Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
ZABURI 6: TUNGANYA IBYAWE UGIHUMEKA. TABAZA UMWE RUKUMBI UTAGUHEMUKIRA – Wicogora Mugenzi

ZABURI 6

Dukomeje gahunda yo gusoma no kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Mu mwuka wo gusenga, soma igice cya 6 cyose cy’igitabo cya Zaburi.

📖 ZABURI 6
[2]Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye,Ita ku byo nibwira.
[3]Mwami wanjye, Mana yanjye,Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira,Kuko ari wowe nsenga.
[4]Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye,Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe,Mbe maso ntegereje.
[5]Kuko utari Imana y’intambirakibi,Umunyangeso mbi ntazaba iwawe.
[6]Abībone ntibazahagarara mu maso yawe,Wanga inkozi z’ibibi zose.
[7]Uzarimbura abanyabinyoma,Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n’umuriganya.
[8]Ariko jyeweho nzazanwa n’imbabazi zawe nyinshi mu nzu yawe,Kuko nkūbashye nzikubita hasi nsenge,Nerekeye urusengero rwawe rwera.
[9]Uwiteka ku bwo gukiranuka kwawe,Ujye unyobora kuko banyubikiye,Umpanurire inzira yawe aho nyura.
[13]Kuko uzaha umukiranutsi umugisha,Uwiteka, uzamugotesha urukundo rwawe nk’ingabo.

Ukundwa, amahoro abe muri wowe. Muri iyi ndirimbo Dawidi aragaragaza ko arwaye yashize, asaba Imana gukira. Iyi ndirimbo y’isengesho ikarangira atakiganya ahubwo ashima Imana yumvise kwinginga kwe.

1⃣ TUNGANYA INZIRA ZAWE UGIHUMEKA
📍Ku murongo wa 6 w’indirimbo, atwibukije ko uwapfuye ibye biba byarangiye. Ntacyo aba akibuka, ntabwo yashima ari ikuzimu.
➡Umubwiriza 9:5 “Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa.”
👉🏾Iyi niyo nyigisho ya Bibiliya yose, n’ubwo hari abibeshya bagendera ku ishusho Yesu yifashishije mu gitekerezo kuri Aburahamu, Lazaro, n’umutunzi, yayikoresheje kuko Abayuda bizeraga ko Aburahamu ari mu ijuru ngo upfuye yizeye ajya mu gituza cye, si uko ariko byagenze. Abantu bagiye mu ijuru Bibiliya ivuga amazina ni Enoki, Mose na Eliya.
👉🏾Na Yesu Kristu ubwe yamaze iminsi itatu mu gituro asinziriye, nicyo cyatumye ubwo yazukaga abwira Mariya ati “ntunkoreho ntarazamuka ngo njye kwa Data”. ( Yohana 20:17). Ibi bivuze rero ko apfuye atahise abana n’igisambo muri Paradiso, ahubwo yakibwiraga uwo munsi ko azabana nacyo muri paradizo ubwo kizazurwa ku munsi w’imperuka. Niyo mpamvu hazabaho umuzuko, ntihazuka uri mu muriro cg mu ijuru.
⏯Tunganya inzira zawe rero ukiriho, nupfa ntawe uzaba akigusabiye ngo bigire icyo bitanga, ntacyo uzaba uzi, nta zindi ngororano uzaba ukiteze usibye izo upfanye. Kwitaba Imana ni ikinyoma cya satani wavuze ngo gupfa ntimuzapfa (Itangiriro 3:4). Uhamagarwa n’Imana ukayitaba ukiri muzima, ukayikorera cg ukabyanga.

2⃣ IKOREZE UWITEKA IMITWARO YAWE YOSE.
📍Dawidi ari kuganyira Imana nk’ubwira inshuti ye magara, imwe utagira icyo uhisha, ati umubiri urarembye, umutima wanjye nta kigenda ndahangayitse n’abanzi barangose.
➡Kugira ngo umuntu abe afite amagara mazima, ni uko aba ari muzima mu mubiri (physically), mu ntekerezo (mentally), mu marangamutima (emotionally), mu mibanire (socially) no mu mibanire ye n’Imana (spiritually). Iyo kimwe muri ibyo kirwaye, umuntu aba arwaye.
👉🏾Mugenzi nawe wisuzumye neza wasanga nta hazima hasigaye kuva mu bworo bw’ikirenge ukageza mu mutwe. (Yesaya 1:6).
⏯Ubu burwayi ushobora kuburwarira icyarimwe, umubiri urwaye, uhangayitse intekerezo zirwaye, utabanye n’abandi neza, n’iby’Imana utabiha umwanya. Muganga Mukuru azivura zose.
👉🏾Ibikuremereye byose biture ku birenge by’Umukiza kandi uhahaguruke ushima ko akumvise nka Dawidi, ntuve ku birenge Bye ushidikanya.

🛐 MANA YACU, NTA HAZIMA DUSIGARANYE DUKIZE. TUBASHISHE KUMENYA UKURI KW’IJAMBO RYAWE KUGIRA NGO TUBATURWE. 🙏🏾

Wicogora Mugenzi


Warning: Undefined variable $post in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/themes/newsup/inc/ansar/hooks/hook-index-main.php on line 117
2 thoughts on “ZABURI 6: TUNGANYA IBYAWE UGIHUMEKA. TABAZA UMWE RUKUMBI UTAGUHEMUKIRA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *