambutse abo satani yaguteje. Erega uba ubereye imbuto. N’icyo ukoze gishobora gutuma hari ukizwa, ariko guhangana kwatuma n’uwari ugiye gukizwa ahunga ati kuba umuntu w’Imana ntibishoboka.

🔰Ntidukwiye kwemerera amarangamutima yacu gukomeretswa ku buryo bworoshye. Tugomba kubaho, tutarwana ku mbamutima zacu cyangwa izina ryacu, ahubwo turwanira gukiza imitima y’abantu. Mu gihe dushishikajwe n’agakiza k’abantu tureka kuguma gutekereza kuri bike bidutandukanya bikunze kugaragara mu kwihuza kwacu. Icyo aricyo cyose abandi badutekerezaho cyangwa badukorera, ntikigomba guhungabanya ubumwe bwacu na Kristo, ubusabane na Mwuka. “Ni ikihe cyubahiro, niba, igihe uzaba uhanwe kubera amakosa yawe, uzabasha kubyihanganira? Ariko niba, ukoze neza ukabibabarizwa, ukabyihanganira, ibyo byemewe n’Imana. ” – HDL 26.1

🛐MANA TURATSINZWE. TWASUBIJE NABI ABATUBWIYE NABI. TWITUYE IKIBI ABATUGIRIYE NABI. TUBABARIRE, DUHE UMUTIMA WIHANGANA. BA ARI WOWE UTURENGERA.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 7: KWIHANGANIRA KWANDAGAZWA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *